Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umubikira na Bikira Mariya basangiye isano n'ibanga

Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Kanama 2023, Umunsi mukuru w'ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya wabaye impurirane y'ibyishimo mu mu rugo rw'umuryango w'ababikira ba Mutagatifu Mariya aho ababikira bane bakoze amasezerano ya burundu naho umwe agakora amasezerano ya mbere muri uyu muryango.

Umubikira na Bikira Mariya basangiye isano n'ibanga
Umubikira na Bikira Mariya basangiye isano n'ibanga

Mu gitambo cya misa cyatuwe na Nyiricyubahiro myr Filippe RUKAMBA umwepiskopi wa Butare,yibukije abasezeranye n'abari baje kubashyigikira ko Abiyeguriyimana bafitanye na Bikira Mariya isano kandi basangiye ibanga ry'ukwemera.

Mu nyigisho yagejeje ku bitabiriye ibi birori. Yibukije ko amasezerano y'abihayimana asobanuye kubaho ubereyeho Imana n'abantu ku rugero rwa Bikira Mariya we wabereyeho Imana byuzuye.

Ati "Amasezerano y'aba babikira ni ugusubizanya urukundo umuhamagaro Imana ibahaye. Ni uguhitamo kubaho barangamiye Yezu hamwe na Bikira Mariya. Bikira Mariya ni we rugero rw'abiyeguriye Imana kubera ko yashoboye kuberaho Imana gusa. N'umubikira agomba gusa na Bikira Mariya agakomeza kuberaho Imana na bagenzibe nk'uko yabisezeranye."

Ku isaha ya Saa 11h45, ni bwo Nyampinga Marie Louise yari apfukamye imbere y'Umwepiskopi, iruhande rwe hari uhagarariye umukuru w'umuryango Mama Domina, asezerana amasezerano ye ya mbere maze yambikwa Ivara n'umusaraba nk'ikimenyetso yeguriye Kristu ubuzima bwe.

Mama Hycinte Nyinawumuntu, Mama Odette Mutezirema , Mama Agathe Nyirandayambaje na Mama Adrie Mukarukundo wo muri Diyosezi Ya Cyangugu nabo bakurikiyeho bahabwa urumuri, bapfukama imbere y'umwepisikopi maze biyemeza kwiyegurira Imana burundu.

Mama Domina MUREKATETE umuyobozi w'aba Sainte Marie mu Rwanda, wari uhagarariye umuyobozi mukuru muri aya masezerano, yavuze ko ari ibyishimo ku muryango wose mu Rwanda no ku isi kubona ababikira barenze 4 biyemeza kuza mu muryango batizigamye.

Ati "Iyo tubonye urubyiruko ruza kwiyegurira Imana bidutera ibyishimo kurushaho.Turashimira Imana kuko Kristu akomeza gutora abo yishakiye."

Mukantagara Bernadatte ni umubyeyi wa mama Adrie MUKARUKUNDO wo muri paruwase ya Nyamasheke yavuze ko yishimiye kuba umwana we amushyingiye Yezu na Bikira Mariya ku buryo bwa burundu.

Ati "Ndishimye ku buryo ntabona uko mbivuga. Nigeze kujya ahantu batanze ubupadiri, mbonye ukuntu ari byiza ngira icyifuzo cy'uko nimbyara umuhungu nazamwifuriza kuba padiri , nabyara umukobwa nkamwifuriza kuba umubikira. Umwana wanjye yaje guhitamo kujya mu babikira, abimbwiye biranshimisha cyane. None uyu munsi, kumubona yakoze amasezerano ya burundu ni ibindi byishimo mfite kuko ndumva nashyingiye ahantu heza kuruta ahandi. Bikira Mariya amukomeze."

Umuryango w'ababikira ba Mariya Mutagatifu watangiye mu 1819 mu gihugu cy'u Bubiligi. Wageze mu Rwanda mu 1959 utangirira muri Paruwasi ya Mubuga muri Diyosezi ya Nyundo. Nyuma wageze no ku Kibuye ndetse no muri Paruwasi ya Kiruhura na Ruyenzi muri Diyosezi ya Butare. Ufite kandi urugo muri Arikidiyosezi ya Kigali muri paruwasi ya Kicukiro, Remera na Kabuga ndetse no muri Diyosezi ya Byumba muri paruwasi ya Nyarurema.

Ni umuryango ufite ibikorwa bitandukanye mu burezi n'ubuvuzi. Urugero ni ishuri rya college Sainte Marie yahoze yitwa ETEF Kibuye ndetse na Ecole primaire sainte Marie Kiruhura n'andi menshi akorerwamo ubutumwa n'ababikira bo muri uyu muryango.

Marie Louise Nyampinga wasezeranye bwa Mbere
Marie Louise Nyampinga wasezeranye bwa Mbere
Ababikira 4 Bakoze amasezerano ya burundu
Ababikira 4 Bakoze amasezerano ya burundu
Umuryango w'Ababikira b'aba Sainte Marie wishimira gukomeza kunguka Abiyeguriyimana
Umuryango w'Ababikira b'aba Sainte Marie wishimira gukomeza kunguka Abiyeguriyimana
Ababikira Bafitanye ibanga na Bikira Mariya
Ababikira Bafitanye ibanga na Bikira Mariya
Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare ni we wayoboye iki gikorwa
Myr Filipo Rukamba, Umwepiskopi wa Butare ni we wayoboye iki gikorwa
Uhagarariye umukuru w'umuryango mama Domina Murekatete
Uhagarariye umukuru w'umuryango mama Domina Murekatete
Inshuti n'imiryango bari baje ari benshi gushyigikira abakoze amasezerano
Inshuti n'imiryango bari baje ari benshi gushyigikira abakoze amasezerano
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose