Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Papa Leo XIV yongeye guhura na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy

Nyuma y’amezi atanu gusa, Papa Leo XIV yongeye guhura na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky baganira ku kibazo cy'intambara iki gihugu kimaze imyaka gihanganyemo n'u Burusiya.

Papa Leo XIV yongeye guhura na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy
Papa Leo XIV yongeye guhura na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Leo wa XIV yakiriye Perezida w’Ukraina Volodymyr Zelenskyy mu rugo rwe rwa gipapa i Castel Gandolfo mu gitondo cyo ku wa 9 Ukuboza 2025.

Ibiro ntaramakuru bya Vatican byasohoye itangazo rivuga ko ibiganiro byabaye mu bwumvikane n’amahoro byibanze cyane ku ntambara imaze igihe yo muri Ukraine.

Mu biganiro byahuje aba bayobozi bombi , Papa yibukije akamaro ko gukomeza ibiganiro, kandi yongera kugaragaza ko icyifuzo cye cyihutirwa ari uko ibikorwa bya dipolomasi biri gukorwa byaganisha ku mahoro arambye kandi arimo ubutabera.”

Aba bayobozi bombi kandi baganiriye ku kibazo kijyanye n’imfungwa za gisirikare, basaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo abana b’Abanya-Ukraine bajyanywe mu Burusiya basubizwe mu miryango yabo amahoro.

Mu nama yo muri Nyakanga, Papa Leo XIV wari amaze amezi abiri gusa atorewe kuyobora Kiliziya Gatolika ku isi yagaragaje ko ababajwe n’ abahitanywe n’intambara, yizeza abaturage ba Ukraine ko abazirikana mu masengesho ye. Nyir’ubutungane Papa yongeye kugaragaza ubushake bwa Vatican bwo kwakira Ukraine n' Uburusiya mu biganiro by’amahoro.

Nyuma yo guhura na Papa no kuganira nawe, Perezida Zelenskyy yaganiriye n’itangazamakuru mu rurimi rw’Icyongereza, agaragaza ishimwe rye ku bw’ibihe byo guhura na Papa no ku nkunga ye, cyane cyane ku bijyanye no kugarura abana b’Abanya-Ukraine ari nabyo yita ikibazo cy’ingenzi cyane.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose