Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Ububabare bwa Bikira Mariya

Nyuma yo guhimbaza umunsi mukuru w'ikuzwa ry'umusaraba, Kiliziya ihimbaza Ububabare bwa Bikira Mariya kuwa 15 Nzeri 2025.

Ububabare bwa Bikira Mariya
Ububabare bwa Bikira Mariya

Kuri uyu munsi, Kiliziya yibuka Akababaro ka Bikira Mariya, wahuranyijwe icumu ubwo yari munsi y'umusaraba areba ibyagirirwaga umwana we.

Umusaza Simewoni yari yarahanuye aka kababaro ka Bikira Mariya, ubwo yakiraga Umwana Yezu mu biganza bye maze akabwira Mariya ati" Nawe kandi inkota izakwahuranya umutima kugira ngo ibitekerezo biri mu mitima ya benshi bigaragare".

Mu gisigo bise Stabat Mater, cyamenyekanye mu bihe byo hambere, abahanzi bavuze kuri aka kababaro k'umubyeyi warebaga inabi yose yagiriwe umwana we.

Bati"Bikira Mariya yari aho imbere y'umusaraba, arira kandi yumijwe n'agahinda. Ubwo Umuhungu we yari amenitse ku musaraba, umutima we wari wauje amaganya, kwiheba n'agahinda wahuranyijwe icumu. Yari yuzuye agahinda, yamanjiriwe, Umugore wahebuje abagore bose, Umubyeyi w'Umwana w'Ikinege w'Imana."

Umunsi mukuru wa Bikira Mariya wababaye cyane, Kiliziya yongera kuzirikana ku ruhare rw'uyu mubyeyi mu mateka y'ugucungurwa kwa Muntu.

Bikira Mariya yakiriye umugambi uhebuje w'Imana wo gucungura abantu muri Kristu, kugera no ku musaraba ahasorejwe uyu mugambi uhebuje w'Imana.

Uyu munsi Kiliziya yibuka kandi ikanasabira ababyeyi bahangayitse kubera imibereho mibi y'abana babo. Ikabasabira kugira ngo baronke gukomera babikesha Bikira Mariya wababaye Cyane.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose