Perezida Donald Trump yifatanyije n’abakristu gatolika guhimbaza umunsi wa Bikirariya utasamanywe icyaha.
Perezida w’Amerika Donald Trump yahimbaje umunsi mukuru wa Bikira Mariya utasamanywe icyaha wizihizwa tariki ya 8 Ukuboza buri mwaka. Ibinyamakuru bitandukanye byanditse ko ari ubwa mbere perezida w’Amerika agaragaje ku mugaragaro ko yemera uyu munsi mukuru wa Kiliziya Gatolika.
Itangazo rya perezida Trump ryashyizwe ahagaraga, ryashimangiye uruhare rwa Bikira Mariya mu gucungura abantu n’agaciro afite mu mateka y’Abanyamerika.
Itangazo rigira riti “Uyu munsi, nemera ko buri Munyamerika wizihiza tariki 8 Ukuboza nk’umunsi mutagatifu wo guhimbaza ukwemera, ukwicisha bugufi n’urukundo rwa Bikira Mariya, Nyina wa Yezu, umwe mu bantu bakomeye cyane muri Bibiliya. Ku munsi mukuru wa Bikira Mariya utasamanywe icyaha, abakristu Gatolika bizihiza ibyo bemera ko Bikira Mariya yabaye ku isi adafite icyaha cy’inkomoko nk’umubyeyi w’Imana,”
Ikinyamakuru Catholic News Agency cyanditse ko nta yandi matangazo yakunze kugaragara y’abaperezida bayoboye Amerika ku munsi nk’uyu wo kwizihiza ubutasamanywe icyaha bwa Bikiramariya haba no ku ba perezida babiri b’aba-Gatolika bayoboye Amerika ari bo : John F. Kennedy na Perezida Joe Biden.
Banditse ko hari abandi baperezida bavuze kuri Bikira Mariya utasamanywe icyaha, rimwe na rimwe mu butumwa bwabo bujyanye na Noheri cyangwa indi minsi mikuru, ariko nta na rimwe bagaragaje ku mugaragaro ko bahimbaza uyu munsi mukuru.
Uyu munsi mukuru twizihiza igitangaza cy’uko Bikira Mariya yaremwe adafite inenge cy’icyaha cy’inkomoko. Ni mu gihe muntu wese aho ava akagera avukana icyaha cy’inkomoko cyaturutse kuri Adamu na Eva uretse Bikira Mariya na Yezu Kristu. Iki cyaha cy’inkomoko cyageze mu bantu bose bitewe n’icyaha cya mbere cya Adamu na Eva ubwo batumviraga Imana bakarya imbuto y’igiti cy’ubumenyi bw’icyiza n’ikibi.
Perezida Trump agaruka ku ruhare rwa Bikira Mariya ku bantu ndetse no kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ukwemera kwa Bikira Mariya mu Isezerano (Annunciation) ko azabyara Umwana Yezu ari kimwe mu bikorwa bikomeye kandi bifite ingaruka mu mateka. Bikira Mariya yemeye umugambi w’Imana mu buryo bwa kigabo, yizeye kandi yicishije bugufi.” Luka 1,38: “Dore ndi umuja wa Nyagasani, Ibyo uvuze bingirirweho.
Itangazo rya Perezida rikomeza rivuga ko “Iki cyemezo cya Bikira Mariya cyahinduye ubuzima bw’abantu.” Yezu Kristu yatanze ubuzima bwe ku musaraba kugira ngo acungure abantu abavane mu byaha kandi akize isi.”
Itangazo rinavuga ku bibijyanye n’indamutso ya marayika Gabriyeli, wabwiye Bikira Mariya ko azabyara umwana w’Imana. Akoresha aya magambo amwita uwatoranyijwe ”Wahebuje umugisha abagore bose, kandi akamubwira ati: “Uzabyara umwana, uzamwite Yezu.”
Mu nyandiko y’ ubutumwa bwa perezida Trump buvuga ko “Twibuka amagambo matagatifu yagiye atanga ubufasha, ihumure n’ingabire ku banyamerika benshi bemera kandi bizera Imana mu bihe bikomeye,” bukaba bunashyiramo amagambo y’Isengesho rya Aba Mariya (Hail Mary).
Itangazo ryibutsa ukuntu Musenyeri John Carroll yatuye Leta Zunze Ubumwe za Amerika Bikira Mariya. Musenyeri Carroll ni we wenyine w’Umugatolika wasinye ku Isezerano ry’ubwingenge bwa Amerika (Declaration of Independence). Ubutumwa buvuga kandi ko Misa yo gushimira Imana yabereye i New Orleans ku ya 8 Mutarama, aho Abagatolika bahimbaza uburyo babona Mariya wahaye ubufasha ingabo za Amerika zari ziyobowe na Jenerali Andrew Jackson mu ntsinzi yo mu Ntambara ya New Orleans.
Ubutumwa bunavuga kandi ko Abanyamerika b’indashyikirwa barimo Mutagatifu Elizabeth Ann Seton, Mutagatifu Frances Xavier Cabrini, na Venerable Fulton Sheen bashimira cyane Bikira Mariya. Kiliziya, ibitaro, za kaminuza n’amashuri menshi yo muri Amerika byitiriwe izina rye. Bongeraho ko Abanyamerika benshi bazizihiza umunsi wa Nyina wa Jambo wa Guadalupe ku ya 12 Ukuboza.
Ati“Twegereje imyaka 250 y’ubwigenge bwa Amerika, twemera kandi tugashimira uruhare rwa Bikira Mariya mu gushyigikira amahoro, ikizere n’urukundo muri Amerika no hanze yayo.”
Mu butumwa bwa perezida w’Amerika bunashima uburyo Papa Benedigito XV yahaye icyubahiro ishusho ya Mariya, Umwamikazi w’Amahoro, kugira ngo akangurire Abakristu kureba urugero rwe rw’amahoro no gusenga basaba ihagarikwa ry’ubwicanyi bukabije bwabaga mu ntambara ya mbere y’Isi.
Bagira bati “Uyu munsi, twongere kurebera kuri Bikira Mariya kugira ngo aduhe imbaraga n’ubutwari bwo gusenga dusaba iherezo ry’intambara n’igihe gishya cy’amahoro arambye, amajyambere n’ubwiyunge i Burayi no ku isi hose.
Abakristu Gatolika bakiranye ibyishimo ubutumwa bwa Perezida Donald Trump. Chad Pecknold, umwarimu wa politiki muri Catholic University of America, yavuze ko yakiriye neza uko perezida yibutse uwo munsi mukuru.
Yagize ati “Uko Amerika irushaho guhimbaza ku mugaragaro iminsi mikuru ya gikirisitu nka Noheri, uwa Gatanu mutagatifu na Pasika, ndetse tukibuka abatagatifu bacu n’abanyamerika b’indashyikirwa, ni ko igihugu cyacu kirushaho kuyoboka Imana.” Yongeraho ko ibi ari rwo rufunguzo rw’umwuka mwiza uzamura Abanyamerika mu myaka 250 iri imbere.
Susan Hanssen, umwarimu w’amateka muri Kaminuza ya Dallas, yavuze ko ubutumwa bwa perezida ari igikorwa cy’amateka giteye kwibaza.” Yavuze ko kuba perezida yiragiza Bikira Mariya nk’uwuzuye inema kandi akibutsa uburemere bw’ukwigira (Incarnation)” ari ikintu kirengeje kure ibyo Abanyamerika bumvise mu ijambo rya perezida iryo ari ryo ryose.”
Caleb Henry, umwarimu wa politiki muri Franciscan University, yabwiye Catholic News Agency ko ubutumwa bwa Perezida Trump bugaragara ko bukomeza gahunda ye y’ America Prays (Amerika Senga) isaba Abanyamerika gusengera igihugu mbere y’isabukuru y’imyaka 250 y’Itangazo ry’ubwingenge bwayo (Declaration of Independence) izizihizwa umwaka utaha wa 2026.
Iri tangazo rije mu gihe abepisikopi Gatolika muri Amerika bashimira zimwe muri politiki za Trump, nko ku bijyanye n’imyemerere yerekeye igitsina. Ariko banamagana uburyo bwo kwirukana abimukira mu buryo budakwiye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.