Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Paruwasi ya Kristu umwami Nyanza yahimbaje umunsi mukuru w'u Rwanda ruturwa Kristu Umwami

Kuwa 27 Ukwakira 2023 muri Paruwasi ya Kristu umwami Nyanza habereye ibirori byo kwibuka Umwami Mutara wa III Rudahigwa atura u Rwanda Kristu umwami w’ijuru n’isi.

Paruwasi ya Kristu umwami Nyanza yahimbaje umunsi mukuru w'u Rwanda ruturwa Kristu Umwami
Paruwasi ya Kristu umwami Nyanza yahimbaje umunsi mukuru w'u Rwanda ruturwa Kristu Umwami

Ni ibirori byitabiriwe n’abakristu bavuye mu maparuwasi atandukanye cyane cyane abagize itsinda Dukunde Kiliziya bishyize hamwe nk’inshuti za Kristu Umwami.

Mu ntangiriro z’igitambo cya misa, habayeho umuhango wo guha umugisha ishusho ya Kristu Umwami, abakristu bazanye nk’ituro ndetse iteganyijwe kuguma mu kiliziya nk’ikimenyetso cy’uko ari kwa Kristu umwami.

Igitaramo cy’indirimo bafashijwemo n’abahanzi bagize itsinda Salomé&Roberto , inyigisho yatanzwe na Faustin Ntidenderezwa wo mu muryango wa Dukunde Kiliziya, Penetensiya no kuvugira hamwe indamutso ya Malayika saa sita zuzuye mu mbuga ya kiliziya ahari ishusho ya Kristu umwami ni bimwe mu byaranze gahunda y’ibirori by’uyu munsi bisozwa n'Igitambo cya Misa cyatuwe na padiri Rekivuge David, Padiri mukuru wa paruwasi ya Kristu umwami Nyanza.

Mu nyigisho ye, Padiri David yavuze ko kuba u Rwanda rwaratuwe Kristu Umwami bifite igisobanuro kuri Kiliziya mu Rwanda no ku bakristu.

Yagize ati “ Uyu ni umunsi udasanzwe muri Kiliziya yo mu Rwanda kuko twibuka ko twatuwe Imana. Imana yirirwa ahandi igataha I Rwanda yuzurijwe muri Yezu Kristu umukiza wacu. Ari nacyo cyateye umwami Rudahigwa gutura u Rwanda Kristu umwami. Kuba umwami yarahisemo gutura u Rwanda Kristu umwami ni ugushimangira ihame ry’uko Imana yadukunze kare mu Rwanda, ikanarugira rwiza ku buryo n’abanyamahanga baza gutembera u Rwanda no kureba ibyiza byarwo."

Ati"Yezu Kristu twarazwe hamwe na Bikira Mariya nibatubere isoko yo kubabarira kuzuye batugwirize ishyaka ry’ubuvandimwe, twihatire ubuvunyi bwe buri munsi."

Padiri David yakomeje asaba abakristu kwakira iki kirezi bambaye. Aya mateka yihariye bafitanye na Yezu akazana impinduka mu mibereho yabo.

Padiri David avuga ko guturwa Kristu nyakuri ari ukumwakira ukamubera ituro rimunogeye, Kunoza ubukristu bikaba indangagaciro ya buri wese, kandi ubukristu bugahabwa intebe bukaba n’umwihariko mu gihugu.

Padiri David yashimiye Abepiskopi bemeje ko uyu munsi wajya uhimbazwa mu Rwanda hose, avuga ko bizatuma abakristu bose babasha kuzirikana no guhimbaza uyu munsi mu byishimo. Bakazirikana ko beguriwe Kristu umwami usumba bose, soko y'amahoro n’urukundo.

Mpamo Aime, Perezida w’inama nkuru ya Paruwasi Nyanza yavuze ko nk’abari ku gicumbi cya Kristu umwami bafite inshingano zo gusangiza abahandi aya mateka meza abateye ishema. Ati “Twebwe nk’abanyenyanza ku gicumbi cy’umwami, twishimiye ko Rudahigwa yemeje ko Kristu ari umwami ubasumba. Yemeje ibiriho kandi bizamura urwego rw’ukwemera ku bakristu. Ubu i Nyanza dufite umwihariko kuko hari iminsi 2 tuzirikana kandi ikomeye mu mateka y’ubukristu. Tubabazwa cyane n’uko hari ababifata nk’ibintu byoroheje."

Asaba abakristu hirya no hino, muri gahunda y'ingendo nyobokamana bakora, kwibuka n'i Nyanza ku gicumbi cya Kristu Umwami.

Ku ruhande rw’abakristu bitabiriye guhimbaza uyu munsi mukuru w’u Rwanda Ruturwa Kristu umwami babwiye Kinyamateka ko batewe ishema no kuba umwami Rudahigwa yaremeye gutura u Rwanda Kristu umwami. Bavuga ko biteguye kumuyoboka no kumuhesha ishema.

Nyirasabwa Donatha yagize ati "Iyo duhimbaje umunsi mukuru nk’uyu, utwigisha ko Kristu ari we muyobozi w’isi yose, ari we ugenga byose, ari na we muyobozi w’ibyiza byose. Turashaka guhesha ishema uwo Kristu duhereye kuri paruwasi yacu; twitangira guharanira ubukristu no kubusakaza mu bana bacu kandi duharanira ubutabera n’amahoro. Ibikorwa byo gusukura ubusitani bwa Kristu umwami na byo biri mu bidushishikaje kuko ari ugusigasira amateka meza.”

Kanyamuhanda Benoit wo muri Paruwasi ya Ruyenzi Diyosezi ya Butare, yagize ati “Twaje gushimira Kristu umwami wakunze u Rwanzda. Ntako bisa kuba twaramenye amateka ko u Rwanda rwatuwe Kristu Umwami kandi biradushimisha ku buryo dufite gahunda yo kwigisha aya mateka tukayabwira n’ab'ahandi. Twahisemo kujya dukora urugendo nyobokamana hano kwa Kristu umwami kandi tugakomeza kumwitura. Kristu umwami w’ibiremwa byose tugomba kumukunda, tukamuyoboka kandi tugashyira mu bikorwa ibyo adusaba. Benshi bashidikanya ku mateka y’uko u Rwanda rwatuwe Kristu Umwami, ni ahacu ho kugira ngo abakristu benshi mu Rwanda bamenye aha hantu kandi bazajye baza no kuhasura. Isengesho ry'Umwami twumva bibaye byiza abantu barifata mu mutwe bakajya banarikoresha kuko ryuje ubuhanga.”

Uyu munsi wemewe n’inama y’Abepisikopi Gatolika ko uzajya uhimbazwa nk’indi minsi mikuru muri kiliziya ukaba waranditswe muri OLDO ugatandukanwa n’umunsi mukuru wa Kristu umwami usanzwe. Aha niho abakristu b’I Nyanza bahera basaba ko paruwasi zose zajya zifatanya nabo guhimbaza uyu umunsi U Rwanda ruturwa Kristu Umwami, kuko ari abanyarwanda bose Yezu Kristu abereye umwami, atari umwihariko w’i Nyanza gusa.

Ishusho ya Kristu Umwami yashyizwe mu Kikiziya I Nyanza
Ishusho ya Kristu Umwami yashyizwe mu Kikiziya I Nyanza
Abakristu bifuza ko i Nyanza hajya hakorerwa ingendo Nyobokamana nk'Igicumbi cy'ubuyoboke bukwiye Kristu Umwami
Abakristu bifuza ko i Nyanza hajya hakorerwa ingendo Nyobokamana nk'Igicumbi cy'ubuyoboke bukwiye Kristu Umwami
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose