Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Paruwasi ya Kigoma yongeye kubona umupadiri nyuma y'imyaka 14

Kuri uyu wa 12 Kamena 2023 muri Paruwasi ya Kigoma ku gasozi k'amizero hahimbajwe ibirori by'itangwa ry'ubupadiri n'ubudiyakoni nyuma y'imyaka igera kuri 14 ibirori nk'ibi bidaheruka muri iyi paruwasi.

Paruwasi ya Kigoma yongeye kubona umupadiri nyuma y'imyaka 14
Paruwasi ya Kigoma yongeye kubona umupadiri nyuma y'imyaka 14

Padiri Alexandre Uwizeye, wari padiri mukuru w'iyi Paruwase akaba n'umuyobozi wa Doyenne ya Ruhango yavuze ko ari ibyishimo ku ba kristu ba Paruwase ya Kigoma kuko bakiriye ingabire y'ubusaseredoti ku gasozi k'amizero ka Gatagara.

Ati "Ni ibyishimo byinshi kuba twongeye kubyara umupadiri. Kuva kuri padiri Boniface Kanyoni, umupadiri wa mbere uvuka muri Paruwase ya Kigoma, undi twamuherukaga mu mwaka wa 2009. Iyi rero ni ingabire idasanzwe kuko paruwase yacu igize abapadiri 7 bayivukamo".

Padiri Mushya Innocent Karinganire yavuze ko uyu ari umunsi w'ibyishimo kuba yahawe isakaramentu ry'ubusaseredoti rimwiinjiza mu rugaga rw'abapadiri ba diyosezi ya Kabgayi.

Ati "Ndasingiza Imana n'umutima wanjye kuko yanyitoreye nkaba ntangiye ubuzima bushya. Ndabasaba kunsabira mu isengesho rihoraho kugira ngo intambwe nateye none yo kugana ku butagatifu nzayikomeze kugera ku iherezo ndi kumwe nabo Imana yanshinze."

Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi yavuze ko Kabgayi ifite umugisha ukomeye kuba ikomeje kubona abapadiri ngo bafatanye nawe kuyikorera .

Yagize ati "Imana ikomeje gusakaza impano y'ingabire y'ubusaseredoti muri Diyosezi yacu no muri za paruwase ziyigize harimo na hano I Kigoma.

Mubonye undi mu padiri nyuma yimyaka 14, ni umugisha ukomeye cyane kuri Diyosezi ya Kabgayi na Paruwase ya Kigoma by'umwihariko mwe mwatubyariye Padiri. Ni umugisha kandi kuri Paruwase ya Nyabinyenga kuko babonye abadiyakoni 2 nyuma yimyaka 20 ishize. Bivuze ko rero kubona umupadiri bifata igihe ariko Imana akaba ari yo yitorera."

Ruhamyankaka Innocent na Mujawayezu Laurence ni ababyeyi ba padiri Karinganire Innocent, babwiye Kinyamateka ko icyo bamwibukiraho mu bwana bwe, yakundaga gukina n'abandi bana afite inshingano z'uwihaye Imana kugeza n'aho abavandimwe be n'abaturanyi bamwita Musenyeri.

Ati "Ndibuka ko abana biganaga mu mashuri abanza bajyaga baza kumureba ngo abahe umugisha , none dore koko ndabibonye yatangiye kuduha umugisha wa gisaseredoti."

Abakristu ba paruwase ya Kigoma bagabiye Inka Myr Balthazar nk'ikimenyetso cyo kumwifuriza kuba umushumba utarumanza izo aragiye.

Paruwase ya Kigoma yashinzwe na Myr Yohani Baptiste Gahamanyi mu mwaka wa 1976 yitwa Gatagara, iragizwa mutagatifu Kaloli Rwanga. Mu 1993 yahinduye izina yitwa paruwase ya Kigoma. Igizwe na Santarare 5 arizo:Gatagara, Kaganza, Rwoga, Karama na Gashikiri ari na yo Padiri Karinganire Innocent avukamo.

Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi n'abapadiri b'iyi diyosezi bitabiriye ibirori by'itangwa ry'ubusaserdoti I Kigoma
Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi n'abapadiri b'iyi diyosezi bitabiriye ibirori by'itangwa ry'ubusaserdoti I Kigoma
Padiri Innocent Karinganire abaye uwa kane Myr Balthazar ahaye ubupadiri kuva aho abereye umwepiskopi wa Kabgayi
Padiri Innocent Karinganire abaye uwa kane Myr Balthazar ahaye ubupadiri kuva aho abereye umwepiskopi wa Kabgayi
Padiri Innocent Karinganire abaye umupadiri wa 7 wa Paruwasi ya Kigoma
Padiri Innocent Karinganire abaye umupadiri wa 7 wa Paruwasi ya Kigoma
NDACYAYISENGA Boniface  na NKURIKIYIMANA Gratien bo muri paruwasi ya Nyabinyenga bahawe ubudiyakoni
NDACYAYISENGA Boniface na NKURIKIYIMANA Gratien bo muri paruwasi ya Nyabinyenga bahawe ubudiyakoni
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose