Ubutaka dufite bukeneye guhingwa ku buryo bwa kinyamwuga-Kardinali Kambanda
Nyiricyubahiro Antoni Kardinali Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, arasaba abashinzwe umutungo wa Kiliziya guhuza ubumenyi n’imbaraga mu kuwubyaza umusaruro by’umwihariko ubutaka bwa Kiliziya bugahingwa kinyamwuga kugira ngo butange umusaruro uhagije.
Ibi byavuzwe na Kardinali Kambanda kuri uyu wa Kane, tariki ya 14 Werurwe 2024, ubwo yafunguranga inama nyunguranabitekerezo ihurije hamwe abashinzwe umutungo wa Kiliziya muri diyosezi zose zigize u Rwanda n’umufatanyabikorwa mu gucunga umutungo wa Kiliziya ‘Catholic Relief Service (CRS)’
Iyi nama nyunguranabitekerezo igamije kureba uko umutungo wa Kiliziya warushaho kubyazwa umusaruro by’umwihariko ubutaka kugira ngo Kiliziya y’u Rwanda ibashe kwihaza.
Aganira na Kinyamateka, Kardinali Kambanda yavuze ko inama igamije kureba uko umutungo wa Kiliziya warushaho kubyazwa umusaruro hifashishijwe imbaraga z’amaboko n’impano zinyuranye kuko imfashanyo zituruka hanze zigenda zigabanyuka.
Ati “Ubwo rero biradusaba ko tureba uburyo twishakamo ubushobozi mu byo dufite no kubicunga neza kugira ngo tubikoreshe mu butumwa bwacu.”
Agaruka ku butaka bwa Kiliziya kuri ubu, Kardinali Kambanda yavuze ko kimwe n’ubutaka bw’Abanyarwanda muri rusange, ubutaka bwa Kiliziya nabwo bukeneye guhingwa guhingwa ku buryo bwa Kinyamwuga ndetse no mu bijyanye no Korora Kiliziya ikabikora kinyamwuga “kugira ngo twongere umusaruro kuko ubutaka ntabwo bwiyongera ariko kubikora kinyamwuga bitumwa twongera umusaruro w’ibiva mu butaka dufite.”
Kardinali Kambanda anavuga ko uko umutungo wa Kiliziya urushaho kubyazwa umusaruro ariko umusoro uzaboneka bityo igihugu nacyo kigatera imbere.
Ati “Umusoro ni ngombwa ariko umusoro uva kubyo winjije. Ubwo rero igikenewe ni ugucunga neza ya mahirwe ufite n’ubukungu ufite, amaboko, ubumenyi n’ubushobozi , ibyo byose bituma wongera umusaruro bigatuma wa musoro ushoboka.”
Asoza asaba abashinzwe umutungo wa Kiliziya gushyira hamwe bakareba amahirwe “dufite, bakareba amaboko dufite, ubumenyi dufite no gushyira hamwe kuko iyo abantu bashyize hamwe bituma bashyira hamwe ibitekerezo, hanyuma ibyo bitekerezo nibyo bihuza bwa bumenyi n’ubushobozi bikabyazwa umusaruro kurushaho.”
Iyi nama y’iminsi ibiri iri kubera i Kigali yateguwe n’Inama y’Abepiskopi ku bufatanye na CRS.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.