Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Pope Leo XIV yakomeje inyigisho ze zishingiye ku nyandiko ya ‘’Lumen Gentium’’ ivuga k’ Ubumuntu, Ububasha bw’Imana, n’Ubutagatifu.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 04 Werurwe 2026, Nyirubutungane Papa Leo XIV mu nyigisho yagejeje ku bakristu yagarutse ku nyandiko ya ‘’Lumen Gentium’’ tugenekereje twakwita Itegeko shingiro kuri Kiliziya, yasohowe n’Inama nkuru ya Kiliziya Gatolika ya Vatikani ya II. Muri iyi nyigisho Papa yavuze ko Kiliziya ari iy’abantu kandi ikaba n’iy’Imana icyarimwe.

Pope Leo XIV yakomeje inyigisho ze zishingiye ku nyandiko ya ‘’Lumen Gentium’’ ivuga k’ Ubumuntu, Ububasha bw’Imana, n’Ubutagatifu.
Pope Leo XIV yakomeje inyigisho ze zishingiye ku nyandiko ya ‘’Lumen Gentium’’ ivuga k’ Ubumuntu, Ububasha bw’Imana, n’Ubutagatifu.

Papa Leo XIV yasobanuye ko Kiliziya igizwe n’ibintu bibiri bihujwe neza: ubumuntu n’ubumana. Nta kurwana cyangwa kwivuguruza biri hagati yabyo. Kiliziya si igitekerezo cyiza kiri kure y’ubuzima busanzwe, kandi si n’ikigo cy’abantu gusa; ahubwo ni Kiliziya ya Kristu ibaho mu mateka, aho abantu basanzwe babaho ukwemera kwabo kandi bakamamaza inkuru nziza.

Papa Leo yavuze ko iby’ubumuntu n’iby’ubumana byuzuzanya, yibukije ko Kiliziya ari umuryango ugaragara w’abantu bafite intege nke, ariko kandi ari umubiri wa Kristu mu iyobokamana. Ibi byombi nti bitandukane, ahubwo biruzuzanya kandi bikorana mu bwumvikane.

Papa Leo XIV yasobanuye ko Kiliziya itunganye kandi isukuye itandukanye n’isi itabaho; Habaho gusa Kiliziya imwe ya Kristu, igaragara kandi ibaho mu mateka. Yagize Ati” Iyo turebye neza Kiliziya, dusangamo abantu basanzwe bafite imbaraga n’intege nke zabo, rimwe na rimwe bagaragaza ubwiza bw’Inkuru Nziza, rimwe na rimwe bakagorwa no gukora amakosa. Ariko binyuze muri abo bayigize n’uburyo igaragara ku isi, aho niho hagaragarira ukubaho kwa Kristu n’igikorwa cye cy’agakiza.

Yifashishije amagambo yavuzwe na Papa Benedict XVI witabye Imana aho yari yaravuze ko nta guhangana cyangwa kurwanya kubaho hagati y’inkuru nziza n’inzego za Kiliziya, kuko inzego zayo zigamije kugira ngo Inkuru Nziza igerweho kandi igaragare mu buzima bwa none.

Papa Leo XIV asobanura ko Kiliziya, ari icyarimwe umuryango w’isi n’umubiri wa Kristu, Kiliziya igaragara n’ibanga rya Roho Mutagatifu , ikaba ukuri kubaho mu mateka n’abantu bari mu rugendo rugana mu ijuru. Iby’ubumuntu n’ububasha bw’Imana byinjiranamo mu bwumvikane, nta na kimwe gisumba ikindi. Kiliziya ibaho muri iyo mimerere isa n’iyivuguruza (paradox), yakira umuntu w’umunyabyaha kandi ikamuyobora ku Mana.

Papa Leo XIV yifashishije ubuzima bwa Yezu kugira ngo asobanure imiterere ya Kiliziya.Yagize ati” Abahuye na Yezu mu mihanda ya Palestina babonye ubumuntu bwe , amaso ye, amaboko ye, ijwi rye. Abafashe icyemezo cyo kumukurikira bakozwe ku mutima n’ukuntu yabakiriye neza, gukorwaho n’amaboko ye abaha umugisha, ndetse n’amagambo ye yababohoraga kandi akabakiza. Ariko kandi, gukurikira uwo muntu byatumye abigishwa be bakingurira umutima guhura n’Imana, kuko umubiri wa Kristu, isura ye, ibikorwa bye n’amagambo ye byagaragazaga ku buryo buboneka Imana itaboneka.

Papa Leo yagaragaje ubutagatifu bwa Kiliziya n’inshingano yayo avuga ko ubutagatifu bwa Kiliziya budashingiye ku kuba abantu bayigize batunganye, ahubwo bushingiye ku kuba Kristu ayibamo kandi agakora binyuze mu bayigize, nubwo bafite intege nke. Ati” Kiliziya igaragaza Inkuru Nziza binyuze mu mibereho yayo n’inzego zayo. Ni muri urwo rwego dusobanukirwa uburyo Imana yigaragaza binyuze mu ntege nke z’ibiremwa, igakomeza kwiyerekana no gukora, itwemerera kubaka Kiliziya. Si mu gutegura gusa imiterere yayo igaragara, ahubwo ni no mu kubaka inyubako ya Roho mutagatifu ari yo mubiri wa Kristu, binyuze mu bumwe n’urukundo hagati yacu.

Papa Leo XIV yatanze ubutumwa bwo gukundana no kubana mu bumwe, yahamagariye abakristu guharanira kuba abahamya nyakuri b’urukundo rwa Kristu, kugira ngo abantu bose babone muri twe no hagati yacu urukundo ruranga abakristu b’ukuri kandi rwubaka Kiliziya.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose