Uko byari bimeze mu gihe umwami Mutara III Rudahigwa atura u Rwanda Kristu umwami, “Myr Jean Bosco Ntagungira.”
Mu nyigisho Myr Jean Bosco Ntagungira umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare yagejeje ku bakristu bitabiriye ibirori byo guhimbaza umunsi mukuru w’u Rwanda ruturwa Kristu umwamiku cyumweru tariki ya 27/10/2024 asobanura ko igihe umwami Mutara wa III Rudahigwa atuye Kristu umwami u Rwanda rwacu mu mwaka w’1946 nta kindi yakoze uretse isengesho yavugiye muri kiliziya ya Kristu umwami I Nyanza kugira ngo ahamye ukwemera kwe nyuma y’imyaka 2 gusa amaze guhabwa batisimu.
Yagize ati” Imyaka 78 irashize umwami Mutara Rudahigwa ateye isengesho natwe twazinduwe no kwiriza kugira ngo natwe dushimangire ko uru Rwanda rwacu, ingo zacu, abana bacu, ibyacu byose twifuza ko byagengwa na Kristu umwami w’ibihe byose.”
Myr Ntagungira asobanura ko mu mwak w’I 1946 igihe umwami Rudahigwa atuye u Rwanda Kristu umwami, byabanjirijwe n’amateka akomeye y’umunsi mukuru wa Kristu umwami washyizweho na Papa Pio XI awugira umunsi ukomeye muri kiliziya, hari ku 11/12/1925.
Papa Pio XI yashyizeho uyu munsi abitewe n’ibyari biriho icyo gihe, kuko hari nyuma y’intambara ya mbere y’isi yose, intambara ya kabiri y’isi yose irimo gututumba. Abayoboraga ibihugu bikomeye batangiye kwiyumvamo nk’utumana, barimo kwegeranya intwaro za kirimbuzi, abandi barimo gushakisha ibintu hirya no hino. Hari hatangiye kuba ubushyamirane mu ba kominisite n’abakapitarisite ku buryo bukomeye, benshi baharanira kwiteza imbere mu buryo bukomeye no kuva mu ngaruka z’intambara ya mbere y’isi yose.
Nibwo Papa Pio XI ashyizeho uyu munsi wa Kristu umwami kugira ngo yibutse isi yose ko ubwami bwose buruhira kristu umwami, ko ibyo bakora byose umwami ari umwe ari ari kristu, wagira intwaro za kirimbuzi zikomeye wagira imitungo ndengakamere, byanga bikunze uzahinguka imbere ya Kristu umwami uzagucira urubanza. Kwari ukugira ngo agarure abo bose bari baranariye muri ibyo byose kugira ngo bongere bahindukirire Kristu umwami w’ibihe byose, Kristu umwami wa wundi tuzahinguka imbere igihe tuzaba dutabarutse kuri iyi si. Nyiri ingoma y’urukundo, amahoro n’ubutabera kandi izahoraho iteka.
Myr Ntagungira akomeza avuga ko nyuma y’imyaka 21 gusa papa Pio amaze gushyiraho umunsi wa Kristu umwami , mu mwaka w’1946 umwami Rudahigwa nawe yegurira u Rwanda Kristu umwami. Agira ati” Hari ku cyumweru umunsi k’uwundi ku itariki ya 27/10 nk’uko byahuriranye n’uyu munsi. Mu isengesho yavugiye muri iyi kiliziya nk’uko natwe tuza kurisubiramo, umwami Mutara III Rudahigwa Charles Leon Pierre yegurira Kristu umwami, ubwami bwe n’abanyarwanda bose.
Myr Ntgungira avuga ko muri icyo gihe nibwo umwami Rudahigwa yari akimara kubatizwa, hari hashize imyaka 2, iby’ubukristu yari yarabyize igihe kirekire abizi kandi yarabikunze maze arabatizwa ahinduka umukristu. Icyo gihe mu Rwanda yari aragijwe hari harimo byinshi,byashoboraga kumuremerera , maze amera nk’umwami Salomoni wasabye Imana ubwenge kugira ngo ashobore kuyobora igihugu yari ahawe kuyobora. Ati” Umwami Rudahigwa nawe yarebye ukuntu ibintu byinshi byari bimaze guhungabanywa n’intambara ya kabiri y’isi yose yari irangiye, Inzara ya Ruzagayura mu Rwanda nayo yari yamurutse igiye ariko yari isize ihungabanyije byinshi itwaye benshi, umwuka mubi wari mu bakomeye bo mu Rwanda n’ingaruka z’ibyabaye ku Rucunshu, benshi batabanye neza, igitutu cy’abakoloni nacyo cyari gihari bafatanyije n’abatarashakaga ubwami mu Rwanda.
Rudahigwa areba ibyo byose maze asanga insinzi atari ryangombe na binego, atari abapfumu tuzi b’impinga cyangwa b’inkoko, ahubwo asanga insinzi ari Kristu umwami. Maze aramwegera amutura ikamba rye, amutura u Rwanda rwe n’abarutuye. Ibi umwami yarabikoze benshi barabishima ariko hari n’abatarabishimye.”
Myr Ntagungira akomeza agira ati”Bwari uburenganzira bwe nk’umukristu kugaragaza uwo yemera kuko iyo tubatijwe dusezerana kwemera Yezu Kristu kumukurikira no kumwamamaza .Umwami Rudahigwa nawe yiyemeje kwereka abandi bose aho ahagaze n’icyo yemera kuko iyo batisimu yari ayikomeyeho kandi yagombaga kuyereka abandi.
Icyo umwami Mutara Rudahigwa yakoze ntabwo ari igikorwa cya politike, ahubwo ni igikorwa cy’umukristu, ni igikorwa kiranga ukwemera kwe. Nta kindi yakoze ni isengesho yavuze abwira Imana yemera, ntabwo ari iteka yaciye. Arasa nk’umuhanuzi Yozuwe igihe agejeje umuryango w’Imana mu gihugu cy’isezerano (Yozuwe 24-1-15) ati“Njyewe n’umuryango wanjye tuzakorera uhoraho”.
Myr Jean Bosco asobanura ko umwami Rudahigwa nawe yeretse ingabo ze n’abatware be na rubanda icyo yahisemo, ni Kristu umwami umugenga w’ibihe byose. Ntabwo ari igikorwa cya politike kuko imvugo ya politike iyo ije izana n’amabwiriza agomba kuyishyira mu bikorwa , ariko hano nta mabwiriza rusange yigeze akurikizwa . Umwami Rudahigwa ntawe yitwayeho umwikomo ngo yanze kubatizwa ,ngo ntiyayobotse Kristu umwami. Kandi nta n’uwo tuzi ko yatonesheje ku buryo burenze ngo ni uko yabaye umukristu, yakurikije irivuze umwami. Bose bakomeje guhitamo uko babyumva, abapfumu barakomeje bakoresha impinga zabo, inkarago barazitera, amapfukire barayahabwa, ntabwo umwami yigeze avuga ati murampamo icyacumi cyangwa se izo mpinga ndazimena ngo yohereze abamotsi be babikorere batyo.
Abavubyi nabo barabikomeje amasororo yabo barayahabwa, ntacyo bageruyeho ngo bajyane i bwami, yewe n’abaterekeraga ntabwo yigeze yohereza abajya gusenya izo ndaro zabo zaba iz’abakurambere cyangwa izanyabingi ngo ni uko u Rwanda rwatuwe Kristu umwami. Bose yarabaretse barisanzura, andi madini nayo yari agwiriye I Nyanza ntabwo yigeze abagabaho igitero ngo ababangamire, bose yarabaretse barisanzura ariko yababwiye we aho aherereye.
Myr Ntagungira asoza avuga ko Umwami Rudahigwa yahisemo umwami natwe twayobotse, uciye bugufi ntama w’Imana wasuzuguwe ari nawe uzaducira urubanza ku munsi wa nyuma igihe azaba yimye ingoma. Aho twese tuzamuhinguka imbere ahemba bamwe ahana abandi. Kuko ubwami bwe bugaragarira mbere na mbere mu kwa kwitanga kwe, kuba umugaragu wa bose, aho niho ubwami bwe bugaragarira. Umwami Rudahigwa nawe ati “Nanjye nzaba umuyoboke w’ umwami uhatse bose. Ati kandi ntawe nzarenganyiriza ko yayobotse abandi bami, ntawe nzacira ishyanga inyuma y’ishyamba cyangwa ngo mute ku ngoyi cg ngo munyage kubera ko atayobotse umwami w’ijuru n’isi. Ahubwo nzamubwira aho mpagaze maze nawe ahayoboke mu bwisanzure bwe.”
Myr asaba abakristu ko muu kuzirikana iki gikorwa cy’umwami Rudahigwa tuzirikane natwe umwami uduhatse, uwo dushaka ko aduhaka, uwo dushaka ko atuyobora, uwo dushaka ko atubera umwami ubwenge n’ibikorwa. Hari byinshi dushobora kwibeshya ko byatubera abami, hari benshi badushuka ngo baraduhatse, bakaduha ibinezeza umubiri wacu ariko tukirengagiza ko Roho yacu izabazwa ingingo y’urukundo. Tugahakwa no gushakisha ibintu dukubita hirya no hino, bikaduteranya n’abavandimwe n’inshuti kandi byose bizayoyokana n’uyu mubiri. Nimucyo byose tubikore turangajwe imbere na Kristu umwami, ibyo dutunze byose tubimuture, ibyacu byose, abacu bose, u Rwanda rwacu, ibya none n’iby’ejo hazaza maze atubere umwami ubuziraherezo.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.