Uko Umuhango wo Kwimika Musenyeri JMV TWAGIRAYEZU Umwepiskopi wa Kibungo urimo kugenda
Nyuma y’umutambagiro w’Abepiskopi, Abasaseridoti ndetse no gutangira igitambo cy’Ukaristiya cyabereyemo umuhango wo kwimika Umwepiskopi wa Kibungo, Padiri Umunyamabanga w’Intumwa ya Papa mu Rwanda yasomeye ikoraniro Ubutumwa bw’itorwa rya Myr JMV Twagirayezu Umweskopi mushya wa Kibungo
Karidinali Kambanda uyoboye uyu muhango ni we watanze inyigisho y’amasomo y’uyu munsi(Homelie), asaba Umwepiskopi mushya kuzarangwa n’ubushake bwita ku muryango w’Imana w’I Kibungo, ariwo Abakristu , Abapadiri n’abandi bose bazamugana.
Padiri Vedaste Kayisabe, Umusaseridoti wa Kibungo akaba n’umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Filizofiya ya Kabgayi yasomeye Abakristu ba Diyosezi ya Kibungo urwandiko rwa Papa Fransisiko rutorera Myr JMV TWAGIRAYEZU kuba Umwepiskopi wa Kibungo.
Nyuma yo gusoma ubutumwa bwa Papa Fransisiko, Karidinali Kambanda uyoboye uyu muhango yatanze inyigisho yihariye igenewe Umwepiskopi mushya, ikubiyemo ibyo asabwa n’ubutumwa ahamagariwe muri Kiliziya Gatolika.
Nyuma y’iyi nyigisho, Umwepiskopi mushya yabajijwe ibibazo 9 bijyanye n’uko yemeye ubutumwa kandi yiteguye kuzabusohoza neza uko Imana izabimushoboza.
Nyuma y’indahiro ikubiye mu bibazo yabazwaga na Karidinali Kambanda uyoboye uyu muhango; Myr JMV TWAGIRAYEZU yaryamye hasi yubitse inda, imbaga iteraniye kuri Sitade ya Cyasemakamba yunga amajwi mu kumutakambira ku Mana mu masengesho y’Ibisingizo by’Abatagatifu.
Nyuma y’Amasengesho rusange, Abepiskopi baramburiye ibiganza ku mwepiskopi mushya babimburiwe na Karidinali Kambanda uyoboye uyu muhango ndetse n’Abamwungirije aribo Myr Visenti Harolimana na Myr Anaclet Mwumvaneza.
Nyuma yo kuramburirwaho ibiganza n’Abepiskopi, Karidinali Kambanda Uyoboye umuhango yaramburiye ku mutwe wa Myr JMV TWAGIRAYEZU Igitabo cy’Amavanjili, gifatwa n’abadiyakoni babili; nuko uyoboye umuhango avuga Isengesho ry’Ubweguriramana.
Nyuma y’Isengesho ry’Ubweguriramana, Myr JMV TWAGIRAYEZU yasizwe amavuta ya Krisma mu mutwe, yambikwa n’ibimenyetso bitagatifu biranga Umwepiskopi; Aba koko Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo.
Nyuma y’isigwa ry’amavuta mu mutwe n’uyoboye umuhango, Myr JMV TWAGIRAYEZU yahawe Igitabo cy’amavanjili, gikubiyemo ubutumwa ahawe.
Nyima yo gushyikirizwa Igitabo cy’Amavanjili, Karidinali Kambanda yambitse Umwepiskopi mushya Impeta y’Ubwepiskopi nk’Ikimenyetso cy’Ubudahemuka agiranye na Diyosezi ya Kibungo.
Nyuma y’impeta, Karidinali Kambanda yambitse Umwepiskopi mushya Ingofero nk’ikimenyetso cy’umwete ugomba kuranga Umushumba wa Diyosezi, uri mu kigwi cya Kristu Umushumba mukuru.
Nyuma yo kwambikwa ingofero, Myr JMV TWAGIRAYEZU yahawe Inkoni y’ubushumba, nk’ikimeyetso cy’umurimo w’ubushumba ahawe kugira ngo azajye yita ku bushyo bwa Nyagasani buri muri diyosezi ya Kibungo.
Nyuma yo guhabwa inkoni y’ubushumba, Myr JMV TWAGIRAYEZU Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo yeretswe ikicaro cye nk’Umwepiskopi bwite wa Kibungo, imbaga y’abakristu bakoma mu mashyi.
Amaze kwicara mu ntebe ya gishumba, Myr JMV TWAGIRAYEZU yahoberanye n’Abepiskopi bose bitabiriye uyu muhango nk’ikimenyetso cy’uko yakiriwe mu rugaga rw’Abepiskopi.
Abo mu muryango wa hafi ya Myr JMV TWAGIRAYEZU na bo bahawe umwanya wo kumuhobera bamushimira.
Minisitiri Jean Claude MUSABYIMANA, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda ari na we uhagarariye inzego bwite za Leta muri uyu muhango yakiriye Myr JMV TWAGIRAYEZU Umwepiskopi wa Kibungo.
Abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo na bo bahawe umwanya wo guhobera umwepiskopi mushya nk’ikimenyetso cyo kumuyoboka.
Nyuma yo kuyobokwa n’abapadiri ba Diyosezi ya Kibungo, Myr JMV TWAGIRAYEZU yahaye Umugisha wa gishumba bwa mbere imbaga iteraniye kuri Sitade Cyasemakamba, ahereye ku Bepiskopi, Abasaseridoti n’abakristu.
Hakurikiyeho umuhango wo gutura amaturo y’abakristu n’amaturo matagatifu.
Nyuma yo gutura, Myr JMV TWAGIRAYEZU ni we wakomeje imihango yo gutura Igitambo cy’Ukaristiya.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.