Paruwasi ya Birambo mu myiteguro ya Yubile y’Imyaka 75
Paruwasi ya Birambo iritegura guhimbaza Yubile y’imyaka 75 imaze ishinzwe. Urugendo rwa Yubile y’imyaka 75 Paruwasi ya Birambo imaze ishinzwe rwatangijwe na Nyiricyubahiro Myr Anakleti Mwumvaneza, Umwepiskpi wa Nyundo ku wa 23 Mutarama 2022.
Atangiza iyi yubile, Myr Anakleti Mwumvaneza yabwiye abakristu ko guhimbaza Yubile atari ukwishima gusa ahubwo ni ugusubiza amaso inyuma umuntu akareba aho ageze mu bukristu n’aho agana. Yabasabye kandi ko Yubile yazababera umwanya mwiza wo kwivugurura mu bukristu bityo bakazayihimbazanya ibyishimo bisendereye. Yagize ati “Uyu mwaka wa Yubile uzababere umwaka w’ubwiyunge, umwaka w’ubutabera, wo kwita ku baciye bugufi, ku barwayi aho bari hose mbese uzabe umwaka w’Impuhwe za Nyagasani muri Paruwasi ya Birambo”.
Mu kiganiro na Kinyamateka, Padiri Jean de Dieu Niyonsenga, Padirimukuru wa Paruwasi ya BIrambo yayitamgarije ko abakristu batewe ishema no kuba Kiliziya yarashinzi imizi muri aka gace mu myaka ya mbere, abakristu ba mbere bakayiyoboka, bagahabwa amasakaramentu y’ibanze byatumye ubukristu buhashinga imizi, ababakomokaho nabo bagakurira mu kwemera gatolika, Paruwasi ikaba imaze kwibaruka abapadiri 9 n’umudiyakoni 1 witegura guhabwa Ubusaseridoti mu minsi iri imbere, ndetse n’Abiyeguriyimana bo mu miryango y’Abafureri n’Ababikira 21.
Paruwasi ya Birambo ni imwe mu maparuwasi 28 agize Diyosezi ya Nyundo. Yashinzwe mu 1947, iragizwa Mutagatifu Rene. Ihana imbibi na Paruwasi Mushubati na Nyange mu majyaruguru, Paruwasi Kaduha na Masagara za Diyosezi ya Gikongoro mu majyepfo, Paruwasi Mukungu na Kibuye mu burengerazuba, Paruwasi Muyunzwe na Nzuki za Diyosezi ya Kabgayi mu burasirazuba bwayo. Muri iyi paruwasi tuhasanga imiryango y’abihayimana ariyo Ababikira bo mu muryango w’Abasomusiyo n’Abafureri b’Abayozefiti bagira uruhare mu bikorwa aby’ubuvuzi, uburezi n’ubwigishwa.
Ifite amasantarali 7, Sikilisale 38, n’abakristu basaga ibihumbi 24 batuye mu miryango remezo 218. Mu bikorwa by’iterambere ry’abayituye, Paruwasi Birambo ifite ibigo by’amashuri gatolika 28 n’ibigonderabuzima 2. Ikaba iherereye mu ntara y’Uburengerazuba, Akarere ka Karongi.
Uyu munsi, Paruwasi ya Birambo ifite abapadiri 3 bayikoramo ubutumwa, abo ni Padiri Jean de Dieu Niyonsenga ari na we Padiri mukuru, Padiri Jean de la Croix Nizeyimana na Padiri Emmanuel Ndayishimiye.
Yubile ya Paruwasi ya Birambo izizihizwa tariki 9 Ukwakira 2022.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.