Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Tumenye amateka, igice cya 2: “Musenyeri Aloyizi Bigirumwami i Burayi”

Mu gice giheruka cy’inkuru ivuga ku mateka ya Kongo Nili, Umurwa wa Bikiramariya Umubyeyi w’Abakene, twababwiye intangiriro ya Kongo Nili. Nk'uko twabibasezeranyije, muri iki gice turi bwibande ku hantu Musenyeri Aloyizi Bigurumwami yakuye igitekerezo cyo kuragiza diyosezi ya Nyundo ‘Bikira Mariya Umubyeyi w’Abakene’ ndetse n’uko byagenze ngo uyu musozi wubakweho paruwasi.

Tumenye amateka, igice  cya 2: “Musenyeri Aloyizi Bigirumwami i Burayi”
Tumenye amateka, igice cya 2: “Musenyeri Aloyizi Bigirumwami i Burayi”

Mu birori byo gushinga umurwa wa Bikiramariya i Kongo Nili, Musenyeri Aloyizi Bigirumwami yavuze ko nyuma yo gutorerwa kuba umushumba wa Diyosezi ya Nyundo mu 1952, yagiye i Banneux mu Bubiligi aho Bikiramariya yabonekeye umwana w’umukobwa mu 1934.

Uru rugendo rwari rugamije kujya gushaka inshuti i Burayi muri diyosezi ya Liège. Agezeyo baramwakiriye, ndetse bemera no kumutera inkunga mu majyambere ya Vikariyati nshya ya Nyundo abereye umushumba.

Muri iki gihugu, Musenyeri Bigirumwami yagiye kureba i Banneux aho Bikiramariya yabonekeye umukobwa witwa Marieta Becco mu mwaka wa 1934.

Aho hantu Bikiramariya yahabwiriye uwo mwana ati: “Ni mwambaze(3), Ndi Umubyeyi w’abantu bose bakennye. Ariko si abatagira icyo batunze gusa, ahubwo abo bose bakeneye Imana, bazi ko ibyo batunze n’ibyo bageraho byose bitangwa n’Imana.”

Aho hantu musenyeri Bigirumwami yahagiriye umushyikirano na Bikiramariya ndetse amutura ubukene bwa Vikariyati nshya yari ashinzwe ndetse nawe yemerera Bikiramariya kujya kubaka urwibutso rwa Banneux muri iyo Vikariyati.

Nyuma yo kugaruka avuye i Burayi, Musenyeri Bigirumwami yahise atangira kubakisha iyo ngoro mu mpinga y’umusozi ari naho hizihirizwa umunsi mukuru wa Asomusiyo, ndetse muri Diyosezi ya Nyundo ahashinga akanyamakuru kitwa Civitas Mariae, aho ku rupapuro rubanza rwako habaga hashushanyijeho ingoro ya Bikiramariya Umubyeyi w’abakene y’i Kongo Nili.

Muri iyo ngoro yubatswe i Kongo Nili, handitswemo ya magambo Bikiramariya yabwiye Marieta Becco.

Uwo musozi wubatsweho ingoro ya Bikiramariya ukikijwe n’indi nka Rucantege, Matyazo, Nkushuri, Rambyanyana, Gateja na Byiniro. Ariko Myr Bigirumwami yavanyemo Rambyanyana ayishyiraho inzira y’umusaraba, nawo uhindura izina witwa Kaluvariyo.

Hamaze kugera ishusho muri 1954, hatunganyijwe inzira y’ububabare burindwi bwa Bikira Mariya izamutse agasozi gaturuka ku mazu y’ubucuruzi ikagera mu mpinga ahubatse Shapeli muri iki gihe.

Bitewe n’iterambere ryakomeje kwiyongera kuri uyu musozi ndetse no gushaka umutekano w’iyi nzira kuko yagenewe umutuzo w’isengesho, iyi nzira byabaye ngombwa ko yimurwa inshuro zigera kuri ebyiri, aho kuri ubu uyisanga hagati ya shapeli ‘ingoro y’umubyeyi w’abakene’ na Kiliziya.

Kuva icyo gihe, bamwe batangiye kujya bavuga ishapule y’ububabare burindwi bwa Bikiramariya kuwa kabiri no kuwa gatanu wa buri cyumweru naho ishapule isanzwe ya Rozari ikavugwa ku yindi minsi; bityo iminsi y’icyumweru igaharirwa Imana binyuze kuri Bikiramariya.

Inkomoko ya Paruwasi Kongo Nili

Nyuma yo gutegura ibikorwaremezo, Myr Bigurumwami yatoranyije abazahahoza isengesho.

Mu mwaka wa 1957, i Kongo Nili hatujwe Ababikira bato ba Yezu (petites soeurs de Jésus), baba abihaye Imana ba mbere batujwe kuri uyu musozi.

Mu mwaka wa 1958, Ababikira bato ba Yezu bakurikiwe na basaza babo, Abafurere bato ba Yezu (Petits frères de Jésus) bari bayobowe n’uwitwa Daniel Ange.

Kubera ko muri abo bafurere habagamo umupadiri, i Kongo Nili Ntihongeye gutegereza gusomerwa misa yo ku munsi wa Asomusiyo gusa, kuko abatuye aho hafi bajyaga bajya kumva misa y’Abafurere n’Ababikira bari batuye ahitwa mu Mugono.

Misa yasomwaga buri munsi no ku minsi y’icyumweru.

Kuva icyo gihe, umusozi wa Kongo Nili umurwa w’abakene ugira paruwasi yari igizwe n’inama za Bugina, Gitwa, Gihango, Manuhira, Murama na Mpingamabuye zari zivanywe kuri Paruwasi za Mushubati na Murunda. Hiyongeyeho kandi santarali ya Gakeri yari ivanywe kuri paruwasi ya Muhororo.

Byaratinze abafurere bato ba Yezu bimukira mu kirwa kiri mu kiyaga cya Kivu cyitwa Inyenyeri. Nubwo bagiye, Abakiristu bari bamaze kumenyera kumva misa ya buri gitondo ndetse n’iyo ku cyumweru.

Ibi bitekerezwa ko ariho Musenyeri Bigirumwami yahereye atekereza gushyira paruwasi i Kongo Nili.

Nyuma y’imyaka 10 icyari umusozi wa Nduba uhindutse Kongo Nili, kuwa13 Ukwakira 1964, i saa kenda z’amanywa nibwo Padiri wahatuye bwa mbere nk’umupadiri wihariye wa Paruwasi Kongo Nili, Theophile Maryomeza yari asesekaye aho i Kongo Nili.

Iyi paruwasi nshya ya Kongo Nili yari itangiranye n’abakristu 1,547, mu mwaka wa 1989 ubwo hizihizwaga yubile y’imyaka 25, yari imaze kugira inama 33 n’abakristu 13,000 mu masantarali manini ane.

Kuba hari habaye paruwasi ntabwo byatumye hata umwihariko waho wo kuba Ingoro y’Umubyeyi w’Imana n’ihuriro ry’Abana ba Mariya muri diyosezi ya Nyundo, ahubwo byari bibaye akarusho ngo iyo paruwasi ihorane inshingano nyamukuru yo gutaramira umugabekazi w’Ijuru n’Isi igihe cyose.

Kuva paruwasi yashingwa, kuri Shapeli yo mu mpinga haberaga umunsi wa Asomusiyo n’indi minsi mikuru mu gihe ku ishusho yo ku muhanda ‘ari yo shusho ya mbere yageze ku musozi wa Kongo Nili nkuko twabibonye mu nkuru yabanje’ haberaga misa yo gutangiza umwaka kuwa 1 Mutarama.

Mu gice gitaha, tuzabagezaho uko ibikorwa by’iterambere byagiye byiyongera i Kongo Nili bitewe n’ingoro ya Bikiramariya yahubatswe, ndetse tunababwire incamake ku buzima bwa Musenyeri Aloyizi Bigirumwami, umusenyeri wa mbere w’Umunyarwanda wahawe kuyobora diyosezi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose