Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Paruwasi ya Muhororo yatangije urugendo rwa Yubile y’imyaka 75 imaze ishinzwe

Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Ukwakira 2022 Paruwasi Muhororo yatangije urugendo rwo kwitegura yubile y’imyaka 75 izahimbaza mu mwaka utaha wa 2023.

Paruwasi ya Muhororo yatangije urugendo rwa Yubile y’imyaka 75 imaze ishinzwe
Paruwasi ya Muhororo yatangije urugendo rwa Yubile y’imyaka 75 imaze ishinzwe

Ni umuhango wabimburiwe n'igitambo cya Missa cyatuwe na Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umushumba wa Diyoseze ya Nyundo.

Mu butumwa butangiza ku mugaragaro uru rugendo, Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA yavuze ko imyaka 75 ari igihe gikomeye ku bakristu ba Muhororo ndetse na diyosezi muri rusange.

Yakomeje ashishikariza ingeri zose z’abakristu b’iyi paruwasi kuzakurikira neza impanuro bazahabwa muri uru rugendo rwa Yubile kugira ngo ubwo bazaba bizihiza Yubile bazabe bumva neza ko umwaka bamaze bitegura hari icyo wabasigiye.

Yifashishije urugero yagize ati: “Mu bayahudi, umwaka wa Yubile bawitaga umwaka w’impuhwe z’Imana bigatuma bihatira ibikorwa by’urukundo, bita cyane ku bakene n’abaciye bugufi. Namwe mubyo muziyemeza muri uru rugendo ntimuzibagirwe ibikorwa by’urukundo n’impuhwe. Uyu mwaka uzababere mwiza wo kunagura umubano wanyu n’Imana n’abavandimwe cyane cyane mwigorora munivugurura mu bukiristu kugira ngo paruwasi ya Muhororo izabe icyitegererezo mu bukiristu.”

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Muhororo Themistocles UFITIMANA yashimiye abakristu ba Paruwasi ya Muhororo ubufatanye n’ubwitange badahwema kugaragaza ndetse n’imikoranire myiza hagati yabo n’abihayimana batandukanye bagenda bahakorera ubutumwa. Mu bikorwa bagezeho Padiri Mukuru yagarutse ku bikorwa bitandukanye birimo: Kuvugurura igisenge cya Kiliziya, kubaka ibiro abasaserdoti bakoreramo, kubaka inzu mberabyombi ikodeshwa ndetse ikanifashishwa mu bikorwa bitandukanye bya paruwasi ndetse bakaba barimo no kwitanga ngo bubakire abasaserdoti amacumbi.

Yashimiye abakristu ubutwari n’ubwitange bagaragaje mu gikorwa cyo kubaka Santarali ya Kanogo na Nyagisagara zafunguwe kumugaragaro muri iki cyumweru, aboneraho no kubatangariza ibindi bikorwa bizaranga umwaka wa yubile batangije.

Bimwe mu bikorwa bizaranga uru rugendo harimo: Kwivugurura mu bukiristu bahereye cyane cyane mu muryango, imiryangoremezo, imiryango ya agisiyo gatolika n’andi makoraniro y’abasenga, Gukomera no kwimakaza ubumwe n’ubufatanye mu nzego zose, Gushyiraho imiryangoremezo, inama, centrale bishya mu rwego rwo kwegera abakristu, Kugerageza gusura abakristu aho batuye cyane cyane abanyantege nke n’abarwayi, Kwivugurura muri za Komisiyo zinyuranye zikorera muri Paruwasi, Gushimangira iyogezabutumwa ryegereye abakristu mu nzego zose za Paruwasi (Abalevi 25:54) ndetse Kuvugurura amacumbi y’abasaserdoti asanzwe asakaje amategura kugira ngo igihe cyo kwizihiza Yubile amacumbi azabe asa neza.

Patrick UWIHOREYE, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngororero ushinzwe iterambere n’ubukungu Bwana Patrick UWIHOREYE, wari uhagarariye inzego za Leta muri uyu muhango yashimye uruhare rwa Kiliziya mu mibereho myiza y’abakristu binyuze mu bikorwa byayo bitandukanye nk’uburezi n’ubuzima. Yakomeje asaba Kiliziya gufasha Leta kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye binyuze mu gufasha ababana mu makimbirane, abatishoboye, uburezi n’ibindi. Yasoje ashimira umushumba wa Diyoseze ya Nyundo umwanya yigomwe akagirira uruzinduko rw’iminsi ine muri Paruwasi ya Muhororo.

Bamwe mu bakristu baganiriye na Kinyamateka, batangaje ko banejejwe cyane no kuba batangiye urugendo rubategurira Yubile y’imyaka 75 Kiliziya yabo imaze gusa basaba abihayimana gukomeza ubukangurambaga cyane cyane ku bakristu bagushijwe n’icyorezo cya COVID-19 kugira ngo mu gihe cyo kwizihiza yubile, imbaga y’abakristu izabe yunze ubumwe.

Paruwasi ya Muhororo iherereye mu karere ka Ngororero, umurenge wa Muhororo ikaba yaravutse mu wa 1948. Ifite abakiristu basaga ibihumbi mirongo itanu babarizwa muri Santarali esheshatu. Mu myaka 75 imaze yibarutse Paruwasi ebyiri ari zo Rususa na Gatovu.

Myr Anaclet Mwumvaneza yifatanyije na Paruwasi ya Muhororo mu birori butangiza umwaka wa Yubile y'imyaka 75
Myr Anaclet Mwumvaneza yifatanyije na Paruwasi ya Muhororo mu birori butangiza umwaka wa Yubile y'imyaka 75
Muri uyu muhango Myr Anaclet yahaye ubutumwa abagabuzi b'ingoboka 12
Muri uyu muhango Myr Anaclet yahaye ubutumwa abagabuzi b'ingoboka 12
Abakristu ba Paruwasi ya Muhororo basabwe kuzabyaza umusaruro umwaka wa Yubile batangiye
Abakristu ba Paruwasi ya Muhororo basabwe kuzabyaza umusaruro umwaka wa Yubile batangiye
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose