Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Sr Immaculée UWAMARIYA wagiye kwiyegurira Imana bavuga ko azabivamo yizihije yubile y'imyaka 25 agikomeye ku wamutoye

Kuri uyu wa 21 Kanama 2022, abakristu ba Paruwasi ya Gisagara bifatanyije n'umuryango, inshuti n'abavandimwe ba Sr Immaculee Uwamariya, mu kwizizhiza yubile y'imyaka 25 ishize Sr Immaculee yiyeguriye Imana.

Sr Immaculée UWAMARIYA wagiye kwiyegurira Imana bavuga ko azabivamo yizihije yubile y'imyaka 25 agikomeye ku wamutoye
Sr Immaculée UWAMARIYA wagiye kwiyegurira Imana bavuga ko azabivamo yizihije yubile y'imyaka 25 agikomeye ku wamutoye

Sr Immaculée ni Umubikira w'umuberenardine uzwi cyane kubera umuryango yashinze ukora Iyogezabutumwa ry'ingo yise Famille Esperance. Azwi kandi kubera ubutumwa butandukanye n'inyigisho z'amasomo ya buri munsi zifasha abakristu guhinduka no kwitagatifuza.

Sr Immaculee Uwamariya yavukiye i Jali nyuma umuryango we uza kwimukira muri Nyarugenge. Yize mu Mujyi wa Kigali amashuri abanza anahakomereza amashuri yisumbuye mu ishuri rya APACOPE AHO yize icyiciro kibanza. Yakomereje i Rwamagana muri G.S.St Aloys.

Mu rugendo rwo kwiyegurira Imana avuga ko rutari rworoshye, kubera gushidikanya, abamucaga intege, n'ibindi; Sr Immaculee avuga ko yumviye ijwi rya Kristu ryamuhamagaye kandi rikamugumaho ari na byo byatumye asaba kwinjira mu muryango w'Ababerenaridina uramwakira maze tariki 15 Kanama 1997 akora amasezerano ya mbere.

Sr immaculee avuga ko akimara no kwiha Imana bitari byoroshye bitewe n'uko yagiye kwiha Imana Jenocide ikirangira. Avuga ko hari abakomeje kumuca intege ariko banahimba impamvu zaba zabimuteye: Bamwe bakavuga ko abitewe n'agahinda gakabije, abandi bati buriya ni umusore wamwanze, abandi bati buriya azagaruka. Ndetse ngo hari n'abavugaga ko yaba yarasaze kuko bemezaga ko aciye umuryango kuko yari mu bari barokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Ibi byose byavugwaga Sr Immaculee yabyimye amatwi kuko Igitekerezo cyo kwiha Imana yari yarakigize mbere ya Jenoside. Ndetse nk'uko abivuga akaba yaremeraga ko Imana idatora mu bihe byiza gusa.

Mu buzima bwe nk'uwihayimana, Sr Immaculee yakoze ubutumwa butandukanye mu mashuri no mu Iyogezabutumwa ry'ingo. AHO yitangiye cyane ubutumwa bwo gukira ibikomere ahura n'imiryango myinshi ndetse n'urubyiruko mu butumwa yari ashinzwe bwo kuba umujyanama w'urubyiruko muri Komisiyo y'urubyiruko ndetse no muri Komisiyo y'umuryango. Aha ni naho yagiriye Igitekerezo cyo gushinga umuryango "Famille Esperance", Nyuma yo guhura n'abantu benshi bazaga bamusanga bababaye baje kumugisha inama. Sr Immaculee avuga ko yashinze uyu muryango mu rwego rwo gufasha abawugize gukura mu kwemera no kugira umutima wa kimuntu bakubaka urugo ruzima rw'amizero y'igihugu na Kiliziya.

Mu butumwa yagejeje ku baje Kwifatanya nawe guhimbaza yubile, yasabye ababyeyi kumenya ko ari bo gicumbi cy'umuryango mwiza. Urubyiruko yarusabye kumva ijwi ry'Imana kuko buri munsi Yezu ahamagara abahungu n'abakobwa kugira ngo bamwiyegurire ndetse agahamaraga n'abandi ngo bajye mu muhamagaro wo gushyingirwa bumva ko ari ubutumwa Nyagasani abahaye.

Sr immaculee yavuze ko agikomeje gufatanya n'abakristu kubaka Kiliziya abinyujije mu muryango yashinze Famille Esperance.Avuga kandi ko yiteguye gukomeza gukora neza ubutumwa ahabwa n'umuryango w'Ababerenaridine.

Mu butumwa bwo gushimira Sr Immaculee Yashimiye Kiliziya umubyeyi we yamuherekeje mu buzima bwe bwose kuko yahuriyemo n'abihayimana batandukanye, abakristu n'abandi bamufashije mu buryo butandukanye. Yashimiye n'ababyeyi be n'ubwo atagize igihe kinini cyo kubana na bo, avuga ko Imana yakomeje kumufasha akabasha kubana na yo, ndetse ko n'ubwo ababyeyi be batakiriho azakomeza kubahesha ishema no kububahisha. Yahumurije abavandimwe be ababwira ko batari bonyine kuko ubu umuryango wabo wabaye mugari n'ubwo umuryango wabo w'amaraso utakiriho, bungutse abavandimwe muri Kristu.

Umuyobozi w'akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu Habineza jean Paul wari unahagarariye inzego bwite za leta yashimiye sr Immaculée ndetse anamubwira ko yahisemo neza kuko yubatse benshi kandi agafasha benshi. Bamwe mu bashakanye babarizwa mu murya ngo wa "Famille Esperance" barimo Charles Habyarimana na Niragire Marie Goretti bavuze ko uyu muryango waje ari igisubizo ku miryango yari ibanye mu makimbirane kuko kugeza ubu kuva uyu muryango washingwa wafashije benshi na bo barimo, cyane ko bafatanyiriza hamwe gushaka ibisubizo by'amakimbirane aba yagendereye umuryango, basabye imiryango itaragana famille Esperance kubagana kuko uyu muryangon ari ho bakura umuti w'imiryango yabo itabanye mu mahoro ndetse n'abifuza kongera umubano wabo ngo ube mwiza.

Hashize imyaka 10 umuryango Esperance uvutse, ukaba ukorera ahantu hatandukanye kandi ukaba ukomeje kwaguka. Mu gufasha uyu muryango Sr Immaculee atanga inyigisho ku mbuga nkoranya mbaga zikaba zifasha benshi. Uyu muryango kandi ufasha abapfakazi, abashakanye, abatandukanye, ndetse n'abakiri bato kugira ngo bazagire umuryango utekanye.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose