Sobanukirwa n’amasezerano ya burundu akorwa n’Abiyeguriyimana mu muryango w’abapalotini.
Abafaratiri 3 bo mu muryango w’Abapalotini mu Rwanda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo n’Ububiligi, bagiye gukora amasezerano ya burundu azabahesha kuba abanyamuryango buzuye b’umuryango w’abapalotini. Abo ni Faratiri Elie HAKIZIMANA, Faratiri Gratien KATEMBO KINGOMBE Na Faratiri Pascal MUGAMBIRA
Ni amasezerano azabera I Kibeho ku ngoro ya Bikiramariya Nyina wa Jambo muri Diyosezi ya Gikongoro kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025.
Mu kiganiri kirambuye Padiri Alphonse Ndagijimana Umuyobozi w’ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe I Kabuga yahaye Kinyamateka yasobanuye ko amasezerano afite igisobanuro gikomeye ku bashaka kwiha Imana mu muryango w’abapalotini kimwe n’ahandi. Yavuze ko umuntu wese ushaka gukomera ku mugambi we, agira icyo yigomwa byaba na ngombwa akabirahirira mu ruhame bikaba nk’igihango cyo kutazahemukirana.
Yagize ati “Uwiyeguriye Imana agirana na Nyagasani Yezu Kristu, na Kiliziya ye ndetse n’umuryango arimo, isezerano ry’ubudahemuka. Ni maserazerano akubiye mu nama dukesha Ivanjili ntagatifu kandi akaba yarabaye indangamuntu y’abiyeguriyimana benshi.”
Amasezerano azwi cyane ni atatu: ubusugi cyangwa ubumanzi, ubukene n’ukumvira. Ariko kandi Hakabaho n’imiryango igira umwihariko wo kongeraho ibindi bifuza kubanamo na Kristu badahemuka. Agira ati” Amasezerano ni inzira itazimiza ushaka kwegurira Imana ubuzima bwe anyuramo, yitoza kubaho adahemukira igihango kandi akomera ku ijambo ubwe yibwiriye Nyagasani, imbere ya Kiliziya ihagarariwe n’umusaseridoti ndetse n’imbere y’ikoraniro ry’abayoboke.”
Padiri Alphonse avuga ko ubusanzwe uwiyeguriyimana akora amasezerano ya mbere mu muryango nyuma yo kurangiza umwaka wa novisiya, uyahawe akayabamo igihe kitari nibura munsi y’imyaka itatu, akabona gusaba amasezerano ya burundu mu muryango. Igihe cya noviciat kikaba kibanzirizwa n’ibindi bihe bibiri ari byo icyo kwitegereza (aspilant) n’icyo gushishoza (postulat).
Umwihariko w’amasezerano y’ abashaka kwiyegurira Imana mu muryango w’abapalotini bushingiye ku kuba bakora amasezerano 6 harimo atatu bahuriyeho n’abandi.
Padiri Alphonse asobanura ko uwiyefuriye Imana mu muryango w’abapalotini anyura mu byiciro 3 bisanzwe ari byo kwitegereza, gushishoza na Vovisiya. Baba ababikira, abafureri n’abapadiri bose bakora amasezerano ya mbere n’aya burundu.
Yagize ati” Amasezerano ya mbere bayakora nyuma y’umwaka wo kwitegereza bahabwamo inyigisho baba iwabo mu miryango , hakaba undi mwaka wo gushishoza bakorera mu nzu y’irero n’undi mwaka w’intangiriro hanyuma bagakora undi mwaka umwe mbere yo gukora amasezerano ya mbere. Muri make amasezerano ya mbere amara igihe cy’umwaka umwe, akavugururwa asubirwamo ku bushake mu gihe kigera ku myaka itandatu kandi agaha uyakoze uburenganzira bugira aho bugarukira mu muryango.”
Padiri Alphonse akomeza avuga ko nyuma y’amasezerano ya mbere hakurikiraho amasomo ya Filozofiya amara imyaka itatu, agakorerwa mu bihugu bitandukanye ari byo u Rwanda, RD Congo, Cameroun, Cote d’Ivoire, Tanzanie n’ahandi . Ariko buri mwaka bakavugurura masezerano nk’uburyo bwo gukomeza urugendo rw’ubudahemuka batangiye bakora amasezerano bwa mbere kuko amara igihe cy’umwaka umwe gusa. Impamvu avugururwa ikaba ari uko baba bagira ngo atazabera umutwaro uremereye ushobora kwiyumvamo ubushake bwo gufata indi nzira.
Nyuma y’imyaka 3 ya Filozofiya hakurikiraho igihe cyo kwimenyereza gikorerwa muri rumwe mu ngo zitandukanye z’umuryango, ni igihe kimara umwaka umwe gusa. Nyuma yo gusoza igihe cyo kwimenyereza bakomereza mu masomo ya Tewolojiya abafasha gucengera ubumenyi mu by’Imana. Aha abahisemo umuhamagaro w’Abafureri bo ntibakomeza gukurikira ayo masomo, bo bashobora kwiga ibindi umuryango ubakeneyeho.
Nyuma y’amasomo ya Tewolojiya, bagira igihe kigufi cyo kwongera kwiyibutsa iby’umuryango, nyuma bagakora amasezerano ya burundu abaha kuba abanyamuryango ku buryo bwuzuye kandi budakuka.
Amasezerano ya burundu ku bitegura kuba abapadiri mu muryango w’abapalotini asa n’ay’abiyeguriyimana bandi ariko umupalotini akagira akarusho kuko bo bavuga amasezerano atandatu ariyo: Ubumanzi, Ubukene, Ukumvira, ubudacogora, Gusangira byose no Gufashanya bya kivandimwe. Nyuma yo kwiyegurira Imana burundu no kuba umwihariko w’umuryango, abateye iyo ntambwe nibo basabirwa guhabwa ubudiyakoni muri Kiliziya iyo bafashe inzira igana ubusaseridoti cyangwa se bagasoreza aho iyo ari abafureri. Kuri Faratiri Elie HAKIZIMANA, Faratiri Gratien KATEMBO KINGOMBE na Faratiri Pascal MUGAMBIRA bo bakazahita bakomeza bagahabwa ubudiyakoni ku wa 11 /10/2025 muri paruwasi ya Kibilizi muri Diyosezi ya Butare.
Padiri Alphonse Ndagijimana asobanura ko abahabwa ubudiyakoni nyuma y’amasezerano ya burundu bakomeza urugendo rubaganisha ku bupadiri rushobora kutajya munsi y’amezi atatu ariko kandi rutarenza amezi atandatu iyo nta mpamvu ikomeye ibayeho.
Yagize ati “Nyuma yo gukora amasezerano ya burundu no guhabwa ubudiyakoni, abari abafaratiri bazaba babaye abadiyakoni bahabwe ubutumwa n’umuyobozi mukuru w’umuryango muri aka karere kitiriwe Umuryango Mutagatifu.
Padiri Alphonse agaruka ku byiciro bitandukanye dusanga mu nzira y’umuhamagaro wo kwiyegurira Imana yavuze ko habamo ibyiciro byinshi. Habaho abiyegurira Imana mu buzima bwa kimonaki (moines et moniales religieux), hakabamo abiyegurira Imana mu buzima bw’Imiryango y’iyogezabutumwa (sociétés de vie apostolique), hakabaho ababa mu miryango ibarizwa muri rubanda (instituts séculiers) ndetse n’abafata inzira y’ubusaserdoti nk’abapadiri bwite ba diyosezi (prêtres dioceésains). Agira ati “Aba bose bakorera Imana bakurikije umwihariko dusanga mu mpano n’ubuzima bw’imibereho byahawe uwatangije umuryango (charisma et spiritualité), bikamufasha kwitagatifuza, ariko akanabishyikiriza Kiliziya yose mu rugendo rwo gutagatifuza abana bayo.
Amasezerano yo kwiyegurira Imana akorwa inshuro 2, aya mbere n’aya burundu. Amasezerano ya mbere mu muryango w’abapalotini ntagira ikiruhuko kuko aherekeza uwiyeguriyimana kugeza akoze amasezerano ya burundu ari nayo amuha kuba umunyamuryango ku buryo bwuzuye kandi budakuka, ndetse no kugira uburenganzira busesuye mu muryango.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.