Papa Léon XIV arasaba ko intambara yo muri Gaza ihagarara burundu amahoro akagaruka.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Léon XIV, yasabye ko intambara yo muri Gaza ihagarara kuko ikomeje guhitana abantu benshi biganjemo abasivile.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko ingabo za Israel zigabye ibitero bikomeye muri Gaza byasize byangije bikomeye inyubako ya Paruwasi Gatolika y’umuryango mutagatifu mu mujyi wa Gaza.
Iyi ntambara yo muri Gaza imaze igihe ihanganishije Ingabo za Israel n’Umutwe wa Hamas. Mu minsi ishize ingabo za Israel zarashe kuri Kiliziya ihererere mu gace ka Gaza abantu batatu bahasiga ubuzima abandi benshi barakomereka.
Papa Leo wa XIV yagaragaje ko ababajwe n’intambara yo muri Gaza ku bw’igitero cya Israel cyibasiye paruwasi Gatolika i Gaza, anasaba ko ubugome n’ubwicanyi buhagarara muri aka gace.
Nyuma y’uko paruwasi y’umuryango mutagatifu (Holy Family) igabweho igitero, Abanya-Gaza batatu mu bagera kuri 600 bari bahungiye muri iyo paruwasi bahasize ubuzima, abandi barakomereka, barimo n’umupadiri w’iyo paruwasi, Padiri Gabriel Romanelli.
Kuri iki cyumweru tariki 20 Nyakanga 2025, nyuma yo gusenga isengesho rya Angelus mu rugo rwe i Castel Gandolfo Papa yavuze ko ababajwe no kuba ingabo za Israel zararashe kuri Kiliziya asaba ko iyi ntambara iri hagati ya Israel n’Umutwe wa Hamas yahagarara burundu amahoro akagaruka. Papa Leo XIV kandi yihanganishije abo mu miryango y’abitabye Imana bishwe ari bo: Saad Issa Kostandi Salameh, Foumia Issa Latif Ayyad, na Najwa Ibrahim Latif Abu Daoud.
Yagize ati “Nongeye gusaba ko iyi ntambara ihagarara kugira ngo amahoro yongere agaruke muri aka gace ka Gaza.” Ni mu gihe Israel yo ivuga ko ibyabaye ari nk’impanuka kuko itari yagambiriye kwangiza iyi Kiliziya.
Kugeza ubu Israel yavuze ko iri gukora iperereza ngo irebe icyateye iyi kiliziya kwangirika. Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe wa Israhel, Benjamin Netanyahu aherutse kugirana ikiganiro na Papa Leo XIV kuri telephone aho yamusabye gukomeza gushaka uburyo bwo guhagarika amakimbirane n’intambara, anagaragaza ko ababajwe no kuba abaturage b’abasivile bakomeje kugerwaho n’ingaruka z’intambara. Ati “Twashimangiye ko ari ngombwa kurinda ahantu hatagatifu h’amadini yose ndetse no kubaha abantu n’ahantu hatagatifu, kandi tugerageze gusiga inyuma urugomo n’urwango.”
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.