Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Paruwasi ya Kibilizi yanditse amateka: Ubudiyakoni bwa mbere bwatanzwe ku butaka bwayo, abakristu barishimira impano y’abihaye Imana

Ku wa 11 Ukwakira 2025, Paruwasi ya Kibilizi yo muri Diyosezi ya Butare yanditse amateka mashya mu rugendo rwayo rwa gikristu, ubwo yakiraga ibikorwa by’itangwa ry’Isakaramentu ry’Ubudiyakoni ku nshuro ya mbere kuva ishinzwe. Ni igikorwa cyasusurukije imitima ya benshi, cyahurije hamwe imbaga y’abakristu, abihaye Imana, ababyeyi, inshuti n’imiryango, bose bashimishijwe no kuba ibirori nk’ibi byabereye iwabo.

Paruwasi ya Kibilizi yanditse amateka: Ubudiyakoni bwa mbere bwatanzwe ku butaka bwayo, abakristu barishimira impano y’abihaye Imana
Paruwasi ya Kibilizi yanditse amateka: Ubudiyakoni bwa mbere bwatanzwe ku butaka bwayo, abakristu barishimira impano y’abihaye Imana

Mu buryo bw’umwihariko, ni abafaratiri batatu b’Abapalotini bahawe ubudiyakoni aribo : Faratiri Elie Hakizimana, ukomoka muri Paruwasi ya Sainte Famille, Arkidiyosezi ya Kigali, Faratiri Pascal Mugambira wa Paruwasi ya Musenyi, Arkidiyosezi ya Kigali, na Faratiri Gratien Katembo Kingombe ukomoka i Goma, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iri sakaramentu ryatanzwe n’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Filipo Rukamba, uri mu kiruhuko cy’izabukuru, mu birori byitabiriwe n’abayobozi b’Umuryango w’Abapalotini, abasaseridoti batandukanye, abihayimana ndetse n’imiryango y’abahawe ubudiyakoni.

Abakristu ba Paruwasi ya Kibilizi, ntibahishe ibyishimo batewe no kwakirira ubudiyakoni iwabo ku nshuro ya mbere. Benshi bavuze ko babonye isakaramentu batari barigeze kubona, keretse abigeze kwitabira ibirori nk’ibi ahandi.

Muhire Ntaganzwa Fidel, uhagarariye abakristu ba Kibilizi akaba n’Umuyobozi w’Inama Nkuru ya Paruwasi, yagize ati “Ni iby’agaciro gakomeye kubona iyi mihango ibera iwacu. Twabibonaga kuri televiziyo cyangwa tukabyumva ahandi. Ubu tubonye n’amaso yacu uko bikorwa. Turashimira Imana n’umuryango w’Abapalotini ku bwo kuduha iki cyubahiro.”

Yongeyeho ko, nk’abakristu, bifuza ko no mu minsi iri imbere, bazongera kwakirira iwabo ibirori by’itangwa ry’ubupadiri.

Mu nyigisho yatanze, Musenyeri Filipo Rukamba, yagarutse ku murongo wa roho ugomba kuranga abadiyakoni bashya, ababwira ko umudiyakoni ari umuntu w’Imana, w’amasengesho, ugomba kumenya ko abereyeho Kristu, atari abantu cyangwa we ubwe.

Ati “Umudiyakoni agomba kuba inshuti ya Yezu Kristu. Buri gikorwa akora, agikore nk’ukorana na We. Ntabwo ari uwishyiriyeho, ahubwo ni intumwa. Ni Kiliziya imutumye, ni nayo imutoza,”

Padiri Eugene Niyonzima, Umuyobozi mukuru w’Umuryango w’Abapalotini mu Rwanda, RDC n’Ububiligi, yashimangiye ko abahawe ubudiyakoni ari ishema ry’umuryango ndetse na Kiliziya yose.

Yashimiye ababyeyi bemeye ko abana babo biyegurira Imana, abashimira ubutwari bagize mu kubareka bajya kwiha Imana.

Padiri Eugene yasobanuye ko mu muryango w’Abapalotini, umudiyakoni yitwa “umugaragu w’abakene.” Ariko atari abakene mu buryo bw’umutungo gusa, ahubwo n’abakene mu buryo bwa roho, ababuze indangagaciro, abakeneye ijambo ry’Imana.

“Mugiye kwigisha isi yacu indangagaciro, kubaha, ubupfura no gukunda Imana. Mwigishe abantu kuba abantu nyabantu. Nimukomeze uwo murongo, muzaba mwarakoreshejwe neza.”

Mu izina ry’abadiyakoni bashya, Diyakoni Elie Hakizimana yashimye Imana, ababyeyi babo n’umuryango w’Abapalotini wabakiriye ukabatoza. Yifashishije amagambo ya Zaburi ati “Uhoraho nzamwitura iki mu byiza byose yampaye?”

Yasobanuye ko urugendo rugana ku budiyakoni rwari rurerure kandi rugoye, ariko ko rugwiriye imbuto. Yahumurije urubyiruko rwifitemo umuhamagaro kudatinya, abasaba gukomeza gutega amatwi Imana kandi ababyeyi batabakomye mu nkokora.

Ati “Muze dufatanye uru rugendo. Nta kiza nko kwiyegurira Imana. Uduhamagara ntaba yibeshye, kandi si twe twamugiriye neza ahubwo ni We wagiriye neza twe,”

Impamvu yo guhitamo Paruwasi ya Kibilizi nk’ahabera ibirori, nk’uko Padiri Eugene yabisobanuye, ni ukugira ngo abakristu bamenye neza Umuryango w’Abapalotini, bawumvemo nk’umuryango uharanira ivugabutumwa ry’ukuri, ufite intumbero yo kwegera abantu aho bari, cyane cyane urubyiruko rufite inyota y’Imana.

Abahawe ubudiyakoni, babuhawe nyuma yo gukora amasezerano ya burundu mu muryango w’Abapalotini, bakaba baramaze imyaka irenga 10 mu myiteguro, amasomo n’iyogezabutumwa. Guhera ubu, bemerewe kwitwa Abapalotini byuzuye, ari intambwe itegura inzira ibaganisha ku isakaramentu ry’ubusaseridoti.

Paruwasi ya Kibilizi yakiriye iyo mihango idasanzwe, bituma yinjira mu rutonde rw’ahantu hafatiwe ibyemezo bikomeye bya roho. Bivuze ko abakristu bayo bafite amahirwe yo kubona ubusaseridoti, kandi bashishikarizwa gukomeza gufasha mu kongera ubutumwa bw’ivugabutumwa.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose