Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Paruwasi ya Muhororo Yahimbaje Yubile y’Imyaka 75

None ku wa gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2023, Abakirisitu ba Paruwasi ya Muhororo, abashyitse ndetse n’inshuti zayo bahimbaje yubile y’imyaka 75 iyi paruwasi imaze ivutse.

Paruwasi ya Muhororo Yahimbaje Yubile y’Imyaka 75
Paruwasi ya Muhororo Yahimbaje Yubile y’Imyaka 75

Ni ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo, Anaclet Mwumvaneza.Bikaba byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta barimo Umuyobozi w’akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe iterambere n’ubukungu, Bwana Patrick UWIHOREYE.

Mu nyigisho yatanze, Musenyeri Mwumvaneza yibukije abakiristu ba Paruwasi ya Muhororo ko kwizihiza yubile nk’iyi ari umwanya wo kuzirikana ku mpuhwe, urukundo n’ineza by’Imana mu rugendo rwose.

Yashimiye abagize uruhare mu kugira ngo ivuke. Abasaserdoni, n'abihaye Imana bayikoramo ubutumwa, abakateshisti bafashije abakristu kumenya inkuru nziza kuko bakoze umurimo ukomeye ndetse banakomeje kwitangira umurimo wa Kiliziya. N’abandi bose bagize uruhare mu mu iterambere rya Muhororo.

Yakomeje abwira abakrisitu ko iyi yubile ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma kugira ngo barebe icyo Paruwasi ya Muhororo yabamariye.

Myr Anaclet yasabye abakristu ba Muhororo kubyaza umusaruro iyi Yubile ikabasiga bateye indi ntambwe mu bukristu.

Yagize ati: “Yubile ntisige tukiri abacakara b’icyaha ahubwo isige tunogeje umubano wacu n’abavandimwe. Isige twikubise agashyi mu kubaka imiryango myiza, yubahana kandi yita ku bana n’urubyiruko.”

Ati “Iyi yubile idufashe kongera ibikorwa by’urukundo n’impuhwe, kugira ngo dufatanye kuzamuka neza mu iterambere rya Roho n’iry’umubiri. Isige dushishikariye kubana mu mahoro, mu Rukundo n’ubwiyunge. Isige nta n’umwe tubereyemo umwenda uretse uw’urukundo nkuko Pawulo Mutagatifu abivuga.”

Paruwasi ya Muhororo yavutse muri 1948 ishinzwe n’Abamisiyoneri ba Afurika, ivuka yitwa Misiyoni ya Muhororo.

Ugushingwa kwayo kwemewe na Musenyi Laurent Francois Deprimoz ku wa 11 Gashyantare 1948.

Mu mwaka wa 1952 nibwo yiswe Paruwasi ya Muhororo iragizwa Bikira mariya Umubyeyi w’Ububabare burindwi.

Iyi paruwasi yabanje kugengwa na Vikariyati ya Kabgayi kugeza aho Nyundo ibereye Vikariyati. Yaragijwe Umubyeyi w’Ububabare burindwi.

Paruwasi ya Muhororo yatangiye igizwe na komini Kibilira, Ramba n’igice cya Satinsyi. Ubu ni mu mirenge ya Ndaro, Bwira, Muhororo na Gatumba.

Kugeza ubu Paruwasi ya Muhororo yibarutse paruwasi ya Rususa na Paruwasi ya Gatovu.Imaze kandi kwibaruka abapadiri bayivukamo 16 abakiriho akaba ari 12.

Kuva muri 1949 yagize abapadiri b’abanyarwanda 38. Misiyoni ya Muhororo yatangiranye abakristu 2000.

Kugeza ubu abamaze kuyibatirizwamo ni 82, 789. Ifite imiryangoremezo 231 ibumbiye mu Manama 44, Santarali 6 arizo, Muhororo, Rubona, Kabyiniro, Rusebeya, Kanogo na Nyagisagara.

Abakristu benshi bari bakereye guhimbaza ibi birori
Abakristu benshi bari bakereye guhimbaza ibi birori
Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo ni we wayoboye Igitambo cya Misa
Myr Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo ni we wayoboye Igitambo cya Misa
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibirori bya Yubile y'imyaka 75 ya Paruwasi ya Muhororo
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye ibirori bya Yubile y'imyaka 75 ya Paruwasi ya Muhororo
Myr Anaclet yahaye umugisha icumbi ry'abapadiri bakorera ubutumwa muri paruwasi ya Muhororo.
Myr Anaclet yahaye umugisha icumbi ry'abapadiri bakorera ubutumwa muri paruwasi ya Muhororo.
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose