Papa Leo XIV yasohoye ibaruwa ye ya kabiri yise “In Unitate Fidei”
Ku cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025 ku munsi mukuru wa Kristu Umwami, Papa Leo XIV yashyize ahagaragara urwandiko rwe rwa kabiri (Lettre Apostolic) rwitwa “In Unitate Fidei. Ni ibaruwa yatangaje mbere y’urugendo rwa gitumwa agiye kugirira mu gihugu cya Turukiya.
Iyi baruwa ya kabiri ya Papa Leo XIV “In Unitate Fidei” ishishikariza abakristu gukomera ku kwemera. Ni nyuma y’ibaruwa ya mbere yari iherutse gushyirwa ahagaragara yitwa “DELEX TE” ishishikariza abakristu kwita ku bakene.
Iyi paruwa ya papa Leo XIV “In Unitate Fidei” ije mu rwego rwo guhimbaza Yubile y’imyaka 1700 y’Inama Nkuru ya mbere ya Kiliziya ya Niseya ibaye. Ni ibaruwa igizwe n’ingingo 12 zishishikariza abakristu kongera umwete wo kugaragaza no gutangaza ukwemera kwabo
Nk’uko bitangazwa n’Ikinyamakuru cya Vatican News, banditse ko iyo baruwa yuzuye, ifite intego yo “Gukangurira Kiliziya yose kongera umwete wo gutangaza ukwemera,” igizwe n’ingingo cumi n’ebyiri, kandi ishobora gusomwa yose.
Muri uyu mwaka wa 2025, Kiliziya Gatolika irizihiza isabukuru y’imyaka 1700 y’Inama Nkuru ya mbere ya Kiliziya yabereye i Niseya, yateranye mu mwaka wa 325 (A.D.) itumijwe n’Umwami Constantine I mu mujyi wa Niseya.
Urugendo rwa Papa Leo agiye kugirira muri Turukiya azagera mu mugi wa i Ankara, i Istanbul, n’i İznik, ari nawo mugi wahoze witwa Niseya (NICEA), mu rwego rwo kwizihiza imyaka 1700 y’Inama Nkuru ya mbere ya Kiliziya ku isi.
Amateka agaragaza ko inama Nkuru ya Nicea yashakaga gukemura amakimbirane y’amahame y’iyobokamana no gushinga inyigisho imwe ihuriza hamwe Abakristu. Mu byavuye muri iyo nama harimo kwemeza Ubumana bwa Kristu no kwemeza indangakwemera ya Niseya (Credo). Ni ku bw’iyo mpamvu muri iyi baruwa ya Papa Leo mbere na mbere ahamagarira abantu bose ubumwe.
Agira ati “Mu bumwe bw’ukwemera, bwatangajwe kuva mu ntangiriro za Kiliziya, abakristu bahamagariwe kugendera hamwe, barinda kandi batangaza impano bahawe mu rukundo no mu munezero,”Aha Papa Leo yibutsaga amagambo ari mu ndangakwemera: ‘’Nemera Umwami umwe Yezu Kristu, Umwana w’Imana w’Ikinege
Papa Leo XIV yibukije ko iyi ndangakwemera yagiye isesengurwa neza imyaka 1700 ikaba ishize n’Inama y’i Niseya, inama nkuru ya mbere mu mateka y’Ubukristu. Yagarutse ku kuba mbere y’urugendo rwe rwa gitumwa,yifuzaga gukangurira Kiliziya kongera kwibanda ku kwemera kwa Gikirisitu
Agira ati“Mu gihe cy’amahanga, “iyi ndamukanyo y’ukwemera yabaye umurage w’Abakristu, kandi ikeneye gutangazwa no gusobanurwa mu buryo bushya kandi bufatika.” Muri uyu mwaka Mutagatifu wa Yubile, wahawe insanganyamatsiko ya Kristu amizero yacu, Papa yavuze ko ari amahire kuba tunizihiza isabukuru y’imyaka 1700 y’Inama Nkuru y’i Niseya.
Yavuze ko ukwamamara kwa Kristu nk’Umwana w’Imana kwatangajwe mu 325 A.D. mbere y’ivuka rya Yezu, ari wo mutima w’ukwemera kwa gikristu. Yongeraho ko kugeza n’ubu, “Buri Cyumweru mu gitambo cy’ Ukaristiya, dusoma Indangakwemera ya Niseya–Constantinople, ukwemera kuduhuza twese.”
Mu bihe bikomeye turimo, bikubiyemo impungenge, intambara, ubwicanyi, ibiza, akarengane, ubusumbane, n’inzara yibasira abantu amamiliyoni, Papa yavuze ko iyi ndangakwemera ituma tugira icyizere. Nyirubutungane Papa yagarutse ku gaciro k’Inama y’i Niseya mu bihe by’ubu, by’umwihariko mu rwego rwo kumenyekanisha ubumwe bw’Abakristu. Yibukije ko Inama Nkuru ya II ya Vatikani yari ifite intego yo gukomeza ubumwe. Yavuze ko hari byinshi byakozwe mu myaka 60 ishize mu rugendo rw’ubumwe bw’Abakristu, nubwo ubumwe bwuzuye butaragerwaho.
Yibukije ko Abakristu dusangira ukwemera mu Mana imwe, Data wa twese; duhamiriza hamwe Umwami umwe Yezu Kristu, Umwana w’Imana; n’umwuka umwe Roho Mutagatifu utuyobora mu bumwe n’ubutumwa bumwe. Ku bw’ibyo, ati: “Ibiduhuza ni byinshi kurusha ibidutanya!”
Muri iki gihe isi yacitsemo ibice kubera amakimbirane menshi, Papa Leon XIV yavuze ko Kiliziya imwe y’isi yose ishobora kuba ikimenyetso cy’amahoro n’igikoresho cy’ubuhuza.Yavuze ko kugira ngo tugere ku bumwe nyakuri bisaba kugendera hamwe tugana ubumwe. Ati“Ikiragano cya Niseya ni yo shingiro n’icyerekezo cy’uru rugendo.
Yavuze ko dukwiye guca impaka za gihanga zidafite akamaro mu bihe by’ubu, tugaharanira gusobanukirwa kimwe, no gusengera hamwe Roho Mutagatifu kugira ngo aduhe ubumwe mu kwemera no mu rukundo. Yasobanuye ko atari ugusubiza ibintu uko byari mbere y’amacakubiri cyangwa kwemera ko amadini akomeza uko ari, ahubwo ni uguteganya ejo hazaza mu nzira y’inzandiko n’imikoranire y’amahoro. Ati “Gusubirana ubumwe ntigutuma ducika intege, ahubwo kutugira abakungahaye.”
Yavuze ko dukwiye guca impaka za gihanga zidafite akamaro mu bihe by’ubu, tugaharanira gusobanukirwa kimwe, no gusengera hamwe Roho Mutagatifu kugira ngo aduhe ubumwe mu kwemera no mu rukundo. Yasobanuye ko atari ugusubiza ibintu uko byari mbere y’amacakubiri cyangwa kwemera ko amadini akomeza uko ari, ahubwo ni uguteganya ejo hazaza mu nzira y’inzandiko n’imikoranire y’amahoro. Ati “Gusubirana ubumwe ntigutuma ducika intege, ahubwo kutugira abakungahaye.”
Papa Leo XIV asoza ibaruwa ye asaba ko twese twasengera hamwe, dusaba Roho Mutagatifu kutuyobora muri uru rugendo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.