Seminari nkuru ya Kabgayi yatangije umwaka w'amashuri wa 2024-2025
Tariki 26 Ukwakira 2024, Seminari Nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi yatangije umwaka w'amashuri wa 2024/2025, ufite insanganyamatsiko igira iti "Twese turangwe n’Ukwizera, ubuvandimwe n’Amahoro.”
Uyu muhango wayobowe na Myr Selesitini Hakizimana, Umwepiskopi wa Gikongoro wari uhagarariye Inama y'Abepiskopi akaba yari kumwe kandi na Myr Jean Bosco Ntagungira umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare na Myr Simaragde Mbonyintege, umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu Kiruhuko cy’izaburu.
Mu butumwa Myr Selesitini yahaye Abafaratiri, yababwiye ko Abepiskopi babari hafi kandi bazabagezaho ibishoboka byose kugira ngo bige neza.
Padiri Claudien Mutuyimana,Umuyobozi wa Seminari nkuru ya Kabgayi, yagarutse ku Nsanganyamatsiko y'uyu mwaka, avuga ko bayihisemo bagendewe ku ntego ngari ya yubile y’impurirane Kiliziya irimo, yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa Muntu na yubile y’imyaka 125 ivanjili igeze mu Rwanda.
Muri uyu mwaka Seminari Nkuru ya Filozofiya y'i Kabgayi ibarirwamo Abafaratiri 233 baturutse muri Diyosezi zose uko ari 9 no mu miryango y’Abihayimana itandukanye. Abagera kuri 60 bakaba biga bataha mu miryango y’abihayimana baturukamo iherereye mu nkengero za Kabgayi. Icyiciro cy’amasomo ya Filozofiya gitangirwa mu iseminari nkuru ya Kabgayi kimara imyaka 3 bagakomereza mu Nyakibanda icyiciro cya tewolojiya bitegura kuba abapadiri.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.