Ukwezi k’Ugushyingo: Papa Fransisiko arahamagarira abatuye isi kuzirikane Abana babayeho mu buzima bubi hirya no hino ku isi
Nyirubutungane Papa Fransisiko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi arashishikariza abakristu n’undi wese kuzirikana abana bari mu buzima bubi hirya no hino muri uku kwezi k’Ugushyingo 2022.
Bimaze kuba akamenyero ko buri kwezi Papa Fransisiko agena icyerekezo cy’ubutumwa bushingiye ku cyifuzo cy’isengesho yageneye uko kwezi. Mu kwezi k’Ugushyingo 2022, Papa Fransisiko arahamagarira abakristu n’abatuye isi muri rusange gusabira abana bari mu buzima bubi mu bice bitandukanye byo ku isi, ubuzima baterwa ahani n’intambara, ubukene, imihindagurikire y’ikirere, ibyorezo n’andi matage ababuza kugoheka.
Mu butumwa bwifashisha amashusho yatangaje ku itariki 1 Ugushyingo 2022,Papa Fransisiko agaragaza ko hirya no hino ku isi hari abana babayeho mu buzima bubi umuntu ashobora kugereranya n’ubucakara. Akavuga ko n’ubwo babayeho nabi bene ako kageni bataba barabuhisemo, bityo ko ari abo gusabirwa kuko baremwe mu ishusho y’Imana.
Papa Fransisiko aragira ati “Hari abana benshi, abahungu n’abakobwa babarirwa mu mamiliyoni bababaye cyane, bari mu buzima busharira nk’ubwo abacakara; ubwinshi mu mibare ntacyo buvuze ahubwo ikibabaje kurusha ibindi ni uko ari ikiremwa muntu, kuko baremwe mu ishusho y’Imana.” Akavuga ko amarira n’agahinda byabo bizamuka bikagera ku Imana, bikaba kandi n’igisebo ku buryo bw’imitegerekere bugenda bwimakazwa hirya nohano mu isi.
Abenshi muri abo bana babayeho mu buzima bwa gipfubyi ku mpamvu z’uko imiryango bavukamo yatandukanye, abandi bari mu buzima bubi batewe n’intambara n’ubuhunzi bityo bikabavutsa uburenganzira bwabo bw’ibanze burimo ubwo kurererwa mu muryango, kwiga, kugaburirwa, kwambikwa no kubona icumbi.
Mu cyegeranyo giherutse gutangazwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF ryagaragaje ko ku isi habarurwa abana bagera kuri Miliyari imwe babayeho mu bukene bukabije bubavutsa amahirwe yo kujya ku ishuri, kuvuzwa, kubona icumbi, ibyo kurya, isuku n’amazi. Iki cyegeranyo kigaragaza ko muri aba bana abagera kuri miliyoni 153 ari imfubyi.
Nk’uko bitangazwa na Padiri Frédéric Fornos, S.J umuyobozi w’ihuriro mpuzamahanga rigamije kwifatanya na Papa mu isengesho ; Papa Fransisiko arasaba abakristu gatolika n’undi muntu ufite umutima ugira impuhwe kubumbura amaso y’umutima n’ayo umubiri, agatega amatwi aba bana babayeho nabi muri ubu buzima, agaharanira kubafasha no kubarengera kugira ngo nibura imibereho babayeho itezwe imbere. Papa Fransisiko anavuga ko nta mwana wakagombye kumva ko ari nyakamwe cyangwa igicibwa, ahubwo buri mwana akwiriye urukundo, akumva ko ari mu muryango kandi Imana itamwibagiwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.