Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Seminari Nkuru ya Rutongo yahimbaje Mutagatifu Yozefu

None ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Werurwe 2024, muri Paruwasi ya Rutongo, Seminari Nkuru ya Rutongo yaragijwe Mutagatifu Yozefu yahimbaje umunsi mukuru wa Mutagatifu yisunze.

Seminari Nkuru ya Rutongo yahimbaje Mutagatifu Yozefu
Seminari Nkuru ya Rutongo yahimbaje Mutagatifu Yozefu

Ibirori byo guhimbaza Mutagatifu Yozefu byahujwe no guhimbaza Yubile y’imyaka 25 y’Ubusaserdoti ya Padiri Cyprien Ntaganira, umurezi muri iyi Seminari.

Ibi birori byitabiriwe na Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Myr Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi akaba na Perezida wa Komisiyo ishinzwe Abasaserdoti n'amaseminari, Myr Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Byumba, Myr Jean Marie Vianney Twagirayezu, Umwepiskopi wa Kibungo, Myr Sereveriyani Nzakamwita, Umwepiskopi wa Byumba uri mu kiruhuko cy'izabukuru, abapadiri n’abiyeguriye Imana n’abakristu b’iyi Paruwasi.

Ubutumwa bwa Antoni Kardinali Kambanda bwagarutse ku buzima bwa Yozefu nk’umuntu wabaye umurezi mwiza wa Yezu kandi agakomera ku mugenzo mwiza w’ubumanzi.

Ati “Yozefu ni urugero rw’abasore mu muhamagaro w’ubasaserdoti, mu bumanzi buranga uwo muhamagaro. Ni mahire ko uru rugo rwaragijwe Yozefu waranzwe n’ubumanzi, akaba umurinzi n’umuvugizi w’indangagaciro n’umugenzo mwiza ugize umuhamagaro wa gisaserdoti.”

Kardinali Kambanda akomeza avuga ko umugenzo mwiza wa gikiristu w’ubumanzi n’ubusugi bigenda bigenda biteshwa agaciro kuko iyi si ibirwanya yivuye inyuma.

Ati muri uko gutesha agaciro umugenzo w’ubumanzi n’ubusugi “bigira ingaruka zirimo guhora mu makimbirane, abana bavukira mu gihirahiro, abangavu babyara inda zidateganyijwe, kubahuka ubuzima, gukuramo inda n’ibindi byinshi isi ihanganye nayo, byose birototera umuryango.”

Iby’ubutumwa bwa Yozefu byanagarutsweho na Myr Balthazar Ntivuguruzwa wavuze ko Yozefu yasohoje ubutumwa bwe neza, bwo kuba umurinzi w’urugo rutagatifu akaba umubyeyi, umurezi wa Yezu kristu umwana w’Imana.

Abatanze ubutumwa bose basabye abafaratiri gukomera ku migenzo myiza yaranze Yozefu.

Mu banyeshuri 81 bitangiranye n’uyu mwaka mu Iseminari Nkuru ya Rutongo, abagera kuri 80 bose baracyakomeje urugendo.

Seminari Nkuru yitiriwe Mutagatifu Yozefu y’i Rutongo ni imwe muri seminari nkuru eshatu ( izindi ni Filozofikumu y’i Kabgayi na Tewolojiya y’i Nyakibanda) zihuriweho na za diyosezi zose zo mu Rwanda zigengwa n’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, zikagenzurwa n’Inteko Nkuru ya Kiliziya ishinzwe ibyerekeranye n’iyogezabutumwa ku isi mu kigwi cya Papa.

Seminari Nkuru ya Rutongo yashinzwe ku wa 16 kamena 1980 maze yitirirwa Yozefu Mutagatifu. Yafunguye imiryango ku wa 27 ukwakira 1980.

Seminari Nkuru ya Rutongo itegura urubyiruko rw’abasore b’abagatolika rwiyumvamo umuhamagaro wo kwiha Imana mu gihe cy’umwaka. Ni yo mpamvu yitwa “Seminari itegura” (Grand Séminaire propédeutique).

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose