Paruwase ya Kanyanza yahimbaje Yubile yimyaka 75 Kiliziya yao yubatswe.
Kuwa 22 Kanama 2024, abakristu ba Paruwase ya Kanyanza n'inshuti zayo bakereye kwizihiza ibirori bya Yubile y'imyaka 75 ingoro ya Paruwase ya Kanyanza imaze yubatswe.
Guhimbaza ibirori byabimburiwe nigitambo cya misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi ari kumwe na Myr Simaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko cyizabukuru nabasaseredoti bakorera ubutumwa mu karere kubutumwa ka Kanyanza zone ya Ndiza. Hanahimabajwe kandi yubile yabatisimu yimyaka 25, 50 na 75 ku bakristu ba paruwase ya Kanyanza.
Mu nyigisho ye Myr Balthazara Ntivuguruzwa yavuze ko bashimira Imana kubera Yubile yingoro ya paruwase ya Kanyanza, yateruye agira ati Nongeye kubifuriza Yubile nziza yimyaka 75 iyi ngoro yImana ya Paruwase ya Kanyanza imaze yubatswe, ni nayo yubile yingoro ndengakamere yabakristu ba paruwase ya Kanyanza muyigize mwese.
Yakomeje avuga ko iyi kiliziya ari ikimenyetso cya kiliziya twebwe ubwacu tugize, ari nayo mpamvu dushimira abakurambere bacu bubatse iyi ngoro, atari ukuzana amabauye namatafari gusa ahubwo ari uko babaye bo ubwabo amabuye nyabuzima yubatse ingoro ndengakamere.
AtiBakristu ba Kanyanza ni mwebwe mabuye mazima mugize iyi ngoro, itubatswe namatafari namabuye gusa, ahubwo mwebwe mabuye mazima mwubatse kiliziya yimana hano I Kanyanza. Muri inzu yImana yubatse ku kibanza cyintumwa nabahanuzi,Yezu Kristu ubwe akaba ibuye rishyigikira ibimwubatseho byose bikazamuka bisobekeranye neza bigahinduka ingoro ya Nyagasani.
Yavuze ko aha twicaye ari ingoro yImana iri rwagati muri twe. Twarahavukiye kandi turacyahavukira bundi bushya muri batisimu, tuvuka ku bwamazi na Roho mutagatifu tuba abana bImana. Twahakiriye ijambo ryImana, muri iyi ngoro hatanga ibyiza kandi tuhahererwa umugati utanga ubugingo bwiteka, turahakirira kandi tukahakirira nandi masakaramentu adutagatifuza, twahumviye umuhamagaro, harimo ababaye abasaseredoti nabihaye Imana kubera iyi ngoro bumviyemo umuhamagaro, muri iyi ngoro tuhasabanira nabavandimwe, tuhabonera ihumure nituze byuzuye, tuharonkera ubuvandimwe nubwiyunge kandi tuhasanga umubyeyi Mariya umwamikazi wamahoro. Muri iyi ngoro hatatse ibyiza byinshi bikomoka kurukundo, ubudahemuka nimpuhwe byImana.
Myr Balthazar yasabye abakristu ba paruwase ya Kanyanza kurushaho kuba ingoro yImana ku bwa Roho mutagatifu, anabashimira gahunda yabo bise insina y'umryangoremezo.
Ati"Ni murebe ukuntu aya matafari asobekeranye neza akaba yose uko yakabaye agize iyi ngoro ibereye umuremyi, namwe nimusobokwe kuri Yezu Kristu kandi mufatane urunana, nimukomeze mube amabuye nyabuzima asobekeranye neza nyagasani yubakamo ingoro imubereye, ni mube amabuye asukuye kugira ngo iyi ngoro tugize nayo ibengerane isuku ituruka ku ngabire yImana, Nimukomeze mukunde kandi mwiyubakire kiliziya yanyu, nimukomeze mufatanye nabaseredoti banyu maze mwiyubakire ingoro ibereye nyagasani, nimukomeze ishyaka numurava bibaranga kugeza naho mwatera ishyari ryiza abakristu bo mu zindi paruwase, nimukomere kuri ya nsina yanyu yumuryangoremezo ibaha ubushobozi bwo kwiyubakira no guteza imbere paruwase yanyu."
Umuyobozi w'inama nkuru ya Paruwase Niyotugira Paulin yavuze ko guhimbaza Yubile yimyaka 75 yingoro ya Paruwase bibateye ibyishimo byinshi ariko kandi atari bishya cyane kuko guhera ku myaka 25 na 50 izi Yubile zombi barazihimbaje. Yavuze ko kiliziya yabo bahora bayitaho cyane mu kuyivugurura no kuyibungabunga kugira ngo itangirika.
Mukecuru Angelina Mukandanga wizihiza Yubile yimyaka 75 ya batisimu ari nayo yamavuko yavuze ko yishimiye cyane paruwase yabatirijwemo ubwo yari imaze kubakwa none imyaka 75 ikaba ishize .Yagize atiParuwase yacu yatubereye umubyeyi, iyi ngoro dusengeramo yamfashije gukomera mu kwemera no kurushaho guhura na Yezu. Ndi mu muryango wabanyamutima mutagatifu wa Yezu na Mariya , mu ntege nke mfite ngerageza gukora uko nshoboye nkazirikana ubutumwa bwabanyamutima ariko cyane cyane tubifashijwemo na Paruwase ihora idufunguriye imiryango, ubu tuzakomerezaho nibirori bya Yubile iwacu mu rugo ari naho tuzahimbariza Yubile yanjye yimyaka 75 ya batisimu no kuvuka , icyo gihe na none paruwase izabidufashamo mu gitambo cya Misa.
Yagize ati "Twishimiye guhimba Yubile yimyaka 75 ya Kiliziya yacu imaze yubatswe, hari byinshi byakozwe byatumye ubukristu bugenda bukura muri iyi Paruwase ndetse nabakristu bagerageza kwegerana no guhugurwa kugira ngo bakunde Kiliziya yabo binyuze mu miryango remezo nimiryango yagisiyo gatolika. Ndashishikariza abakristu gukomera kuri Yezu bagakomera mu kwemera tukubaka Kiliziya ya Yezu Kristu. Twishimiye ko hano I Kanyanza umwepisikopi yamaze kutwemerera ko ari ho hazashyirwa ikigo cyamahugurwa ajyanye nishuri ryukwemera tukaba twumva bizadufasha natwe mu rugendo rwukwemera."
Nyiraminani Yudita wizihiza Yubile yimyaka 50 amaze abatirijwe muri Paruwase ya Kanyanza yavuze ko bafite ibyishimo byinshi kubera iyi Yubile yimyaka 75 yingoro ya Paruwase byanahujwe no kwizihiza Yubile ya Batisimu ku bakristu . Yavuze ko bibasigiye isomo ryo gutoza no gukundisha abana babyaye ukwemera kwa kiliziya gatolika. Ati Tugomba gutoza abana twabyaye, tubayobora mu idini twavukiyemo kandi tubahesha amasakaramentu yose.
Amateka agaragaza ko Kiliziya ya mbere ya Paruwase ya Kanyanza igishingwa yari isakaje ibyatsi, ikurikirwa nindi yari yubakishije amatafari ahiye namategura ariko iza kuba ntoya, hakurikiraho iya 3 ari nayo bahimbariza Yubile yimyaka 75 yubatswe muri 1948 isakajwe amabati kandi yubatswe ku buryo bubereye ijisho akarusho kakaba ishusho ya Bikiramariya umwamikazi wamahoro iri ku mbuga ya Paruwase ari nawe yaragijwe.
Ni Paruwase imaze kubyaye Paruwase 3 Kibangu, Ntarabana na Kabacuzi , ikagira nabazukuru 2 Paruwase ya Nyabinoni na Gasovu zabyawe na Paruwase ya Kibangu. Niyo paruwase imaze kubyara abihayimana benshi kuko ifite abapadiri bayivukamo bagera kuri 15, ababikira 92, abafurere 3, abaseminari bakuru 3 nabaseminari bato.
Paruwase ya Kanyanza yashinzwe mu 1938, imaze imyaka 86, yashinzwe ari misiyoni ya 3 mu cyari Vikariyati ya Kabgayi ikaba iya 27 mu gihugu hose. Ihana imbibe na paruwase ya Kayenzi, Kabacuzi, Kibangu, Cyeza na Ntarabana. Igizwe n'abakristu bagera ku bihumbi 33500 bangana na 92% by'abatuye muri aka gace, ifite imiryangoremezo 436 ikora neza ari na yo shingiro ry'iterambere rya paruwase , santarale 8 n'uturere 5 twa santarale ya Kanyanza dukora nka santarale.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.