Papa Leo XIV arahamagarira abantu gusiba no gusenga kuri uyu wa gatanu basabira amahoro ibihugu birimo intambara.
Umushumba wa Kiliziya gatolika ku isi, Nyir’ubutungane Papa Leo XIV ubwo yagarukaga i Vatikani avuye mu rugo rwe rw’ibiruhuko mu gihe cy’impeshyi yasabye abakristu gusenga basabira ibihugu biri mu ntambara mu burasirazuba bwo hagati ndetse n’igihu cya Ukraine.
Papa Leo wa XIV yasabye abantu ko kuri uyu wa gatanu basiba kurya bagasenga basabira amahoro n’ubutabera mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Ukraine.
Ubwo yasozaga inyigisho igenewe abakristu bose bateraniye I Roma kuri uyu wa Gatatu, Papa Leo yabibukije ko ku wa Gatanu ari umunsi mukuru udasanzwe wahariwe Bikira Mariya. Yasabye abakirisitu gatorika kwiyiriza ubusa kuri uwo munsi no gusenga basaba Nyagasani Imana ko yasakaza amahoro n’ubutabera mu bihugu birimo intambara, kandi igahanagura amarira y’abababaye bose kubera intambara zikomeje kubera hirya no hino ku isi.
Papa Leo yongeye gusaba ko habaho agahenge k’intambara muri Gaza no muri Ukraine, asaba impande zose kwinjira mu biganiro bigamije amahoro arambye. Yagaragaje impungenge ku buzima bw’abasivili bari mu kaga, cyane cyane abana n’abagore bari muri ibyo bice. Papa atangaje uyu munsi wo gusiba no gusenga basaba amahoro, nyuma y’uko k’umunsi w’ejo Perezida wa Ukraine yahuye na Perezida w’Amerika mu biganiro byo gushaka icyatuma amahoro agaruka muri aka gace ka Ukraine.
Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo Papa Leo yagarutse i Vatikani nyuma y’igihe yari amaze mu biruhuko mu rugo rwe rw’aho aruhukira mu mpeshyi rwa Castel Gandolfo ruri mu majyepfo ya Roma.
Umushumba wa kiliziya ku isi yatangaje ko mu minsi iri imbere azakira abantu I Vatican mu buryo bwihariye mu rwego rwo kwitegura guhimbaza umwaka mutagatifu wa Yubile wa 2025. Vatican ikaba yanatangaje ko tariki ya 7 Nzeri 2025 ari bwo hazaba umuhango wo gushyira mu rwego rw’abatagatifu Karoli Acutis, uzaba Umutagatifu wa mbere w’ikinyagihumbi gishya (millennial) muri Kiliziya Gaturika."
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.