Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Paruwasi ya Gitarama igiye gutangirizwamo ku rwego rw'igihugu icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’Abamera Kristu

Kuri iki cyumweru tariki 18 Mutarama 2026, kuri Paruwasi yitiriwe Mutagatifu Andereya Gitarama harabera umuhango wo gutangiza ku rwego rw'Igihugu, Icyumweru cyahariwe gusabira ubumwe bw'Abemera Kristu.

Paruwasi ya Gitarama igiye gutangirizwamo ku rwego rw'igihugu icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’Abamera Kristu
Paruwasi ya Gitarama igiye gutangirizwamo ku rwego rw'igihugu icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’Abamera Kristu

Mu Kiganiro Padiri Anatole Niyitanga, Padiri Mukuru wa Paruwasi Gitarama yagiranye na Kinyamateka yavuze ko imyiteguro imeze neza kandi ko amadini yose y'i Muhanga yashyize hamwe kugira ngo uyu muhango uzagende neza.

Ati “Imyiteguro irarimbanyije, twakoze inama zihuza abahagarariye amadini hano mu karere ka Muhanga, twungurana ibitekerezo kandi dushishikariza abakristu kuzaza ari benshi kugira ngo dusabire ubumwe bw’abemera Kristu, kuko nta bumwe nta rukundo, nta bumwe amasengesho tuvuga yaba ari ukurangiza umuhango.”

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Gitarama yavuze ko bishimiye kwakira ibi birori byo gutangiza icyumweru cy’ubumwe bw’abemera Kristu muri paruwasi yabo kandi hari icyo babona bizabafasha.

Ati” Mu myaka ishize gahunda z’icyumweru cy’ubumwe bw’abakristu zaberaga mu mujyi wa Kigali. Kuba barifuje ko byabera mu ntara ni uburyo bwiza bwo kugira ngo izi gahunda zimenyekane hose kurushaho kandi zibegere. Ni ishema kuba gahunda yo gutangiza icyumweru cyahariwe gusabira ubumwe bw’abemera Kristu ku rwego rw’igihugu igiye kubera muri paruwasi yitiriwe mutagatifu Andereya Gitarama . Ni uburyo bwo kwerekana ko tugomba gushimangira ubumwe bwacu mu madini yose. Ibi kandi ni ishema ku bakristu bose ba Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Andereya kuba ari hano hatoranyijwe mu handi hose mu gihugu."

Yakomeje anavuga uko gahunda y'uyu munsi izaba iteye asaba abakristu kuzayitabira ari benshi. Ati” Kuri paruwasi ya Saint Andre hazaba misa ya mbere izatangira saa moya n’igice, iya kabiri y’abana izatangira Saa tatu n’igice ndetse na misa ya Saa tanu. Naho kuri Chapel ya ICK misa izaba Saa Moya n’igice na Saa tanu. Abaristu bazaza bavuye mu materaniro yabo no mu misa nK’uko bisanzwe.”

Akomeza agira ati” Tumaze iminsi dushishikariza abakristu kuzitabira icyumweru cy’ubumwe bw’abakristu haba mu Misa no mu yandi mahuriro y’abakristu ndetse no ku mbuga zindi duhuriraho. Abakristu barasabwa kuzumva Misa ya mbere cyangwa iya saa tanu ariko bakazagaruka kwakira abakristu bazaba baturutse mu yandi madini hirya no hino baje mu birori byo gutangiza icyumweru cy’ubumwe bw’abakristu."

Agaruka ku bizakorwa muri uyu muhango Padiri NIYITANGA yavuze ko amadini akorera mu karere ka Muhanga buri torero ryagenewe umwanya wo kuririmba hifashishijwe korali zayo.

Ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika izahagararirwa na Korali Sancta Maria yo muri paruwasi ya Gitarama ndetse na Korali Pueri Cantores y’i Kabgayi.

Padili Anotole ashishikariza abakristu Gatolika bo muri paruwasi ya Gitarama na Paruwasi ya Kabgayi kuzaza ari benshi kugira ngo bakire abavandimwe bo mu yandi madini no kugira ngo bafatanye gusabira ubumwe bw’abemera Kristu. Ashimangira ko gutangiza icyumweru cy’ubumwe bw’abemera Kristu bidakuraho misa z’icyumweru. Ati” Buri mu Kristu azazinduke yumve Misa asanzwe yumva kubera ko kuri uwo munsi igikorwa kizatangira Saa Munani.”

Akarusho k’umunsi wo gutangiza Icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristu , umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ari na wo ushinzwe gutegura iki cyumweru cy’ubumwe uzabegereza Bibiliya z’ubwoko bwose kandi ku giciro gitoya.

Icyumweru cyahariwe gusabira ubumwe bw’abemera Kristu kizatangira kuri iki cyumweru tariki ya 18 Mutarama muri Paruwasi yaragijwe mutagatifu Andereya Gitarama kikazasozwa kuwa 25 Mutarama 2026 muri Diyosezi ya Byumba. Iki cyumweru cyatangiye kwizihizwa kuva mu mwaka w’1968.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose