Paruwasi ya Byimana yahimbaje yubile y'imyaka 75 inataha ingoro nshya abakristu biyujurije.
Ibirori byo kwizihiza Yubire y'imyaka 75 Paruwasi ya Byimana imaze ishinzwe, byabimburiwe n'umuhango wo gufungura ingoro nshya abakristu biyujurije nyuma yo kwagura iyari ishaje kuko yari nto kandi abakristu ari benshi.
Ni umuhango wayobowe na Nyiricyubahiro Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, ari kumwe na Myr Smaragde Mbonyintege umwepiskopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko cy'izabukuru ari nawe watangije umushinga wo kubaka iyi kiliziya kandi akanayiha umugisha ubwo yari imaze kuzura.
Abakristu ba Santarali zose uko ari 4 zigize iyi paruwasi bakereye kwizihiza yubile no gutaha ingoro nshya bujuje banashimira Imana yabanye nabo kandi ikabaha imbaraga zo kugera ku cyifuzo bari bafite mu rugendo rw'imyaka 10 bubaka iyi kiliziya.
Ni ibirori byitabiriwe n'umuyobozi w'intara y'amajyepfo, Kayitesi Alice, abayobozi b'uturere twa Ruhango na Muhanga.
Ibi birori kandi byitabiriwe n'abandi bashyitsi bakuru barimo:Honorable Docteur Monique Nsanzabaganwa Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y'Ubumwe bw'Afurika, Honorable Docteur Rwigema Pierre Celestin umudepite muri EAC, Honorable Jean Claude Barimuyabo Umudepite muri EAC, Honorable Karinijabo Balteremie, Honorable Etienne Niyonzima wanatanze inkunga ikomeye mu kubaka kiliziya, Honorable Mediatrice Izabiriza, Hononorable Marie Florence Uwanyirigira , Hon Aloysie Cyanzayire,Honorable Alphonsine Mukamugema, Honorable Agnes Nyirabagenzi na Honorable Francois Byabarumwanzi.
Abihayimana bavuka muri iyi paruwasi nabo bari baje ari benshi kwizihiza Yubile no kwishimira kiliziya nshya abakristu bujuje. Hari kandi imiryango y'abihayimana ikorerea ubutumwa muri iyi paruwasi n'abapadiri bahakoreye ubutumwa n'abandi bapadiri ba diyosezi ya Kabgayi.
Myr Balthazar Ntivuguruzwa, umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi yibukije abanyabyimana ko bafite byinshi byo gushimira Imana. Yagize ati "Bakristu ba Paruwasi ya Byimana, nimwishimire muri Nyagasani. Mufite byinshi byo gushimira Imana kuva mu 1945 imbuto y'inkuru nziza itewe kuri ubu butaka. Turashimira Imana yayihaye kwaguka igakura none ikaba ibaye ubukombe. Dushimire iyi kiliziya nziza Imana ubwayo yatwubakiye ikoresheje urukundo, ishyaka n'ubwitange bwanyu. Uyu mwaka nutubere, umwaka mutagatifu rwose. Ube n'umwanya wo kwivugurura no kuvugurura ubukristu bwacu. Tuvugurure urukundo dukunda Yezu. Tuvugurure umubano mu ngo no mu miryango yacu. Tube abahamya b'imbabazi impuhwe n'ubwiyunge, duharanire ubutungane. Turangwe n'ubusabaniramana buzira uburyarya. Tugendere kure ikibi kandi twimike ikiza kugira ngo ingoma ya Kristu ishinge imizi mu mitima yacu no mu buzima bwacu."
Guverineri w'intara y'amajyepfo Kayitesi Alice mu ijambo rye yashimiye kiliziya ubufatanye buyiranga. By'umwihariko yashimiye abanyabyimana ubufatanye bwabaranze mu rugendo rwo kubaka iyi kiliziya nziza.
Yakomeje agira ati "Turashimira uruhare rwa kiliziya mu guteza imbere uburezi bufite ireme kuko iyo uvuze Byimana humvikana amashuri meza kandi atanga uburezi bufite ireme."
Murambe Semana Emmanuel umukristu uhagarariye abandi akaba na perezida w'inama nkuru ya Paruwasi ya Byimana yavuze ko bishimiye iki gikorwa bagezeho bafatanyije nk'abakristu,abapadiri, n'inshuti za Paruwasi ya Byimana.
Ati "Uyu munsi twishimiye gutaha kiliziya nshya tunahimbaza Yubile y'imyaka 75. Ibanga twifashishije ni ugutekereza byagutse kandi dushyize hamwe. Habayeho ubufatanye budasanzwe,kutarambirwa, kutananirwa no kureba kure. Ni byo byadufashije kugera ku ntego."
Kiliziya nshya ya Sancta Maria Byimana ifite agaciro ka miliyoni 381,831. Ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 2500 bicaye neza.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.