Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ruhango ikomeje kuba ihuriro ry'abiyambaza impuhwe z'Imana

Nk'uko bimaze kumenyerwa, buri cyumweru cya mbere cya buri kwezi, abakristu baturutse imihanda yose bahurira mu Ruhango mu kibaya cy'amahoro, mu isengesho ryo kwiyambaza Yezu Nyirimpuhwe.

Ruhango ikomeje kuba ihuriro ry'abiyambaza impuhwe z'Imana
Ruhango ikomeje kuba ihuriro ry'abiyambaza impuhwe z'Imana

Ubwinshi bw'abitabira iri sengesho ntibuhwema kwiyongera. Abagana muri aka gace k'amajyepfo y'u Rwanda bibonera uko biba bitoroshye kubona imodoka iva i Kigali cyangwa ahandi ijya mu majyepfo y'u Rwanda, iyo habaye isengesho ryo mu Ruhango.

Ikindi kigaragara muri iri sengesho ni uko rihuza abantu b'ingeri zose, ari abato n'abakuru, abakire n'abakene, abakristu n'abatari bo, bose bahuzwa n'impuhwe za Yezu maze bakishima kandi bakoroherwa imitwaro y'ubuzima.

Mu nyigisho Padiri Alexis yagejeje ku bitabiriye isengesho ryo kuri iki cyumweru tariki 3 Nyakanga 2022, yagarutse ku cyo imbaga y'abagana Ruhango baza bashaka. Avuga ko abakristu baza ari benshi mu Ruhango kwereka Nyagasani imisaraba n'ingorane ngo yakire amaganya n'agahinda maze abahe amahoro n'ibyishimo.

Uretse inyigisho ihumuriza abatewe igihunga cy'ubuzima zitangirwa mu Ruhango, abajya mu Isengesho mu Ruhango bagira umwanya wo gushengerera Yezu mu Ukarisitiya bakamusingiza kandi bakamutura ingorane z'amoko yose zibugarije zikababuza amahoro y'Imana n'ibyishimo.

Kubera ukwemera n'umutima wo kwegerana na Yezu kurushaho uranga abagana Ruhango, benshi babohoka ku ngoyi nyinshi maze bagakira ibibagoye babikesha impuhwe z'Imana.

Imbaga itabarika iteranira mu kibaya cy'amahoro mu Ruhango buri cyumweru cya mbere cy'ukwezi
Imbaga itabarika iteranira mu kibaya cy'amahoro mu Ruhango buri cyumweru cya mbere cy'ukwezi
Gushengera Yezu mu Ukarisitiya bifasha abagana Ruhango guhura na Yezu Nyirimpuhwe akabakiza
Gushengera Yezu mu Ukarisitiya bifasha abagana Ruhango guhura na Yezu Nyirimpuhwe akabakiza
Abantu baturutse imihanda yose bahurira mu Ruhango biyambaza Yezu Nyirimpuhwe
Abantu baturutse imihanda yose bahurira mu Ruhango biyambaza Yezu Nyirimpuhwe
Ikibaya cy'amahoro cyatangiye kubakwa mu rwego rwo gufasha abagana Ruhango gusengera ahantu hatekanye
Ikibaya cy'amahoro cyatangiye kubakwa mu rwego rwo gufasha abagana Ruhango gusengera ahantu hatekanye
Ikibaya cy'amahoro cyatangiye kubakwa
Ikibaya cy'amahoro cyatangiye kubakwa
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose