Ubumwe, Amahoro n’Ubwubahane bw’Amadini : Ibyaranze uruzinduko rwa mbere rwa Papa Leo XIV muri Turukiya.
Kuva tariki ya 27 Ugushyingo 2025, Papa Leo XIV yakoze uruzinduko rwe rwa mbere rw’ubutumwa hanze y’u Butaliyani, asura igihugu cya Turukiya mu rwego rwo gushyigikira ubumwe bw’abakirisitu, kubaha amadini yose, no gukomeza ubutumwa bw’amahoro n’ubwubahane mu gihe isi ihanganye n’imibereho ivangavanze n’amakimbirane y’amadini.
Uru ruzinduko rwaranzwe n’ibikorwa byinshi by’ubutumwa , amasengesho ya kiliziya, inama n’abayobozi b’amadini atandukanye, ndetse no gusura ahantu hafite amateka akomeye mu idini n’umuco w’isi. Rwari uruzinduko rwo gushimangira umubano mwiza hagati y’abayoboke b’amadini atandukanye ndetse n’abayisilamu mu gihugu kandi rugaragaza icyerekezo cy’ubumwe n’amahoro.
Ku ya 27 Ugushyingo 2025, Papa Leo XIV yageze i Ankara mu murwa mukuru wa Turukiya, aho yakiriwe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu. Mu muhango wihariye, yasuye Anıtkabir, ingoro yubatswe ku rwibutso rwa Mustafa Kemal Atatürk, umushinga w’igihugu cya none. Muri uwo muhango, yashyize indabo ku mva ye, agaragaza icyubahiro no gushimangira umubano mwiza hagati y’idini na leta.
Nyir’ubutungane Papa Leo XIV yitabiriye inama n’abayobozi b’amadini n’abayobozi bakuru b’igihugu, anerekana ubushake bwo gukorana n’abayisilamu mu rwego rw’igihugu n’imibereho y’abaturage. Mu ijambo rye, Papa Leo XIV yavuze ko Turukiya ishobora kuba urugero rw’ukuntu abantu bafite imyemerere itandukanye bashobora kubana mu mahoro no mu gufashanya. Ku gicamunsi, yageze i Istanbul mu mujyi w’ubukerarugendo n’amateka, aho gahunda y’uruzinduko yibanze ku gusura amatorero atandukanye no kugaragaza ubutumwa bw’amahoro.
Ku ya 28 Ugushyingo, Papa Leo XIV yageze i Iznik (Nicaea), ahantu h’ingenzi mu mateka y’ubukristu, kuko ari ho habereye Inama ya mbere ya Niseya mu mwaka wa 325. Aha, yagiranye amasengesho n’abayobozi b’amatorero atandukanye, harimo ab’itorero rya Orthodox n’abayoboke ba Armenian Apostolic. Ibi byagaragaje igikorwa gikomeye cy’ubumwe bw’abakirisitu, aho Papa Leo yashimangiye ko n’ubwo amatorero atandukanye, bafite umugambi umwe wo gukorera Imana no gukomeza ubumwe bw’abakirisitu.
Nyuma y’amasengesho, Papa yagarutse i Istanbul akomeza gahunda ye y’iminsi ibiri, agaragaza ubutumwa bwo kubaha amadini yose no gushyigikira ibikorwa by’urukundo, by’umwihariko mu bikorwa byo gufasha abakene n’abafite intege nke mu muryango.
Ku ya 29 Ugushyingo2025, Papa Leo XIV yasuye Blue Mosque i Istanbul, umwe mu nsengero zikomeye z’abayisilamu. Aha Papa yakuyemo inkweto mu rwego rwo kugaragaza icyubahiro ku idini Isilamu, asanga ubutumwa bw’ubwubahane hagati y’amadini bukwiye kubakwa ku musingi w’icyubahiro n’ubumwe bw’abantu. Yavuze ko yaje “Kumva, gutekereza no kugaragaza icyubahiro ku bantu n’ukwemera kwabo.”
Nyir’ubutungane Papa Leo yahuye mu ibanga n’abayobozi b’amatorero atandukanye mu rusengero rwa Mor Ephrem Syriac Orthodox Church, baganira ku guhuriza hamwe ibikorwa by’ubumuntu no gushyigikira abakene n’impunzi. Papa Leo yanitabiriye igikorwa cy’ubumwe (ecumenical service) muri Patriarchal Church of Saint George, icumbi cya Ecumenical Patriarchate of Constantinople, aho yagiranye ibiganiro n’umuyobozi mukuru wa Orthodox, Patriakiya Bartholomew I, basinya inyandiko y’ubumwe igamije gukomeza umubano hagati y’amatorero.
Mu Butumwa bwe, Papa Leo XIV yagaragaje ko ubumwe bw’amatorero atandukanye, kubaha amadini yose, no gufashanya mu bikorwa by’urukundo ari ingenzi mu gukomeza amahoro ku isi. Yashimangiye ko Kiliziya Gatolika muri Turukiya, nubwo ari nto, ifite uruhare rukomeye mu guhesha agaciro ubuzima bw’abantu, gufasha abatishoboye, no kubaka ubumwe hagati y’abakirisitu n’abandi bayoboke b’amadini atandukanye.
Papa Leo XIV yagaragaje ko ibikorwa bye, harimo gusura insengero z’amadini atandukanye, amasengesho y’ubumwe, n’inama n’abayobozi b’amadini, byari ikimenyetso gikomeye cyo gukomeza ubumwe bw’amatorero ndetse no kugaragaza ko amahoro n’ubwubahane bishoboka n’ahantu hashobora kuba amacakubiri.
Uru ruzinduko rwa mbere rwa Papa Leo XIV muri Turukiya kuva yatorwa, ni ikimenyetso gikomeye mu mateka y’imibanire y’amadini. Ubutumwa bwe bugamije kunga abantu mu mahoro, kurwanya urugomo rishingiye ku idini, no gushyigikira ibikorwa by’urukundo bwakiriye abantu benshi.
Uruzinduko rwa Papa rwashimangiye ko amateka n’ubutumwa bw’ubu bishobora guhuzwa mu nyungu z’abakirisitu n’abayisilamu, ndetse n’abandi bafite imyemerere itandukanye. Ni urugero rw’uko ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika bushobora gukorana n’amadini atandukanye ku isi, mu nzira y’amahoro n’ubumwe. Rwabaye n'ikimenyetso gikomeye cyo guhuza amateka n’ubutumwa bw’ubu, kwerekana ko amahoro, ubwubahane n’ubumwe bishoboka mu muryango w’abantu bafite imyemerere itandukanye.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.