Papa Leo XIV arasaba isi gutabara Sudani yugarijwe n’ibiza bidasanzwe
Kuri uyu wa wa gatatu tariki ya 03 Nzeri, Nyirubutungane Papa Leo XIV yasabye ubufasha mpuzamahanga ku gihugu cya Sudani yo muri Afurika y'Amajyaruguru yugarijwe n’ibibazo by'urugomo, inzara, ibiza ndetse n'indwara.
Nyirubutungane papa Leo XIV ubwo yasozaga inyigisho igenewe abakristu bateraniye ku mbuga ya mutagatifu Petero I Roma, yavuze ko isi idakwiye kurebera ibibazo bya Sudani idafashe ingamba. Yasabye ibihugu n’imiryango itandukanye gutanga ubufasha bwihuse ndetse no gushyigikira ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zihanganye. Papa Leo yagize ati: "Ndi hafi kuruta mbere hose, ku baturage ba Sudani, cyane cyane imiryango, abana n'abimukira. Ndasabira abarengana bose.”
Ati: "Ndasaba mbikuye ku mutima abayobozi ndetse n'imiryango mpuzamahanga gushyiraho uburyo bwo gutabara ikiremwamuntu no gushaka ibisubizo bihuriweho kugira ngo ibi bibazo bihagarare."
Inkangu n’indwara bikomeje kuzambya ibintu muri Sudan, nyuma y’inkangu ikomeye yabaye mu misozi ya Marra, mu gace ka Tarasin (Darfur), yahitanye abantu basaga 1,000 abandi benshi baburirwa irengero. Ubuyobozi bw’iki gihugu buvuga ko ibikorwa byo gutabara bigoye cyane kubera kubura amayira n’itumanaho.
Haravugwa kandi kwirakwira rikabije ry’indwara ya kolera,ikomeje kwibasira imbaga y’abantu bamaze igihe batagira amazi meza na serivisi z’ubuvuzi.
Intambara imaze imyaka itatu, inzara ikomeje kwiyongera muri iki gihugu. Intambara hagati y’ingabo za Leta (Sudanese Armed Forces, SAF) n’imitwe y’inyeshyamba (Rapid Support Forces, RSF) imaze imyaka irenga ibiri. Ubu, abasaga miliyoni 14 bamaze kwimurwa n’intambara, benshi bararwaye, abandi bashonje cyane cyane mu mijyi nka El Fasher.
Ibihe bikomeye muri Sudani, byaranzwe n’amezi menshi y’imirwano y’imitwe yitwaje intwaro yahitanye abantu benshi n’icyorezo cya kolera, byatumye imiryango myinshi itabara imbabare ihaguruka.
Papa yasabye abantu kutarebera no kudakomeza guceceka imbere y’akaga kugarije iki gihugu.
Papa Leo XIV yagize ati“Ndasaba buri wese abayobozi b’ibihugu, imiryango itanga ubutabazi, n’amadini kugira uruhare mu gutabara Sudani. Tureke guceceka imbere y’akaga. Tureke gufunga amaso ku mibabaro y’abantu bacu.”
Papa asaba ko habaho ibiganiro byimbitse, by’ukuri kandi bifunguriye buri wese kugira ngo amahoro agaruke, igisirikare n’inyeshyamba baganire aho kurwana.
Agira ati"Igihe kirageze cyo gutangiza ibiganiro bikomeye binyuze mu mucyo kandi byuzuye hagati y'amashyaka kugira ngo amakimbirane arangire abaturage ba Sudani bagarure ikizere, icyubahiro n'amahoro."
Mu butumwa bwe, Papa yagaragaje ko ubutabazi bukenewe butagomba gusigara mu magambo gusa, ahubwo hagomba ibikorwa bifatika nko : Kohereza imfashanyo, gufungura imiyoboro y’ubutabazi, no kurinda abasivile. Abana b’abakene, abagore batwite, abasheshe akanguhe, n’imiryango yose yasizwe iheruheru n’intambara bose bakeneye ubufasha, none, si ejo.
Yezu atwigisha ko abantu batamenyekana kubera ububasha, ahubwo bamenyekana mu buryo bwo kugarurira abandi amizero.
Papa Leo yagize ati: "Nta n'umwe muri twe ushobora kwihaza. Nta muntu ushobora kwikiza. Ubuzima bwuzuye atari uko dukomeye ahubwo ari ukubera ko twize kwakira abandi.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.