Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV arasaba abakristu Gatolika kuvuga Rozari buri munsi muri uku kwezi kwa 10 basabira amahoro.

Muri iki gihe isi yugarijwe n’intambara n’amakimbirane atandukanye, Papa Leo XIV arahamagarira abakristu gusenga basabira isi amahoro, cyane cyane mu guhurira hamwe bakavuga mu isengesho rya Rozari ntagatifu buri munsi mu kwezi k’ukwakira.

Papa Leo XIV arasaba abakristu Gatolika kuvuga Rozari buri munsi muri uku kwezi kwa 10 basabira amahoro.
Papa Leo XIV arasaba abakristu Gatolika kuvuga Rozari buri munsi muri uku kwezi kwa 10 basabira amahoro.

Mu butumwa bwe, Papa Leo yavuze ko “Rozari ari intwaro ikomeye y’amahoro n’ubwiyunge,” asaba buri wese ku giti cye, imiryango n’amahuriro gusenga bakavuga Rozari buri munsi, by’umwihariko muri uku kwezi kwa 10 kwahariwe Rozari Ntagatifu.

Papa Leo XIV yatangaje ko ku wa 11 Ukwakira hazabaho isengesho rusange rya Rozari I Vaikani ku mbuga ya Mutagatifu Petero, guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 PM GMT), mu rwego rwo kwizihiza Yubile no kwibuka imyaka 63 ishize Inama Nkuru ya Vaticani ya Kabiri itangiye.

Papa Leo XIV kandi yagaragaje impungenge atewe n’intambara zikomeje kwiyongera mu bice bitandukanye by’isi, nka Gaza na Ukraine, asaba ko amasengesho yose yegurirwa Bikiramariya, Umwamikazi w’Amahoro, kugira ngo isi ibone amahoro arambye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose