Ruhengeri: Abapadiri barasaba ko ‘Gutega amatwi’ byagirwa isomo mu Iseminari
Mu byifuzo byagejejwe kuri Myr Visenti Harolimana ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi itatu ku kongerera ubushobozi abapadiri n’abiyeguriye Imana muri Diyosezi ya Ruhengeri mu bijyanye no gutega amatwi, isanamitima no komera ibikomere, havuzwemo icyo kuba Gutega amatwi byagirwa isomo ryigwa mu Iseminari kugira ngo abihayimana bajye bafasha abakristu mu buryo bufatika.
Abapadiri babwiye Myr Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, akaba na Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ko hakenewe isomo rigaruka by’umwihariko ku gutega amatwi kuko bijyanye n’amateka u Rwanda rwanyuzemo n’ibihe bigoye abantu banyuramo, ari ngombwa ko abihayimana bagira ubushobozi bwisumbuyemo ku gutega amatwi kugira ngo bajye babasha gufasha abaje babagana mu buryo bwimbitse kandi butanga umusaruro.
Aganira na Kinyamateka, Myr Harolimana yavuze ko icyifuzo cyabo cyumvikana kandi gifite ishingiro kuko umusaserdoti ategurirwa gusohoza ubutumwa bwe bwo gufasha abamugana.
Avuga ko ariyo mpamvu kugira ngo umusaserdoti azashobore gusohoza neza ubutumwa bwe kandi muri ibi bihe, ari ngombwa ko abantu bitoza bihagije kugira ngo bashobore kuzajya bafasha abavandimwe babakeneye kuko bigaragara ko ibihe u Rwanda n’isi birimo hari aba ntu benshi bafite ibikomere bitandukanye.
Myr Harolimana akomeza avuga ko mu gihe isomo ryihariye ryo gutega amatwi ritarasohoka bagiye gushaka uko hashyirwa imbaraga mu kubyigisha mu isomo rya Pastorale
Yongeyeho ko nubwo mu mwaka wa nyuma hari abarimu bajya bafasha abitegura kuba abasaserdoti mu bijyanye no gutega amatwi ariko ko mu gihe kiri imbere bazarushaho kunoza, kugira ngo amasomo yose yigishwa akagende agaruka ku butumwa bwihariye bukenewe muri iki gihe, bityo hakaboneka n’uburyo bwimbitse bwo gufasha abasaserdoti kwitegura kuzafasha abavandimwe bafite ibibazo bitandukanye by’ihungabana n’ibikomere.
Mu gihe isomo ritaraboneka, Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro avuga ko iyi Komisiyo nayo izakomeza guhugura abihayimana uko ubushobozi buzagenda buboneka kuko amahugurwa basoje yagize umumaro.
Ati “Aya mahugurwa yagize akamaro kuko abayitabiriye bagaragaje inyota ko ayo mahugurwa yakomeza kugira ngo abantu bahagurukire hamwe mu gufasha abafite ibikomere mu mitima yabo.”
Aya mahugurwa yateguwe na Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro ku nkunga ya ACN International, yabereye muri Centre Notre Dame de Fatima iherereye muri Diyosezi ya Ruhengeri, yitabirwa n’abagera kuri 40.
Muri uyu mwaka, Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’amahoro irateganya gutanga amahugurwa nk’aya muri Diyosezi ya Kibungo na Diyosezi ya Nyundo, zone ya Kibuye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.