Ubukristu ni ibikorwa: Isomo Abakateshiste bo mu Rwanda bakuye i Namugongo
Abakateshiste 97 bo mu Rwanda bakoze urugendo nyobokamana i Namugongo tariki 28-30 Mata 2025, bavuga ko biteguye guhamya ukwemera atari mu magambo gusa ahubwo mu bikorwa bakurikije urugero rw'Abahowe Imana b’i Bugande.
Nyuma yo kwibonera n’amaso yabo uko Andereya kagwa, Karoli Lwanga, Kizito n’abandi batinyutse guhamya ukwemera imbere y’umwami Kabaka warwanyaga ubukristu, Abakateshiste bo mu Rwanda babona ko hari intambwe bagikeneye gutera mu kugaragaza ukwemera mu mibereho yabo.
Mukangarambe Aristide wo muri diyosezi ya Nyundo paruwasi ya Kibuye yaragize ati “Twabonye abahamya babaye intagamburuzwa mu kwemera, natwe twiyemeje kuba intagamburuzwa nka bo. Ntitugire ubwoba ahubwo tugakomera mu rugamba rw’icyaha turwana mu ntambara yo guhamya uwo twemeye.”
Imibereho y’Abamaritiri b’i Bugande igaragaza uko aba bari abakozi b’i Bwami, nyuma yo kwakira ukwemera kwa gikristu batotejwe ngo bareke ubukristu ariko bo bagatsimbarara.
Matiyasi Mulumba wari umutwari i Bwami bavuga ko amaze kwakira ubukristu yasezereye abagore benshi yari afite kugira ngo asezerane n’umugore umwe uko ubukristu bwabisabaga, byatumye abandi batware babifata nabi bashaka kumunyaga bavuga ko yitwara nk’umugaragu aho kwitwara nk’umutware. Baje no kumwica nabi bamukataguye ibice by’umubiri bamusaba kwihakana ukwemera nyamara we akababwira ko Imana izamutabara.
Urugero rwa Matiyasi na bagenzi be basaga 22, ni igisubizo ku bakateshiste n’abakristu mu Rwanda, bakeneye kubaka ubukristu butari amagambo gusa ahubwo burangwa n’ibikorwa.
Myr Filipo Rukamba avuga ko ubukristu bugarazwa n’imibereho. Ati “Ikintu cya mbere ni ukwemera guhindura ubuzima bwacu, tukabaho neza. Umugabo agakunda umugore n’abana be. Umugore akaba umugore mwiza abera urugero abandi, afashe urugo rwe neza. Abakiri abasore ugasanga ari abantu bashobora kuzagira icyo bimarira kuko ubukristu bujyana no guhindura ubuzima.”
Urugendo rw’abakateshiste rubaye ku nshuro ya gatatu, rukaba rugamije gufasha abakateshiste kuba abahamya b’ukwemera no kwitangira abandi kugera ku gupfa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.