Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Tumenye paruwasi zo mu Rwanda: Nyabinoni muri paruwasi ya Kabgayi

Mu rwego rwo gufasha abakristu kumenya paruwasi zo mu Rwanda, Kinyamateka yifuje kubagezaho Inkuru irambuye ku mateka n'imibereho ya paruwasi zitandukanye hirya no hino mu madiyosezi. Muri urwo rwego Kinyamateka yanyarukiye i Nyabinoni muri Diyosezi ya Kabgayi yegeranya byinshi kuri iyi paruwasi.

Tumenye paruwasi zo mu Rwanda: Nyabinoni muri paruwasi ya Kabgayi
Tumenye paruwasi zo mu Rwanda: Nyabinoni muri paruwasi ya Kabgayi

Paruwasi Mater verbe Nyabinoni, ni imwe mu maparuwasi 30 agize Diyosezi ya kabgayi. Yashinzwe tariki 2 Nzeri 2007, ivuka kuri Paruwasi yitiriwe mutagatifu Agustini ya Kibangu. Ni paruwasi yaje ikenewe cyane kugira ngo abakristu bibonere Kiliziya ibegereye. Kugira ngo umukristu ave I Nyabinoni ajye I Kibangu kumva Misa byamutwaraga igihe kirekire cyane ndetse abenshi bakagerayo bakerewe, hakaba n’umubare munini w’abakristu bahitagamo kutajyayo, cyane cyane ab’intege nke, ndetse n’abajyagayo bakundaga kujyayo mu minsi mikuru gusa.

Kutagira paruwasi hafi byajyanaga n'ibindi bibazo bitandukanye ku batuye i Nyabinoni, nk'ubujiji aho wasangaga umubare w’abaturiye aka gace batazi gusoma no kwandika, no kuba abana bataritabiraga kujya mu ishuri bitewe n'uko amashuri yabaga kure yabo. Mu bindi bibazo harimo kuba aka gace karabonekagamo umubare munini w’abatarahabwa Amasakaramentu y’ibanze. Ibi bikiyongeraho ikibazo cy’ubuharike bwari bwugarije aka gace, aho wasangaga hari umubare munini w’abagabo batunze abagore barenze umwe, aho wanasangaga hari abagabo batunze abagore 5 nk'uko Mukansanga Berenadeta umukristu muri iyi Paruwasi abisobanura. Hari higanje kandi ikibazo, cy’abana b’abakobwa babyaraga batarageza imyaka y’ubukure. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina na ryo ni ikimwe mu bibazo byari byugarije aka gace, hakiyongeraho kuba hari higanje umubare munini w’abishyingiraga.

Paruwasi ya Nyabinoni yashinzwe kugira ngo harebwe uburyo hakemurwa ibi bibazo byose. Mbere na mbere kwari ukugira ngo abo bose bafite inyota yo gusenga ariko batabonaga uburyo bwo kugera ku kiliziya, babone uko basenga, hanarebwe uburyo hakemurwa ibi bibazo byose byavuzwe haruguru. Abakristu bavuga ko bari bakeneye Paruwasi iwabo kugira ngo ibi byose bishakirwe umuti.

Iyi paruwasi igishingwa, abakristu bayo bayibaye hafi kugira ngo bayiteze imbere, ndetse n'abandi baterankunga barimo Diyoseze ya Kabgayi, hakiyongeraho na Paruwasi ya San Rock yo mu gihugu cya Espagne na "Centre Ifumba" iyifasha kunoza imwe mu mirimo igamije iterambere. Aganira na Kinyamateka, Padiri Munyandinda Sylvere, padiri mukuru w’iyi paruwasi, yagaragaje ko aho paruwasi igereye muri aka gace, bihatiye gusura abakristu mu ngo zabo kugira ngo babatege amatwi bumve ibibazo bibugarije bishakirwe umuti. Bashyize imbaraga cyane mu kurwanya ubuharike bwari bwarabaye nk’icyorezo muri aka gace ku buryo nibura kugeza ubu mu ibarura ryakozwe mu kwezi kwa 4 mu mwaka wa 2022 kugira ngo harebwe uko umuryango uhagaze mumwaka wawuhariwe, basanze ingo 94 arizo zisigaranye ikibazo cy’ubuharike, mu ngo zigera ku 3502 ziri muri iyi Paruwasi.

Ikenurabushyo muri iyi paruwasi ryakomeje gushyira imbaraga mu muryango aho: Hashyizweho komisiyo y’umuryango kuva ku rwego rwa Santarari, akarere n'umuryangoremezo, mu rwego rwo gukomeza guhangana n'ikibazo cy’ubuharike. Hanashyizweho komisiyo y’urubyiruko igamije kwita ku ikenurabushyo ryarwo, babashishikariza kwitabira imiryango y'Agisiyo Gatolika itandukanye hagamijwe kubarera gikristu. Mu rwego kandi rwo kurushaho kwegera abakristu, abapadiri b'iyi paruwasi

bagira igihe cyo gusura ingo mu miryangoremezo batuyemo, hagamijwe guherekeza ingo zifitanye amakimbirane, no gukemura ibindi bibazo bibangamira ubukristu mu muryango.

Aho Paruwasi igereye i Nyabinoni, ibikorwa by'iterambere ntibyahwemye kwiyongera. Kugera ubu amashuri yageze henshi ku buryo usanga buri gasozi kariho ikigo cy’ishuri. Ikindi ni uko nk’agace k’imisozi byari bigoranye kukagenda cyane cyane mu gihe cy’imvura, kuri ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwihutiye guca imihanda ku buryo bitakigoye cyane kuhagenda n'ubwo ari agace kari kure ugereranyije n'aho ibiro by’aka karere biherereye.

N'ubwo ari paruwasi iri kure ugereranyije n’andi maparuwasi agize Diyoseze ya Kabgayi, iyi Paruwasi ifite ibyiza nyaburanga utasanga bitandukanye, kuko ikikijwe n’uruzi rwa Nyabarongo aho ihana imbibi n’imirenge ya Mugunga na Muzo y’Akarere ka Gakenge, n’imirenge ya Ngororero na Matyazo by’Akarere ka Ngororero. Aha niho usanga aho uruzi rwa Mukungwa na Nyabarongo bihurira amazi agakora urugendo rugera ku kilometero cyose atarihuza kuko Mukungwa ubona ifite amazi y’urubogobogo naho Nyabarongo ikagira amazi asa nabi. Ni na ho haba ikiraro kirekire mu Rwanda, kuko gifite uburebure bureshya na metero 200. Hejuru ku musozi aho Paruwasi yubatse iyo uhahagaze ho ubasha kureba ibirunga by’u Rwanda byose kuko uba ubyitegeye.

Iyi paruwasi iherereye mu majyaruguru ya Diyosezi ya Kabgayi, igizwe n’amasantarali 7 n’uturere tubiri bigizwe n’abakristu bagera ku 7354 bayituyemo n’abandi bagera ku 3180 bayivukamo ariko batuye ahandi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose