Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Tanzaniya: Arkidiyosezi ya Tabora yakiranye Urugwiro Kardinali Kambanda

Mu ruzinduko yagiriye mu gihugu cya Tanzaniya, Antoni Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali yakiranywe urugwiro na Mugenzi we Protase Kardinali Rugambwa, Arkiyepiskopi wa Tabora ndetse n’abakristu b’iyi Arkidiyosezi muri rusange.

Tanzaniya: Arkidiyosezi ya Tabora yakiranye Urugwiro Kardinali Kambanda
Tanzaniya: Arkidiyosezi ya Tabora yakiranye Urugwiro Kardinali Kambanda

Urugendo rwa Kardinali Kambanda muri Arkidiyosezi ya Tabora, rwari rugamije kwifuriza Kardinali Rugambwa ubutumwa bwiza kuko Kardinali Kambanda atabashije kubona uko yitabira ibirori by'iyimikwa rye nka Arkiyepiskopi mushya wa Tabora.

Mu guha ikaze Kardinali Kambanda, Kardinali Rugambwa yavuze ko ubucuti bwe na Kardinali Kambanda atari ubwa vuba kuko bumaze imyaka ikabakaba 30.

Ati “Ni umuvandimwe wanjye, njye ndi murumuna we. Twahuriye i Roma mu mwaka wa 1994 tukuri batoya.”

Yakomeje avuga ko mu gihe bamaranye i Roma bagize ubucuti bukomeye nk’abantu baturukaga mu bihugu by’ibituranyi ndetse ko ubwo bucuti bwaremye ubucuti hagati y’Abanyarwanda n’Abanyatanzaniya benshi.

Mu ijambo rye, Kardinali Kambanda yashimiye Abakristu bo muri Arkidiyosezi ya Tabora ku rugwiro bamwakiranye ndetse aboneraho no kubagezaho intashyo z’Abakristu bo mu Rwanda.

Kardinali Kambanda ati "Ndashimira Inama yanshoboje kugera aha, nabazaniye intashyo z'Abakrisitu bo mu Rwanda. Sinabashije kubona uko nitabira ibirori mwagize mu gihe gishize nk’uko byavuzwe gusa ndashimira Imana yamfashije kuhagera."

Yaboneyeho no gutumira Abanyatanzaniya kuzaza mu Rwanda ndetse bakazasura Kibeho kwa Nyina wa Jambo.

Ati “Ni karibu i Kigali mu Rwanda, ni karibu i Kibeho, kwa Nyina wa Jambo aho Bikira Mariya yadusabye gusenga cyane, gusengera Kiliziya, cyane ko mubona ko iyi minsi idusaba gusenga cyane.”

Kardinali Rugambwa yatorewe na Papa Fransisiko kuba Kardinali kuwa 30 Nzeri 2023 ndetse yimikwa nka Arkiyepiskopi wa Tabora muri Tanzania ku wa 10 Ugushyingo 2023.

Antoni Kardinali Kambanda wa Arkidiyosezi ya Kigal mu Rwanda na Protase Kardinali Rugambwa wa Arkidiyosezi ya Tabora muri Tanzaniya
Antoni Kardinali Kambanda wa Arkidiyosezi ya Kigal mu Rwanda na Protase Kardinali Rugambwa wa Arkidiyosezi ya Tabora muri Tanzaniya
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose