Paruwasi ya Kibangu yizihije Yubile y’imyaka 25 imiryangoremezo ivutse.
Kuri uyu wa 27 Knama 2025 paruwasi ya Kibangu yizihije Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu n’imyaka 125 ishize ivanjili igeze mu Rwanda n’imyaka 25 ishize imiryangoremezo ivutse muri iyi paruwasi. Ibirori byabimburiwe n’igitambo cya misa cyatuwe na Nyiricyubahiro Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi .Myr Balthazar yasabye abakristu gukuza ubukristu mu mimiryangoremezo kandi bukarushaho kubabyarira ubuvandimwe.
Mu nyigisho ye, Myr Balthazar yagarutse kuri Yubile y’impurirane duhimbaza muri Kiliziya n’akamaro imiryangoremezo ifite muri Kiliziya. Yavuze ko Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu ari imyaka y’urukundo rw’Imana yatweretse muri Yezu Kristu. Hakaba hashize iyo myaka twumvise inkuru nziza ya Yezu yamenyesheje abigishwa be. Ati” Uko Data yankunze niko nanjye nabakunze, nimugume mu rukundo rwanjye.”
Imyaka 2025 irashize inkuru nziza itangarijwe isi yose, hano mu Rwanda tukaba tumaze imyaka 125 iyo nkuru nziza yumvikanye mu gihugu cyacu. Abamisiyoneri baraje bayitugezaho natwe turabyakira tuyigeza no ku bandi.
Avuga ku miryangoremezo ari nayo duhimbariza Yubile y’imyaka 25 ishize ivutse muri paruwasi ya Kibangu. Myr yavuze ko kwita ku miryangoremezo ari imwe mu ngingo 7 yifuze ko zakubakirwaho iyogezabutumwa mu bukristu. Agira ati” Dusanzwe dufite uwo murongo ariko nagira ngo dushyiremo imbaraga, imiryangoremezo ibe koko igicumbi cy’ubukristu , ibe aho twakiriria kandi tukahahamiriza Yezu Kristu n’urukundo rwe , ibe hamwe dusangirira ubukristu ,nk’uko abakristu ba mbere babikoraga.
Myr Yasabye abakristu ba Kibangu kuzirikana imibereho y’abakristu ba mbere,uko basangiriraga hamwe, bagashyira hamwe kandi bagasenga, nta mukene wababagamo. Ati”Imibereho y’abakristu ba mbere ibabere urugero rw’ubukristu mwifuza kubaka mu miryangoremezo.
Myr Balthazar yasabye abakuru b’imiryangoremezo kuzajya bibutsa abakristu igihe bateranye iri jambo ryo mu Byakozwenintumwa 2-42-47 Imibereho y’abakristu ba mbere kugira ngo barebe niba imibereho y’abakristu ba mbere bayifite mu miryangoremezo yabo, bahereye no mu ngo zabo.
Yagize ati” Imiryangoremezo ibe imbaraga z’ishingiro twubakiyeho ubukristu bwacu maze mugendane nk’umuryango w’Imana ufatanye urunana mu kwemera, ukwizera n’urukundo. Mu bikorwa by’urukundo, mu gufatanya gukura mu kwemera, mu gutabarana, mu gushyigikirana, mu guhumurizanya, mu guhanana, mu gukeburana, mu kugandurana, mu kunga ubumwemu mu kubaka ubushuti no mu gusangirira hamwe ijambo ry’Imana.
Imiryangoremezo ni ihurire ku ijambo ry’Imana, isangire ijambo ry’Imana, ishyigikirane mu ijambo ry’Imana, ijambo ry’Imana ribahe imbaraga, ingufu n’ishyaka kugira ngo twubake imiryangoremezo kandi koko bitubere imbaraga n’imbarutso byo kurushaho kubaka Paruwasi yacu.”
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kibangu Kagaba Augustin yavuze ko imiryangoremezo ifite uruhare runini mu iterambere rya paruwasi kuko ari wo muyoboro bifashisha mu kubaka kiliziya. Yagize ati” Imiryangoremezo yafashije abakristu kunga ubumwe no kubana neza. Mu ngorane twagiye duhura nazo zo gufunga kiliziya imiryangoremezo yakomeje gufasha abakristu, kuko bahuraga bagasenga bagasangira ijambo ry’Imana . Mu miryangoremezo hakorerwa ibikorwa byinshi by’urukundo n’impuhwe ari naho hakusanyirizwa ituro ryo kubaka Kiliziya, niho hegeranyirizwa ubushobozi bwo kuvugura Kiliziya ya paruwasi.
Padiri mukuru agaragaza ko abakristu ba Paruwasi ya Kibangu bafite imbogamizi ikomeye yo kuba Kiliziya za Santarale zose zifunze, abakristu bakaba bagomba kuza gusengera kuri paruwasi gusa. Ati “Ariko ni ubwo hari imbogamizi tugiye kwikubita agashyi kugira ngo turusheho gusenga dusengere hamwe mu miryangoremezo kandi dukomeje no kuvugurura Kiliziya zacu kugira ngo tuzazisengeremo zimeze neza.
Uwizeye Narcisse umukristu wa Paruwasi ya Kibangu agaruka ku cyo imiryangoremezo yabafashije mu iterambere ry’ubukristu yavuze ko kubera imiryangoremezo ubukristu bw’ikivunge bwacitse . Yagize ati”Duhurira hamwe aho dutuye tugasangira ijambo ry’Imana, isengesho guhabwa amasakaramentu no kuyahesha imiryangoremezo ikabigiramo uruhare.
Akomeza avuga ko kubera imiryangoremezo ubukristu bwarushijeho kubabyarira ubuvandimwe nk’uko umwepisikopi yabigarutseho , kuko aho batuye basangira byose byaba ibinyobwa, ibiribwa , ijambo ry’Imana n’isengesho kandi abafite icyo bapfa bagahuzwa bigakemuka. Ibikorwa by’urukundo byariyongereye kubera imiryangoremezo ndetse n’imyumvire mu gufasha Kiliziya ikaba yariyongereye kuko mu miryangoremezo ari ho hakusanyirizwa ituro ryo gushimira Imana ari na ryo ryabafashije mu kuvugurura kiliziya ya Paruwasi ndetse no kubaka kiliziya ya paruwasi ya Gasovu.
Uwizeye asoza avuga ko buri mu kristu wabatijwe agomba kuba mu muryangoremezo, asaba urubyiruko rutari rwitabira imiryangoremezo ko nabo bajya bayitabira, yasabye kandi abakristu barenga imbibe z’imiryangoremezo kubera amakimbirane bafitanye na bagenzi babo kubireka kugira ngo umuryangoremezo ube aho abakristu bahurira bagasenga kandi bagasaban.
Paruwasi ya Kibangu yashinzwe mu 1962 ibyawe na Misiyoni ya Kanyanza, yizihije Yubile y’imyaka 50 muri 2012. Abapadiri bagera kuri 54 nibo bamaze gukorera ubutumwa muri iyi Paruwasi kuva yashingwa. Paruwasi ya Kibangu imaze kubyara paruwasi 2 ari zo: Nyabinoni na Gasovu, ifite imiryangoremezo igera kuri 209 yose ikora neza,ikaba inashamikiyeho imiryangoremezo y’abana,ifite uturere tw’ubutumwa 7 ari two : Kivumu, Mubuga, ,Bukiro, Burerabana, Murehe, Kibangu na Jurwe. Ifite santarale 4 ariko zose kiliziya zazo zikaba zifunze, abakristu bakaba basengera kuri paruwasi gusa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.