Paruwasi ya Kanombe irishimira intambwe imaze gutera mu mwaka umwe imaze
Kuri uyu 07 Ukwakira 2023, umwaka uburaho iminsi 16, abakrisristu ba paruwasi ya Kanombe basaga 300, bakoreye urugendo nyobokamana i Kibeho mu rwego rwo gushimira Imana n’umubyeyi Bikira Mariya ibyiza bamaze kugeraho mu mwaka umwe gusa iyi paruwasi imaze ishinzwe.
Tariki 23 Ukwakira 2022 ni bwo Paruwasi ya Kanombe, muri Arikidiyosezi ya Kigali yavutse, ibyawe na paruwasi ya Ndera. Iyi Paruwasi yahoze ari "Aumonerie Militaire", ikorera mu Kigo cya Gisirikare cya Kanombe, nyuma iza kuba Santarali Kanombe, mbere yo kuba paruwasi.
Abakristu ba Paruwasi ya Kanombe bakaba bishimira iyi paruwasi bahawe, bakavuga ko yabaruhuye ingendo bakoraga bajya muri paruwasi ya Ndera, bikagora cyane abageze mu zabukuru n'abafite intege nke.
Yagize “Twaje gushimira Imana, kuko icyifuzo cyacu twagejeje kuri Karidinali yacyakiriye, none tukaba turi mu isabukuru y’umwaka umwe paruwasi Kanombe ivutse. Twaje gushimira Imana biciye mu biganza by’umubyeyi Bikira Mariya, kubera ibyiza byose yatugiriye. Turashimira Imana kandi ko Paruwasi yavutse igahita igira n’abadiyakoni 2 tukaba turi mu byishimo by’uko umwaka utaha tuzaba twakiriye isakaramentu ry’ubusaseredoti".
Semanyenzi Justin ni umwe mu bakristu ba Paruwasi ya Kanombe bakoze urugendo nyobokamana i Kibeho, akaba yagaragaje intambwe iyi paruwasi ikomeje gutera n'ibyishimo abakristu bafite kubera paruwasi yabo.
Ati “ Twaje gushimira umubyeyi Bikiramariya kuko yadusubije natwe tukaba twarabonye paruwase yacu kandi tukaba dushishikajwe no kuyiteza imbere . Paruwase yacu yatangiye nta buyobozi ifite,ariko ubu komisiyo zose zirahagarariwe. Twatangiye abapadiri nta cumbi bafite bakodesha ariko ubu turashimira umubyeyi Bikira Mariya ko yadufashije tukaba twariyubakiye icumbi ry’abapadiri . Twaje gushimira Imana n’umubyeyi Bikira Mariya kubera ibyiza bakoreye paruwase yacu, kuko tubona paruwase iri gukomera ugereranyije n’izindi paruwase zimaze igihe kinini. Turasaba umubyeyi Bikira Mariya gukomeza kudufasha paruwasi ya Kanombe igakomeza gukura kandi ikagera ahantu heza hashoboka.“
Paruwasi ya Kanombe yaragijwe mutagatifu Yohani Pawulo wa II. Ikaba imaze kugira abakristu basaga ibihumbi bitatu.
Padiri Jean Claude Ndashimye, padiri mukuru wa paruwasi Kanombe, mu ijambo yagejeje ku bakristu bari kumwe mu rugendo nyobokamana i Kibeho, yavuze ko we n’abakristu ba Kanombe, baje gushimira Imana kuko yemeye ko iyi paruwase ibaho kandi ikaba imaze kugera kuri byinshi mu mwaka umwe gusa imaze ivutse.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.