Papa Leo XIV yakiriye Perezida wa Repubulika ya Algeria i Vatican.
Kuri uyu wa Kane, Papa Leo XIV yakiriye Perezida wa Repubulika ya Algeria, Bwana Abdelmadjid Tebboune, i Vatican bagirana ibiganiro byaranzwe no gushimangira umubano hagati ya Vatican na Algeria.
Nk’uko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Vatican (Holy See Press Office), Perezida Tebboune na Papa Leo XIV bagiranye ibiganiro byihariye bigamije gushimangira ubufatanye bushingiye ku mahoro, ubwubahane n’ubuvandimwe. Nyuma yo kuganira na Papa Leo XIV, Perezida wa Algeria yagiranye n’abandi bayobozi ba Vatikani ibiganiro byagutse. Muri bo harimo Kardinali Pietro Parolin, Umunyamabanga wa Leta ya Vatican, ndetse na Mgr Daniel Pacho, Umunyamabanga wungirije ushinzwe imibanire mpuzamahanga.
Mu biganiro bagiranye habayeho gushima umubano mwiza wa dipolomasi uri hagati ya Vatikani na Repubulika ya Algeria nk’uko itangazo ribivuga.
Ibiganiro kandi byanagarutse ku mibereho ya Kiliziya Gatolika muri Algeria, ndetse n’uruhare rwa Vatican mu gushimangira amahoro mu karere k’Amajyaruguru y’Afurika no mu isi yose.
Perezida Tebboune yashimye uburyo yakiriwe, ndetse ashimangira ko Algeria yiteguye gukomeza gukorana na Vatican mu nzego zinyuranye zirimo amahoro, uburezi, ubuzima, ubuvandimwe n’ubworoherane hagati y’abemera Imana mu buryo butandukanye.
Papa Leo XIV kuva yatorerwa kuyobora Kiliziya mu ntangiriro za 2025, yashyize imbere ubutumwa bwo kwubaka amahoro, ubutabera n’ubuvandimwe mu isi, harimo no gukomeza umubano n’ibihugu byiganjemo Abayisilamu.
Nubwo abakristu muri Algeria ari bacye, Kiliziya Gatolika ifite ibikorwa bifatika by’ubutabazi, uburezi n’ubuvuzi, byose bikaba bikorwa mu bwubahane bw’amategeko ya leta n’umuco wa Islamu.
Amateka y’umubano hagati ya Vatican na Algeria agaragaza ko watangiye mu 1972, imyaka 10 nyuma y’uko Algeria ibonye ubwigenge. Uyu mubano wakomeje kubakira ku kubahana mu myemerere, nubwo Algeria ari igihugu cyiganjemo Abayisilamu b’Abasuni babarirwa ku kigero cyo hejuru ya 98%.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.