Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Sinodi yatoye ko kuba abagore bahabwa ubudiyakoni bikwiye gukomeza kwigwaho kuko bitarumvikana neza

Nk'uko bigaragara muri raporo isoza imirimo y'ikiciro cya mbere gisoza Sinodi ya 2021-2024, Sinodi yatoye ko kuba abagore bahabwa ubudiyakoni byakomeza kwigwaho kuko kugera ubu bitarumvikana neza.

Sinodi yatoye ko kuba abagore bahabwa ubudiyakoni bikwiye gukomeza kwigwaho kuko bitarumvikana neza
Sinodi yatoye ko kuba abagore bahabwa ubudiyakoni bikwiye gukomeza kwigwaho kuko bitarumvikana neza

Muri 346 batoye ingingo zigize iyi raporo, iyi ngingo yatowe na 277 batoye yego naho 69 batora ko iki kifuzo kitakomeza kwigwaho.

Abavuga ko guha abagore ubudiyakoni cyangwa kubyigaho bidakwiye batanga impamvu zitandukanye zagaragajwe muri iyi raporo zirimo kuba binyuranyije n'uruhererekane rwa Kiliziya.

Nk'uko iyi raporo ibisobanura, kuri bamwe ntibikwiye guha abagore ubudiyakoni, kuko binyuranyije n'umurage w'uruhererekane rwa Kiliziya.Bavuga kandi ko byaba ari ukwigana ibitekerezo bigezweho by'imyumvire y'isi ibintu babona biteye impungenge kuko byatera urujijo.

Ku rundi ruhande, abavuga ko ntacyo bitwaye kuba abagore bahabwa ubudiyakoni,basobanura ko babishingira ku kuba Kiliziya y'ikubitiro yarabagiraga. Bakanavuga ko byafasha bamwe muri iki gihe bifuza amaraso mashya muri Kiliziya.

Nyuma yo gusuzuma ibi bitekerezo n'ibindi byatanzwe n'impande zombi, Sinodi yatoye ko iki kifuzo gikomeza gukorwaho inyigo hifashishijwe inyigisho za Tewolojiya n'ubuhamya bushingiye ku ikenurabushyo rya Kiliziya hirya no hino.Ubu bushakashatsi kandi buzanahera ku byakozw3 na Komisiyo yashyizweho na Papa ngo isuzume iki kibazo.

Sinodi yatoye kandi ko bishobotse ibizava muri ubu bushakashatsi byazagezwa ku Kiciro cya nyuma cya Sinodi izateranira I roma mu Ukwakira 2024.

Mu zindi ngingo zagaragaye muri raporo zivuga ku ruhare rw'umugore muri Kiliziya harimo kuba Kiliziya yiteguye kurengera no guha umwanya abagore mu bikorwa byayo byose, haba mu bikorwa by'ikenurabushyo n'ibirebana n'amasakaramentu.

Muri iyi nama y’inteko 177, Abepiskopi barimo kurebera hamwe ingamba zafatwa, haba mu gukomeza ibiganiro n’inzego za Leta zibishinzwe, no gushaka uko abakristu bakomeza guhabwa uburenganzira bwo guteranira muri Kiliziya zabo mu buryo bwubahiriza amategeko.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose