Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Paruwasi zikuze: Tumenye Muramba yabaye urugo rwa Musenyeri Bigirumwami

Mu rugendo Kinyamateka yatangiye rwo gucukumbura amateka yaranze Paruwasi zikuze [izahoze ari Misiyoni], iyi nkuru iragaruka kuri Paruwasi ya Muramba yabaye urugo rwa Myr Bigirumwami imyaka igera kuri 18 ubwo yari Padiri.

Paruwasi zikuze: Tumenye Muramba yabaye urugo rwa Musenyeri Bigirumwami
Paruwasi zikuze: Tumenye Muramba yabaye urugo rwa Musenyeri Bigirumwami

Nk’uko byagarutsweho mu nkuru y’ubushize yagarukaga ku mateka ya Rambura [iri mu mwaka w’ 111], hibukijwe ko izi nkuru ziri gukorwa mu rwego rwo kwitegura guhimbaza Yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda n’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa Muntu. Ni Yubile izahimbazwa muri 2025.

Impamvu yo gukurikizaho Paruwasi ya Muramba ni uko ifitanye amateka na Paruwasi ya Rambura kuko biherereye mu gace kamwe kandi zikaba zarashinzwe mu myaka yegeranye.

Iyi nkuru yakozwe hifashishijwe ikiganiro Kinyamateka yagiranye na Padiri Jean Colbert Nzeyimana, Padiri mukuru wa Muramba kuva muri 2017, n’abakristu ba Paruwasi ya Muramba aribo; Herman Joseph Hakizamungu, Aloys Uwitonze, na Kambanda Innocent.

Muramba ni Paruwasi ya Kane yashinzwe muri Diyosezi ya Nyundo, nyuma ya Nyundo 1901, Murunda 1908, Rambura 1913, na Muramba yo muri 1925.

Isano hagati ya Muramba na Rambura ivugwa ni ishingiye ku kuba kuva muri 1925-1933, abapadiri bari i Muramba aribo bakoreraga ikenurabushyo muri Paruwasi ya Rambura kuko ab’i Rambura bari baragiye ku mpamvu zitazwi neza.

Indi sano ni uko Nyuma y’aho Padiri Bigirumwami agereye muri Paruwasi ya Muramba muri 1933, abapadiri ba Muramba aribo bagiye kubyutsa Rambura.

Si ibyo gusa kuko uretse kuba Muramba na Rambura ziri muri Diyosezi imwe, zinafitanye Paruwasi kuko Kabaya yabyawe na Muramba ifatanyije na Rambura muri 2011.

Intangiriro ya Muramba igaragaza ko mu mwaka wa 1922 ari bwo Muramba yatangiye kurambagizwa noneho muri 1925 hashingwa Misiyoni ya Muramba ishinzwe na Padiri Moyisi. Icyo gihe Padiri Moyisi yari kumwe na Furere Tadeyo.

Muramba yubatswe mu cyahoze ari Ikingogo, aho agace ka Muramba kayoborwaga n’Umutware witwa Rugerinyange. Rugerinyange yahaye Padiri Moyisi ikibanza yubakamo Kiliziya yari yubakishijwe ibyatsi kugira ngo bajye babona aho gusengera.

Amateka agaragaza ko abantu babanje gutinya kwegera abo bantu kuko babonagamo umupadiri wera, Padiri Moyisi. Gusa uko iminsi yagiye ishira, Paul Kadende n’umugore we bari barazanye na Padiri Moyisi bagiye batinyura abantu kuhegera.

Muri 1939 nibwo hubatswe Kiliziya ya mbere nini, yubakishije amatafari ahiye, isakaje amategura. Aho yari yubatse, ubu niho hari Inzu mberabyombi ya Paruwasi.

Nyuma y’uko Kiliziya ibaye ntoya, mu mwaka wa 1973, ku bufatanye n’inshuti za Paruwasi ya Muramba zo mu Bubiligi, hubatswe Kiliziya nshya ya Paruwasi Muramba ari nayo ikiriho kugeza ubu.

Isimburana ry’Abapadiri bera n’abapadiri b’Abanyarwanda.

Padiri Nzeyimana yakomeje agaragaza ko mu 1933 ari bwo abapadiri bera i Muramba basimbuwe ndetse Padiri Aloys Bigirumwami aba padiri wayo mukuru igihe kigera ku myaka 18. Padiri Bigirumwami yavuye i Muramba agirwa Umwepiskopi wa Vikariyati ya Nyundo mu 1952.

Bimwe mu bitazibagirana kuri Myr Aloys Bigirumwami ni uko mu burezi, muri za 1950, Bigirumwami amaze kuba Umwepiskopi wa Nyundo ari bwo yubakishije amashuri i Muramba. Umwihariko w’aya mashuri ni uko ari ho hatangiriye uburezi bw’abakobwa biga amasiyansi mu Rwanda. Kuva icyo gihe abakobwa batangira kwiga ibyo mu Iseminari bigaga.

Ikindi Myr Bigirumwami yibukirwaho ni amazina yise udusozi turi muri Muramba. Ahari Kiliziya yahise ku Ihanika, aho Abenebikira batuye hari n’ishuri ry’abakowa CIC Muramba ahita ku Itetero, ahari TTC ahita ku iraba, n’utundi dusozi.

Uretse iryo shuri ry’abakobwa (CIC Muramba), Bigirumwami yanubakishije ahari TTC kuri ubu, yubakisha andi abanza, ayisumbuye, ivuriro byose hagamijwe gufasha abaturage b’i Muramba kujijuka no kumererwa neza.

Nyuma ya Padiri Bigirumwami, Muramba yongeye guhabwa abapadiri bera. Kuva muri 1966 kugera muri 1990, abapadiri bera bahabaye ni; Herizeni, Matedi, Paulin, Jean Lefevre, Maurice, Karori Wemterisi, Mariko, Taridifu, Feridina, Yakobo, Andre, Moise 2, Ivo, Clerck, Theofile, Richard, Jean Baptiste Mendiondo.

Mu mwaka w’ 1990 nibwo Muramba yongeye guhabwa abapadiri b’Abanyarwanda.

Muramba yanyuze mu bibazo bitari bike

Mu myaka ya 1928, 1964, Muramba yahuye n’ibibazo by’ibiza birimo inkangu. Si ibi gusa kuko yanahuye n’ikibazo cy’amapfa n’inzara mu bihe bitandukanye.

Uretse ibibazo by’ibiza n’amapfa, Kuva 1994 kugeza mu mpera zayo, Muramba ntabwo yari ifite abapadiri kubera Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Jenoside igitangira uwari Padiri mukuru Nkezabera Augustin yahise yicwa azira kubangamira umugambi wo kwica Abatutsi. Padiri Nkezabera Augustin yagizwe Umurinzi w’Igihango muri 2021. Abapadiri bagarutse muri 1995 gusa bongera kugenda muri 1996 kubera intambara n’imidugararo yari iyogoje agace Muramba na Rambura biherereyemo.

Nk’uko bivugwa na Padiri Nzeyimana, iyi midugararo n’intambara y’abacengezi byasize ibikomere biremereye mu bakristu ba Muramba ndetse ibyo bikomere bikaba bikigaragara.

Uretse ibyo kandi, Mu ishuri ry’abakobwa rya CIC Muramba hagabwe igitero n’abacengezi, hicwa abanyeshuri 17, umubikira wayoboraga TTC nawe aricwa.

Paruwasi ya Muramba iteganya guhimbaza Yubile y’imyaka 100 muri 2025, imaze kubyara Paruwasi eshatu arizo Muhororo muri 1948, Rususa muri 1991, Kabaya ihuriyeho na Rambura muri 2011 na Gatovu yabyawe na Muhororo.

Iyi paruwasi igeze ku bakristu ibihumbi 120 bamaze kubatizwa kuva yashingwa gusa kuri ubu ifite abakristu basaga ibihumbi 46.

Mu iyogezabutumwa kandi, kugeza ubu, Muramba ifite abihayimana mu ngeri zinyuranye kuko yabyaye abapadiri basaga 10 n’ababikira basaga 100.

Muramba yubatswe mu cyahoze ari Ikingogo, kuri ubu ikora mu Mirenge ya Hindiro, Matyazo, Kabaya [muri Ngororero] n’utugari two mu mirenge ya Jomba na Shyira yo muri Nyabihu.

Paruwasi ifite amashuri 15 arimo atatu acumbikira abanyeshuri n’andi asanzwe.

Padiri Jean Colbert Nzeyimana uyobora Muramba yifurije abakristu Gatolika mu Rwanda imyiteguro myiza ya Yubile agira ati “Yubile ni igihe cyiza cyo gusubiza amaso inyuma no gufata ingamba z’ahazaza, ni umwanya wo kudapfusha ubusa ku bakristu.”

Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Muramba, Jean Colbert Nzeyimana ni umwe mu bagize uruhare mu kuboneka kw'iyi nkuru
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Muramba, Jean Colbert Nzeyimana ni umwe mu bagize uruhare mu kuboneka kw'iyi nkuru
Herman Joseph Hakizamungu(ibumoso), Aloys Uwitonze (hagati), na Kambanda Innocent (iburyo)
Herman Joseph Hakizamungu(ibumoso), Aloys Uwitonze (hagati), na Kambanda Innocent (iburyo)
Ahabanje kubakwa Kiliziya ubu hari inzu mberabyombi ya Paruwasi
Ahabanje kubakwa Kiliziya ubu hari inzu mberabyombi ya Paruwasi
Kiliziya isengerwamo kuri ubu yubatswe mu 1973
Kiliziya isengerwamo kuri ubu yubatswe mu 1973
Myr Aloys Bigirumwami ntazibagirana mu mateka ya Paruwasi Muramba
Myr Aloys Bigirumwami ntazibagirana mu mateka ya Paruwasi Muramba
Agasozi kubatseho CIC Muramba kiswe ku Itetero
Agasozi kubatseho CIC Muramba kiswe ku Itetero
Padiri Nkezabera yagizwe umurinzi w'igihango muri 2021
Padiri Nkezabera yagizwe umurinzi w'igihango muri 2021
Ibuye riri aho Kiliziya ya mbere yubatswe
Ibuye riri aho Kiliziya ya mbere yubatswe
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose