Philosophicum: Padiri Claudien Mutuyimana yatangiye imirimo ku mugaragaro
None ku wa Mbere, tariki ya 19 Gashyantare 2024, Padiri Claudien Mutuyimana yatangiye inshingano nshya zo kuba Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Filozofia ya Kabgayi (Philosophicum).
Umuhango w’ihererekanyabubasha hagati Padiri Vedaste Kayisabe, Umuyobozi wa Philosophicum ucyuye igihe na Padiri Claudien Mutuyimana, umuyobozi mushya, wayobowe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa ushinzwe Amaseminari mu Nama y’Abepiskopi ndetse akaba n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi ariyo ibarizwamo Philosophicum.
Tariki ya 9 Mutarama nibwo Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yagize Padiri Claudien Mutuyimana Umuyobozi wa Seminari nkuru ya Kabgayi asimbuye Padiri Kayisabe Vedaste wagizwe Umunyamabanga w’Inama y’Abepiskopi.
Padiri Mutuyimana wahawe izi nshingano yari asanzwe ari umurezi mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda.
Padiri Claudien Mutuyimana abaye Umuyobozi wa gatandatu wa Philosophicum kuva yashingwa mu mwaka w’1989.
Abayoboye iyi Seminari kuva yashingwa harimo Myr Vénuste Linguyeneza wayiyoboye hagati ya 1989 na 1994, Myr Alphonse Rutaganda wayiyoboye hagati ya 1998 na 2005, Antoni Kardinali Kambanda wayiyoboye hagati ya 2005 na 2006, Myr Justin Kayitana wayiyoboye hagati ya 2006 na 2011 na Padiri Védaste wayiyoboye kuva muri 2011 kugeza ubwo yahabwaga inshingano nshya muri Mutarama 2024.
Padiri Claudien Mutuyimana, Umupadiri wa Arkidiyosezi ya Kigali, yahawe ubusaserdoti tariki 2 Nzeri 2006, afite impamyabumenyi y'ikirenga (PhD) mu bijyanye na Bibiliya.
Seminari Nkuru y'i Kabgayi ihuriweho na diyosezi gatolika zose zo mu Rwanda. Kimwe n'izindi seminari nkuru, Philosophicum ya Kabgayi na yo igengwa n'Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ibiherwa ububasha n'inteko ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeranye n'iyogezabutumwa ku isi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.