Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Paruwase ya Kabacuzi yizihije isabukuru y’imyaka 10 imaze ishinzwe.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 16 Ugushingo 2024, Abakristu ba Paruwase ya Kabacuzi bizihije ibirori by’isabukuru y’imyaka 10 iyi paruwase imaze ishinzwe, banataha ingoro ya Bikiramariya yubatswe n’abakristu kuri paruwase ndetse n’ikigo cy’urubyiruko mu rwego rwo gufasha urubyiruko rwa paruwase kubona aho bazajya bahurira bagahabwa inyigisho zitandukanye.

Paruwase ya Kabacuzi yizihije isabukuru y’imyaka 10 imaze ishinzwe.
Paruwase ya Kabacuzi yizihije isabukuru y’imyaka 10 imaze ishinzwe.

Ibirori byabimburiwe n’igitambo cya misa cyatuwe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi ari kumwe na Myr Simaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko kizabukuru n’abasaseredoti batandukanye baje kwifatanya na paruwase ya Kabacuzi bafitanye umubano.

Honorable Kalinijabo Baltheremie uvuka muri paruwase ya Ntarabana ari nayo yabyaye Kabacuzi hamwe n’abandi bayobozi batandukanye baje kwifatanya na paruwase mu birori by’isabukuru y’imyaka 10 imaze ishinzwe no gutaha bimwe mu bikorwa by’iyogezabutuma n’iterambere iyi paruwase yagezeho muri iyi myaka ishize

Myr Balthazar NTIVUGURUZWA yifurije abakristu ba Paruwase ya Kabacuzi isabukuru nziza y’imyaka 10 abasaba gukomeza gukura bajya imbere mu kurushaho guhamya ukwemera. Ati” Uyu ni umunsi wo gushimira Imana, duhamye ukwemera kwacu, twongere tubwire Imana ko tuyemera kandi ko tuyizera. Kuko Imana iradukunda ku buryo ihora iduhangayikiye nk’umubyeyi ukunda abana be, ikadushakira ikitubeshaho kandi ikaba yaraturemeye kubana nayo ubuziraherezo.

Myr Yasabyeabakristu gukomeza kurangwa n’ishyaka ryo kwiyubakira Kiliziya yabo na Paruwase yabo, bagasenga mukuri nta buryarya nk’uko bikubiye mu butumwa bwa Bikiramariya yatangiye I Kibeho no mu ngingo 7 zigize iyogezabutumwa rya Diyosezi ya Kabgayi. Yababwiye ko bagomba kurebera kuri mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II umurinzi wa Paruwase yabo waranzwe no gukunda umubyeyi bikiramariya, gukunda umuryango, urubyiruko no kwitangira kiliziya kugeza ku ndunduro.

Myr Yasabyeabakristu gukomeza kurangwa n’ishyaka ryo kwiyubakira Kiliziya yabo na Paruwase yabo, bagasenga mukuri nta buryarya nk’uko bikubiye mu butumwa bwa Bikiramariya yatangiye I Kibeho no mu ngingo 7 zigize iyogezabutumwa rya Diyosezi ya Kabgayi. Yababwiye ko bagomba kurebera kuri mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II umurinzi wa Paruwase yabo waranzwe no gukunda umubyeyi bikiramariya, gukunda umuryango, urubyiruko no kwitangira kiliziya kugeza ku ndunduro

Yagize ati “Ndabashimira ko mufatanyije n’abasaseredoti banyu mugenda mushyira mu bikorwa ingingo z’iyogezabutumwa muri diyosezi yacu kandi mukaba mugikomeza. Muri izo ngingo twavuga gusenga mukuri, nk’uko Bikiramariya yabivuze ati Musenga mukuri nta buryarya, ndabashimira ko ubu mumaze kubakira Bikiramariya ingoro. Igihe cyose muje kuhasura, muje kuganira nawe abagezaho ubutumwa bwo gukomera kuri Yezu no kumasezerano twamugiriye.”

Myr Balthazar yashimiye abakristu ba Kabacuzi ko basuye ingo zose zigize paruwase yabo ya Kabacuzi, bakabashyira Yezu n’ubutumwa bwa Bikiramariya kandi bakabakomeza mu kwemera. Mu ngingo ijyanye n’iyogezabutumwa ry’abana n’urubyiruko, Myr yashimiye Paruwase ya Kabacuzi kuba barubatse ikigo cy’urubyiruko kugira ngo urubyiruko ruzajye rubona aho ruhurira kugira ngo ruganire ku nshingano z’ukwemera kwabo, amizero yabo n’urukundo bafitiye Yezu.

Yabasabye gukomeza guha agaciro insina ya Yezu kuko igira akamaro gakomeye n’uruhare muri ibyo bikorwa byose bakora byo kwiyubakira kiliziya mu iyogezabutumwa ndetse n’iterambere rya paruwase yabo.

Honorable Kalinijabo Baltheremie uvuka muri paruwase ya Ntarabana mu izina ry’abayobozi bo mu nzego bwite za leta yifurije Paruwase ya Kabacuzi isabukuru nziza. Yavuze ko ari umwanya wo gushimira Imana yo yagiye ishoboza abayobozi ba Diyosezi kugira ngo barusheho gushinga paruwase zegereye abakristu, ukaba n’umwanya wo gushima abantu bose bagize uruhare kugira ngo iyi paruwase ishingwe. Yagize ati” Ni umwanya wo gushimira abayoboye Paruwase ya Kanyanza yabyaye izi paruwase zitandukanye ziri mu mpande zose z’aka gace turimo. Mu bihe nk’ibi twizihizaho isabukuru ni umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma ngo turebe uko urugendo rw’Imyaka 1o iyi paruwase imaze rwangenze. Hari aho duhamya ko rwagenze neza, aho tugomba kuhishimira ndetse tugafata n’ingamba zo gukomeza gusigasira ibyiza twagezeho muri iyi myaka 10. Ariko naho byagenze nabi tukahareba, tukanahatinda ndetse tugamije gufata ingamba zo gutuma tutazongera gusubira inyuma, ahubwo tukihuta mu bikorwa byo kubaka no guteza imbere umukristu wa Paruwase ya Kabacuzi.

Honorable Baltheremie akomeza avuga ko iyo dusesenguye muri ubwo buryo bidufasha gutegura neza urugendo rukomeza rwo kubaka Paruwase ya Kabacuzi yo mu bihe bizaza. Yagize ati” Iyi sabukuru duhimbaza uyu munsi tuyifata nk’imyaka 10 y’ibikorwa, ni imyaka 10 yo kurushaho kubaka umukristu kuri Roho no ku mubiri hagamijwe kugira umunyarwanda ushoboye, utekanye kandi ubayeho neza mu muryango we no muri Kiliziya muri rusange.”

Yavuze ko ibikorwa by’indashyikirwa byinshi byagezweho mu gihe gitoya, bigaragaza umuhate n’ubushake mu kwiyubakira kiliziya. Ati” Imyaka 10 ni igihe kitari kinini cyane, ariko iyo urebye ibikorwa abakristu ba Kabacuzi bakora muri rusange bigaragaza ishyaka n’umuhate mu guteza imbere kiliziya, kandi iyo muteje imbere kiliziya muba muteje imbere n’igihugu, kuko umuturage mwiza ni nawe mukristu mwiza. Yaba leta yaba kiliziya twese umuturage dukorera ni umunyarwanda.”

Umuyobozi w’inama nkuru ya Paruwase ya Kabacuzi Twagiramariya Auralie yavuze ko batewe ishema no kuba paruwase yabo imaze imyaka 10 ishinzwe, ikaba ari imyaka y’ibikorwa byiza bishimiye ko babashije kugeraho. Mu bishimishije cyane abakristu ba Paruwase ya Kabacuzi, yavuze ko bashimishijwe n’ingoro ya Bikiramariya bubatse mu gihe gito cyane babijyanishije no kubaka ikigo cy’urubyiruko.

Ati” N’ubwo duhimbaza imyaka 10 ya Paruwase yacu, turashimira Imana ibyiza twagezeho. Ababyeyi bazajya baza kuvuga ishapule bari imbere y’umubyeyi bikiramariya batikanga imvura, abana n’urubyiruko rwacu bazajya bahurira hamwe bidagadure kandi basenge. Ibi bikaba bije byiyongera ku bindi twagezeho harimo inzu mberabyombi ya Paruwase twiyubakiye, imodoka ya Paruwase twaguze n’ibindi byinshi tukaba dushimira Imana yabidushoboje. Ariko kandi turacyafite urugendo kuko dushaka kugura indi modoka yunganira ihari, kuvugurura amacumbi y’abapadiri no kuvugurura kiliziya za santarale zishaje n’ibindi nyagasani azajya adushoboza.

Ibi bikorwa byose tubigeraho dushyize hamwe nk’abakristu twese baba ababa I Kabacuzi, I Muhanga n’I Kigali bose bavuka I Kabacuzi. Ariko by’umwihariko tukabinuza mu cyo twita insina ya Yezu, ikaba ari insina buri rugo rutanga ikazajya isarurwa n’umuryangoremezo ikivuyemo kigakusanyirizwa hamwe bikazagera kuri Paruwase.” Aurelie agira inama bakristu b’ahandi ko nabo babikora, abafite ikawa, umuryango ugatanga igiti cya kawa ya Yezu cg se icyayi n’ibindi bihingwa bibyara amafranga.

Sibomana Jean Marie watanze ibikoresho byubatse ingoro ya Bikiramariya avuga ko yabikoze kubera urukundo akunda paruwase avukamo Kabacuzi, akaba afite ibyishimo byo gushimira Imana yamuhaye ubushobozi bwo kubona ibikoresho byari bikenewe kugira ngo ingoro ya Bikiramariya yubakwe. Ati” Nabikoze nishimye kuko nta chapelle yindi twagiraga uretse Kiliziya gusa. Abantu baburaga ahantu bicara bavuga ishapule igihe mu kiliziya hari kubera misa , ariko ubu iyi ngoro izajya ifasha ababyeyi baza gutaramira Bikiramariya bavuga ishapule. Nishimiye kwakira neza igitekerezo cyo kubaka ingoro ya Bikiramariya, ndavuga nti nzafatanya n’abakristu bazane amaboko yabo nanjye nzane ibikoresho maze twubake ingoro y’umubyeyi Bikiramarya tujye tubona aho tumwambariza kuko adukunda kandi akadufasha byinshi. Aha niho nize amashuri abanza, niho nabatirijwe ndanahakomerezwa, Imana impa ubushobozi ndakora biraza nanjye mpitamo kugira ibyo ntanga kugira ngo nyishimire. Ndashishikariza n’abandi bose gushishikarira gukunda umubyeyi Bikiramariya no kumukorera, aho bishoboka naho bamwubakire shapeli kuko ari ibintu byiza cyane.

Paruwase ya Kabacuzi yizihiza isabukuru y’imyaka 10 imze ishinzwe, yafunguwe ku mugaragaro nka paruwase tariki ya 23/2/2014 ihana imbibe na Paruwase ya Gasovu ,Kanyanza ari nayo yayibyaye , paruwase ya Cyeza na Mushishiro. Yahoze ari imwe mu ma santarale ya Paruwase ya Kanyanza, igitekerezo cyo kuyigira paruwase cyatangiye muri 2008 gitangijwe na Myr Simaragde Mbonyintege. Igizwe n’imiryangoremezo 195, uturerer tw’ubutumwa 13 na Santarale eshatu zose zahoze ari iza paruwase ya Kanyanza ari zo Jandari, Sabusaro na Kabacuzi.

Sibomana Jean Marie watanze ibikoresho byubatse ingoro ya Bikiramariya avuga ko yabikoze kubera urukundo akunda paruwase avukamo Kabacuzi, akaba afite ibyishimo byo gushimira Imana yamuhaye ubushobozi bwo kubona ibikoresho byari bikenewe kugira ngo ingoro ya Bikiramariya yubakwe. Ati” Nabikoze nishimye kuko nta chapelle yindi twagiraga uretse Kiliziya gusa. Abantu baburaga ahantu bicara bavuga ishapule igihe mu kiliziya hari kubera misa , ariko ubu iyi ngoro izajya ifasha ababyeyi baza gutaramira Bikiramariya bavuga ishapule. Nishimiye kwakira neza igitekerezo cyo kubaka ingoro ya Bikiramariya, ndavuga nti nzafatanya n’abakristu bazane amaboko yabo nanjye nzane ibikoresho maze twubake ingoro y’umubyeyi Bikiramarya tujye tubona aho tumwambariza kuko adukunda kandi akadufasha byinshi. Aha niho nize amashuri abanza, niho nabatirijwe ndanahakomerezwa, Imana impa ubushobozi ndakora biraza nanjye mpitamo kugira ibyo ntanga kugira ngo nyishimire. Ndashishikariza n’abandi bose gushishikarira gukunda umubyeyi Bikiramariya no kumukorera, aho bishoboka naho bamwubakire shapeli kuko ari ibintu byiza cyane.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose