Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

U Budage: Hateguwe gahunda yo kuvugiriza rimwe inzogera zo muri za kiliziya zose mu gihugu ku isaha yo gushyingura Papa Benedigito XVI

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu gihugu cy’u Budage bwashyizeho gahunda yo kuvugiriza rimwe inzogera zo muri za kiliziya zose muri iki gihugu ku isaha yo gushyingura Papa Benedigito XVI ukomoka muri iki gihugu witabye Imana mu cyumweru gishize.

U Budage: Hateguwe gahunda yo kuvugiriza rimwe  inzogera zo muri za  kiliziya zose mu gihugu   ku isaha yo  gushyingura Papa Benedigito XVI
U Budage: Hateguwe gahunda yo kuvugiriza rimwe inzogera zo muri za kiliziya zose mu gihugu ku isaha yo gushyingura Papa Benedigito XVI

Nk’uko ikinyamakuru Aciafrica.org kibitangaza, biteganyijwe ko ku wa kane tariki 5 Mutarama 2023 aribwo Papa Benedigito XVI wari mu kiruhuko cy’i zabukuru azashyingurwa i Roma, umuhango ukazayoborwa Nyirubutungane Papa Fransisiko,

Kiliziya Gatolika yo mu Budage yasabye abakristu gatolika muri iki gihugu kuzaha icyubahiro Papa Benedigito bitabira Igitambo cy’Ukaristiya kizaturirwa mu maparuwasi yose, by’umwihariko ku isaha ya saa tanu z’amanwa (11.am) hakazavuzwa inzogera zo muri kiliziya zose muri iki gihugu.

Biteganyijwe ko Abepiskopi Gatolika bayoboye amadiyosezi 27 yo mu Budage bazitabira uyu muhango i Roma, bakazaba bari kumwe kandi n’abahagarariye inzego z’ubutegetsi muri iki gihugu barangajwe imbere na Frank-Walter Steinmeier Perezida w’iki gihugu.

Papa Benedigito XVI yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022 I Roma. Ijambo rya nyuma yavuze mbere y’uko apfa ni “Nyagasani , Ndagukunda,{Signore, ti amo}.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose