Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umunsi mukuru w'u Rwanda ruturwa Kristu Umwami ugiye guhimbazwa bwa Kabiri

Kuri uyu wa 18 Ukwakira 2023, Abakristu ba paruwsi yitiriwe Kristu Umwami i Nyanza, batangije Noveni itegura umunsi mukuru wo kwibuka u Rwanda ruturwa Kristu umwami w’ijuru n’isi. Uyu munsi ugiye guhimbazwa ku nshuro ya kabiri, nyuma y'aho Inama y'Abepiskopi isabye ko wajya uhimbazwa mu gihugu hose. Kuri iyi nshuro ukazahimbazwa tariki 27 Ukwakira 2023.

Umunsi mukuru w'u Rwanda ruturwa Kristu Umwami ugiye guhimbazwa bwa Kabiri
Umunsi mukuru w'u Rwanda ruturwa Kristu Umwami ugiye guhimbazwa bwa Kabiri

Kuva mu 1946 ubwo Umwami Mutara wa III Rudahigwa yeguriraga u Rwanda Kristu umwami w’ijuru n’isi amateka akomeye yanditswe mu Rwanda, ashimangira ukwemera kw'abanyarwanda bemeye Imana kuva na Kera. I Nyanza buri mwaka bakomeje kwibuka no kwibutsa aya mateka. Ndetse kuva mu mwaka wa 2021, Inama y'Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yasabye ko uyu munsi wajya mu minsi mikuru yibukwa mu Rwanda.

Kuwa 18 Ukwakira 2023, i Nyanza hatangijwe Noveni itegura uyu munsi mukuru abakristu bazirikana nk'umunsi mukuru ufite igisobanuro gikomeye mu mateka y'ukwemera mu Rwanda.Abakristu ba paruwasi ya Nyanza bakaba bavuga ko biteguye gufasha aba ahandi kurushaho kumenya uyu munsi no kuwizihiza.

IRIBAGIZA Marie Caritas, umukristu wa paruwasi ya Kristu Umwami Nyanza, akaba n’umwe mubahavuka, yabwiye Kinyamateka ko kuba u Rwanda rwareguriwe Kristu Umwami Usumba byose ari amahirwe akomeye ku gihugu kuko bituma abanyarwanda bumva ko bashyigikiwe n’ububasha buruta ibintu byose kandi bakumva ko Kristu ari rwa gati muri bo.

Iribagiza yakomeje asobanura uko biteguye guhimbaza uyu munsi n'icyo usobanuye kuribo. Ati“Twiteguye kwizihiza umunsi mukuru w’u Rwanda rwegurirwa Kristu umwami kandi dufite ibyishimo, kuko Kristu ari inkingi twegamiye, bityo nawe akaba atwishingiye. Numva ari umunsi wo kwakira Yezu Kristu bundi bushya kandi twese nk’abanyarwanda dufite inyota yo gushimira Kristu umwami watwihaye. Ubu turi muri Noveni kugira ngo bizagende neza, u Rwanda rukomeze kugira amahoro n’ibyishimo.“

Padiri Rekivuge David, Padiri mukuru wa Paruwasi yitiriwe Kristu Umwami Nyanza, yabwiye Kinyamateka ko batangiye gukora ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo kwibutsa no guha agaciro amateka yubatswe ubwo Umwami Rudahigwa yaturaga u Rwanda Kristu umwami. Kugera ubu hakaba harubatswe ubusitani burimo ishusho ya Bikira Mariya Nyina wa Jambo iriho uruzitiro kandi itwikiriye hakaba hazakurikiraho kubakira ishusho ya Kristu Umwami isanzwe ku mbuga ya kiliziya ya Nyanza.

Dusabeyezu Thacienne nawe yunze mu rye avuga ko abakristu b'i Nyanza batewe ishema no kuba bari ku gicumbi cy’amateka akomeye ku gihugu no ku bakristu Gatolika. Akavuga ko bazakomeza gukora ibishoboka ngo i Nyanza habe naho hajya hakorerwa ingendo nyobokamana. Ati"U Rrwanda n’Abanyarwanda twese tweguriwe Kiristu umwami. Ni yo mpamvu natwe dufite indoto z’uko aha hantu haba ahantu hakorerwa urugendo nyobokamana".

Mpamo Aime umukristu wa paruwasi ya Kristu umwami I Nyanza akaba n’umukuru w’inama nkuru ya Paruwasi yavuze ko nk’abari ku gicumbi cya Kristu umwami bafite inshingano yo gusangiza abahandi amateka meza abateye ishema bakababazwa n’uko hari ababifata nk’ibintu byoroheje ndetse bisa nk’ibyibagiranye.

Yagize ati” Twishimiye ko umuhigo ujyanye n’icyifuzo abakristu bagize cyo kubaka ubusitani bugezweho ahari ishusho ya Kristu umwami igice cyawo cya mbere tumaze kugisoza. Uyu munsi tukaba twatangiye gusengera ahashyizwe ishusho ya Bikira Mariya twatunganyije mu bushobozi bw’abakrsistu n’inshuti za paruwasi. Mu bindi bikorwa turi gukora harimo gusura za Santarali zose tunabaganiriza kuri uyu munsi n’agaciro kawo tunakomeza kubasaba inkunga yo gukora ubusitani bwa Kristu umwami i Nyanza."

Paruwasi ya Kristu umwami Nyanza yashinzwe mu mwaka wa 1935. Mu mwaka wa 1946 ni bwo Umwami Mutara wa III Rudahigwa yatuye u Rwanda arwegurira Kristu Umwami w’Ijuru n’isi. Abakristu bifuza ko umunsi u Rwanda rwatuwe Kristu Umwami washyirwa ku rwego rw’igihgu ukajya uzirikanwa nk’umunsi ukomeye ku gihigu cyose.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose