Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Paruwasi ya Mugera mu Burundi yashyizwe mu rwego rwa Basilika ntoya.

Mu ruzinduko rw’umunyamabanga wa leta ya Vatikani Nyiricyubahiro Karidinali Pietron Parolin ari kugirira mu Burundi, ku wa 15 Kanama 2025 yatuye igitambo cya misa muri paruwasi ya Mugera atangaza ko iyi paruwasi ishyizwe mu rwego rwa Basilika ntoya.

Paruwasi ya Mugera mu Burundi yashyizwe mu rwego rwa Basilika ntoya.
Paruwasi ya Mugera mu Burundi yashyizwe mu rwego rwa Basilika ntoya.

Ishyirwaho rya Basilika ntoya ya Mugera ryemejwe tariki ya 12 Nzeri 2024 n’Umuyobozi wa Dikasiteri ishinzwe Ukaristiya n’Amasakaramentu I Roma. Tariki ya 4/08/2025 perezida w’u Burundi hamwe n’abayobozi ba Kiliziya yakiriye bakiriye Nyiricyubahiro Kardinali Michael Czerny wagiriye uruzinduko mu Burundi aje gutangaza ko Papa mushya, Léon wa XIV, yemeje ko Paruwasi ya Mugera ishyirwa ku rwego rwa Basilika ntoya. Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’ubusabe bwatanzwe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye.

Ku wa gatanu tariki ya 15/08/2025 k’umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikiramariya Umunyamabanga wa Leta ya Vatikani, Nyiricyubahiro Kardinali Pietro Parolin, yatangaje ku mugaragaro, icyemezo cyemewe n’amategeko gitanga izina rya Basilika kuri Paruwasi ya Mugera, igahabwa icyubahiro cyo kuba Basilika Ntoya.

Ni umuhango witabiriwe n’Abepiskopi Gatolika b’i Burundi ndetse n’abayobozi bakuru b’iki gihugu, barimo na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Burundi Evariste Ndayishimiye, hamwe n’abandi bayobozi bakomeye. Ni umuhango waranzwe no guha umugisha inyubako za Basilika byakozwe n’umunyamabanga wa vatikani

Imbaga y’abakristu baturutse impande zose z’igihugu mu madiyosezi atandukanye, bari baje kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, hamwe n’abapadiri n’abihayimana baje ari bari benshi kwirebera uko uyu muhango ukorwa hamwe no gutura igitambo cy’ukaristiya.

Perezidaw’u Burundi Evariste Ndayishimiye witabiriye uyu muhango yavuze ko yifuza ko ku munsi wo guha umugisha iyi Basilika nshya ya Mugera, Nyirubutungane Papa ubwe yazaza mu Burundi kugira ngo aze guhimbaza uwo munsi ukomeye. Yagize ati ‘’Tumuhaye ikaze kugira ngo azahaturire igitambo cy’u Karisitiya, anaharuhukire kuko guhera uyu munsi iyi Basilika yabaye urugo rwe.’’

Perezida kandi yagaragaje icyifuzo cy’uko iyi Basilika yaba koko ahantu ho kwakirira ingabire z’Imana Ishoborabyose. Yasabye Abarundi kwitegura gutanga umusanzu wabo mu bikorwa byose bizagenda bikenerwa bijyanye n’ivugururwa ry’inyubako y’iyi kiliziya.

Izamurwa rya Kiliziya ya Paruwasi ya Mugera ku rwego rwa Basilika ryanditse amateka mashya y’u Burundi, by’umwihariko ku rwego rw’umuco n’ imyemerere, kuko aha hantu hahoze ari mu gace kahariwe abami kuva kera. Abamisiyoni bahashinze Paruwasi ya mbere mu mwaka wa 1899.

Kiliziya ya Paruwasi ya Mugerayemejwe na Vatikani nka Basilika Ntoya, izwi cyane kubera ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi w’Amahoro iherereye muri iyo Paruwasi. Iyi Basilika iherereye muri diyosezi ya Gitega no mu Ntara ya politiki ya Gitega, akaba ari ahantu hafite agaciro gakomeye mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Burundi.

Amateka agaragaza ko Mugera ari ho hari umurwa w’umwami, niho hakorerwa ibya politike n’iyobolkamana, akaba ari naho hanafatirwaga ibyemezo bikomeye mu Burundi mbere y’igihe cy’u Bukoroni .Aha niho hari kiliziya ya mbere yitwaga Katedrale mu Burundi ari naho hashinzwe misiyoni ya kabiri ishinzwe n’Abamisiyoneri babiri ari bo Padiri Van der Burgt na Van der Wee, ku itariki ya 11 Gashyantare 1899, nyuma ya misiyoni ya Muyaga (Cankuzo) yashinzwe mu 1898 iherereye mu Ntara ya Buhumuza (ubu ni Cankuzo

NK’ uko amateka abivuga, Mugera yahoze ari agace gatagatifu. Ni ho Abarundi bo mu bihe bya kera bahuriraga kugira ngo basenge Imana, ari na ho havuye imvugo izwi cyane igira iti: ‘Imana za Mugera.

Umwepisikopi wa mbere mu Burundi, Mgr Julien Gorju, yari afite icyicaro cye i Mugera kuva mu 1922 kugeza mu 1936. Mgr Julien Gorju ageze i Mugera, hashize imyaka itatu gusa yahatangiye isakaramentu ry’ubusaseridoti bwa mbere ryahawe Ababurundi babiri: Padiri Patrice Ntidendereza na Padiri Émile Ngendagende, hari ku itariki ya 19 Ukuboza 1925, bombi bakomoka muri Paruwasi ya Muyaga.”

Nk’uko Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mugera Mpozako avuga ko mu mwaka wakurikiyeho, ni ukuvuga mu 1926, Mgr Julien Gorju yashinze i Mugera ishuri ryisumbuye rya mbere mu Burundi, ari ryo Seminari Ntoya ya Mugera.”

Imyemerere ishingiye ku iyobokamana yagiye ikura ku buryo bukomeye. Mu myaka ya 1920–1944 yaranzwe n’ihinduka rikomeye, aho Abarundi benshi bahindukiriye Kiliziya Gatolika, habaho ukwemera ku bwinshi.

Kiliziya ya Mugera yagizwe Basilika yubatswe bwa mbere mu 1908 icyo gihe yari yubakishijwe ibyatsi, icyo gihe hari ku ngoma y’umwami Mwezi Gisabo, umuhungu w’umwami Ntare Rugamba, bombi bakomoka i Mugera.

Mu mwaka wa 1922, Kiliziya yaravuguruwe ishyirwaho amategura hanubakwa izindi nyubako za kiliziya ari nazo zigihari kuva icyo gihe.

Ingoro ya Bikira Mariya i Mugera yakira buri mwaka imbaga nyamwinshi yabaje mu rugendo nyobokamana bavuye hirya no hino ku isi, ahanini baje kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya (15 Kanama). Mu 1961, hari k’umunsi mukuru wa Asomusiyo, ibirori byitabiriwe n’ igikomangoma Louis Rwagasore icyo gihe nibwo igihugu cy’u Burundi cyatuwe Bikira Mariya ngo abe umurinzi wacyo.

Izamurwa rya Kiliziya ya Mugera igashyirwa ku rwego rwa Basilika ntoya ryitezweho byinsi harimo no kuzanira aka karere n’igihugu muri rusange inyungu z’ubukungu, kubera ubwitabire bw’abazajya baza mu rugendo nyobokamana baturutse hirya no hino mu karere no ku isi.

Kuzamurwa ku rwego rwa Basilika ni icyubahiro gikomeye gihabwa gusa insengero za Kiliziya Gatolika zifite amateka yihariye n’uruhare rugaragara mu kwimakaza ukwemera n’amahame y’iyobokamana.

Cardinal Pietron Parolin atanga umugisha nyuma yo gutangaza ishyirwaho rya Basilika ntoya ya Mugera mu Burundi.
Cardinal Pietron Parolin atanga umugisha nyuma yo gutangaza ishyirwaho rya Basilika ntoya ya Mugera mu Burundi.
Imbaga y'abakristu n'abihayimana bitabiriye umuhango wo gushyiraho Basilika nshya ya Mugera mu Burundi
Imbaga y'abakristu n'abihayimana bitabiriye umuhango wo gushyiraho Basilika nshya ya Mugera mu Burundi
Karidinali Parolin ari kumwe na Perezida w'u Burundi
Karidinali Parolin ari kumwe na Perezida w'u Burundi
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose