Paruwasi ya Ruhango muri Diyosezi ya Kabgayi yatangije imirimo yo kuvugurura Kiliziya yayo
Kuri iki cyumweru, tariki ya 2 Ukwakira 2022 Padiri mukuru wa Paruwasi ya Yezu Nyirimpuhwe Ruhango ya Diyosezi ya Kabgayi, yatangarije Kinyamateka ko batangiye igikorwa cyo kuvugurura Kiliziya yayo kuko iyari isanzwe itari ikijyanye n’igihe. Bikaba biteganyijwe ko kizamara amezi agera kuri atandatu.
Nk'uko Padiri Dominiko BIKORIMANA yabitangaje, ni umushinga wari umaze igihe kirenga imyaka 10 uri mu bitekerezo ndetse no mu mpapuro. Avuga ko icyakomeje gutinza imirimo yo kuvugurura iyi kiliziya ari kubona ibyangombwa byo kubaka byabanje kugorana no gutinda ariko babifashijwemo n’abakiristu ndetse n’akarere kifuza iterambere ryako babashije kubona ibyangombwa ari na yo mpamvu kuri ubu ibikorwa byo kubaka iyi kiliziya byatangiye.
Yakomeje avuga ko kuba Kiliziya yari nto, kuba yari itakijyanye n’igihe ndetse no kuba yari isakaje amabati ya Fibro-Ciment ashobora kugira ingaruka ku buzima bw’abakiristu ari zo mpamvu nyamukuru zatumye bafata icyemezo cyo kuvugurura iyi Kiliziya.
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iyi Kiliziya izatwara igihe kingana n’amezi atandatu ku buryo kuri Paska y’umwaka utaha iyi Kiliziya abakristu ba Ruhango bazaba bayisengeramo. Iyi kiliziya kandi yari isanzwe yakira abantu bari hagati ya 800-1000 gusa nyuma y’ibikorwa byo kuyubaka izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bari hagati ya 1800-2000.
Imirimo yo kubaka iyi Kiliziya kandi biteganyijwe ko izakorwa mu cyiciro kimwe ikaba izatwara amafaranga angana na Miliyoni ijana na mirongo itatu n’ebyiri z’amanyarwanda (132M) ndetse ubushobozi bwo kuyubaka mbere na mbere bukazava mu Bakiristu ubwabo nubwo Diyoseze nayo yavuze ko izaba hafi y’abayobozi b’iyi paruwasi mu bikorwa byo kubaka iyi kiliziya.
Bamwe mu bakriristu basengera muri iyi paruwasi batangarije kinyamateka.rw ko bazashimishwa no kubona bicaye muri Kiliziya nziza bazaba baragize uruhare mu kwiyubakira kuko bizabafasha gusenga batuje. Murwanashyaka Maximilien, umukiristu wo muri iyi paruwasi yavuze ko Iyi Kiliziya nimara kuzura bizagira uruhare mu iterambere ry’iyogezabutumwa.
Yagize ati: “Ubusanzwe Kiliziya yari nto bigatuma bamwe bataza mu Misa ndetse hakaba n’abandi baza bakumvira Misa hanze ntibabashe kuzirikana bihagije wenda bitewe n’uko batumvise neza Ijambo ry’Imana n’izindi mpamvu gusa nyuma yo kuyivugurura abakristu bazajya bumvira Misa mu kiliziya bibafashe kumva neza no kuzirikana ijambo ry’Imana. Biranezeza kuba wicaye mu ngoro nziza kuko bifasha umuntu kwegerana n’Imana atekanye".
Abakrisitu b’iyi paruwasi aho bari hose bakaba basabwa kwiyumvamo ko mbere na mbere Kiliziya ari bo, uko kwemera kukabasunikira gufatanya n’abandi mu bikorwa byo kubaka iyi ngoro y’Imana bityo muri kwa gukesha imitima yabo nk’ingoro y’ibanze y’Imana bagakesha n’aho bahurira bahimbaza Igitambo cya Misa.
Kiliziya Yezu Nyirimpuhwe iherereye mu karere ka Ruhango, umurenge wa Ruhango, ikaba yarashinzwe mu mwaka wa1979. Iyi kiliziya yabanje kwitirirwa mutagatifu Yohani Batisita gusa kubera amateka y’iyi paruwasi, ubuyobozi bwa Kiliziya bwahisemo kuyitirira YEZU NYIRIMPUHWE. Kuri ubu ifite umubare w’abakirisitu ubarirwa hagati ya 20.000-25.000 basengera muri santarali 3 ndetse na Sikilisale 10 zigize iyi paruwasi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.