Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umunsi u Rwanda ruturwa Kristu Umwami, I Nyanza habaye ibirori bitazibagirana

Umwanditsi wa Kinyamateka wari uhari yanditse inkuru y’ibyabaye byose ijambo ku rindi, igikorwa ku kindi. Uyu munsi tugiye kwiyibutsa kuri bimwe mu byaranze ibirori by’iminsi itatu byabereyemo muhango wo gutura igihugu cy’u Rwanda Kristu umwami wabaye mu kwezi k’Ukwakira mu 1946, kuva ku ya 26, 27 kugera ku ya 28 z’uko kwezi, ubera i Nyanza ahari kiliziya ya Kristu umwami ubu.

Umunsi u Rwanda ruturwa Kristu Umwami, I Nyanza habaye ibirori bitazibagirana
Umunsi u Rwanda ruturwa Kristu Umwami, I Nyanza habaye ibirori bitazibagirana

Umwanditsi yateruye agira ati” Umunsi wa Kristu umwami, wazanye I Nyanza ibirori bitazibagirana “ Avuga ko ibyo birori byizihijwe mu buryo bukomeye kandi bunogeye buri wese, bikaba byari byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo; Musenyeri Classe Ryekmans, Umwami Mutara Rudahigwa n’umugabekazi Nyiramavugo Kankazi.

Amwe mu magambo yavugiwe I Nyanza icyo gihe

Mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 27 octoberi ari ko kwakira , nyuma y’ibirori byo guha umugisha ishusho ya yezu tubona i nyanza mu mbuga ya kiriziya , hakurikiyeho igitambo cya misa nk’uko bisanzwe.

Duhereye ku magambo ya Musenyeri Class nyuma yo gutura Igitambo cya Misa yagize ati” Bakristu b’i Nyanza na mwe mwese bakristu bo mu Rwanda hose, uyu ni umunsi mukuru mu bihugu by’isi byose, ni uyu munsi Kiliziya gatorika yibutsa abana bayo bose yuko Yezu kristu umukiza wacu, umwami w’abami n’umwami w’abantu bose, ariwe twese tugomba kumvira, ko n’amategeko ye abantu bose bagomba kuyakurikiza, s’abakuru, s’abato, s’abakene, s’abakungu, s’abami,s’abahutu ,s’abategeka igihugu si abategekwa bose bagomba kumvira Yezu Kristu no kumumenya nk’umwami w’ibihugu byose umwami w’abantu bose.

Nicyo gituma uyu munsi wa none hose mubihugu byose by’isi abakristu baha Yezu umwami wacu ikuzo ritagira uko risa kandi bagasaba Imana ngo ubwami bwa Yezu bumenyekane hose ingoma ye yogere hose. Twe abakristu b’I Nyanza n’ abakristu b’abanyarwanda twese nibyo twifuza cyane. Ino I Nyanza umunsi mukuru wa none ugomba kurusha ubwiza indi minsi mikuru isanzwe. Ugomba kuba mwiza ukwawo kubera izi mpamvu: ni umunsi mukuru w’iyi kiriziya turimo yagenewe Kristu Umwami, kandi nk’uko mwabibonye igishushanyo cya Kristu Umwami gihagaze imbere ya Kiriziya ku muharuro twagihaye umugisha Icyo gishushanyo ni cyiza. Turashimira abagikoze, kandi icyo gishushanyo ino hagati y’u Rwanda mu murwa w’umwami w’u Rwanda, kiratwibutsa y uko Yezu Kristu akunda cyane abanyarwanda ashaka ko bose bamwumvira ngo abashe kubakiza bose.

Muri uyu munsi kandi tugomba gushimira leta y’Ububirigi umwete yagize muri iyi myaka 30 yo kuyobora u Rwanda muby’amajyambere yarwo. Ni leta y’ububirigi yarwigishije kuvanaho akarengane mu bucamanza, ivanaho ukwica abantu kwari kumeze nk’ibikino itaraza. Ni leta y’Ububirigi yazanye ituze muri Rubanda. Niyo yarwubakiye ibitaro byo kuvurirwamo indwara zo mu mubiri, n’amavuriro yandi yo mu misozi, n’ibindi byose yakoreye abanyarwanda. U Rwanda ruhimbajwe n’intangiriro y’amajyambere ya Gikristu, ariyo shingiro ry’amajyambere y’umubiri. Niyo mpamvu itumye muruzi, uyu munsi bwana resident kumwe n’umwami, bwana resident ari mucyimbo cya leta.

Umubirigi muzi nawe yifuza amajyambere n’ihirwe kubanyarwanda bose no ku gihugu cyabo. Hari ikindi mbibutsa none turagira umunsi mukuru w’umwami w’u Rwanda dushimire umwami Rudahigwa ineza yagiriye u Rwanda rwacu, kandi murabizi yifuza cyane ko rugumiriza kujya imbere ,kw’abanyarwanda bose bumvira Yezu Kristu umwami wacu, bose bakaba abakristu kandi bagakurikiza imigenzo y’abukristu. Mukanya gato mugiye kumva umwami Wu Rwanda abwira Yezu Kristu umwami w’abami yuko u Rwanda ari urwe.

Myr Class akomeza avuga ko Kristu umwami yigarurire imitima y’abanyarwanda, yigarurire ubwende, ubwenge bwa bose, ngo bose bamenye Imana yabaremye bamenye n’umukiza wabakijije, kandi bose bakurikize amategeko y’ubukristu be kugirirana nabi, boye kwiba, boye gukurikiza ingeso mbi, babane neza na bagenzi babo Imana yabahaye. Barere gikristu abana babo, bakundane, uko bikwiye abakristu, kandi abategeka igihugu bagitegeke neza abategekwa nabo bumvire neza abanyarwanda bose bashyire hamwe babone amahoro mu maso y’Imana, bashimwe hose u Rwanda rwacu ruhinduke rube ingoma ya Yezu Kristu umwami, abe aribyo twifuza twese kandi twibwira mu maso ya Yezu kotuzaba twese abakristu b’ukuri, ko tuzumvira Yezu Kristu n’amategeko ye, kandi yuko tuzaha rubanda urugero rwiza rw’ubukristu. Mube mwese ingabo z’Umwami wacu Yezu Kristu.

Natwe abanyarwanda twese twemeje ku mugaragaro ko tukuyobotse ukaba uri umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’Ubwami bwawe.

Jyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.

Mukomeze bagenzi banyu mu bukristu, mukomeze abakristu badakomeye mugarure abaguye, kandi mukore cyane ngo abakristu bagwire ndetse mutabare abanyarwanda bose ngo binjire mu bwami bwa Yezu Kristu musabire abapagani mubafashe kumenya no gukunda Yezu Kristu umwami wa twese, bityo u Rwanda rwacu ruzaba igihugu cyiza cyane mu bindi bihugu, abantu bagikunde n’Imana igihe umugisha. Amina

Nyuma y’iminsi ibiri, ibirori byiteguwe kandi byizihizwa, umunsi nyirizina wo kwegurira u Rwanda Kristu mwami warabaye, mu gitondo umwami ava iwe mu Rukari yambaye igisingo cyiza cyane cyahimbwe vuha hejuru gisezewe n’umusaraba uhunzwe neza. Yari yiteye igishura cy’ubwami gisa n’ibara ry’ijuru rikeye, mu ijosi yambaye impeta ya Leopord II. Ishyaka rijya imbere, Karinga ikurikiraho, umwami ahagarara imbere y’ishusho rya Kristu Mwami, ahasanga Bwana Sandrart Rezida w’u Rwanda na Mgr.Deprimoz bambaye cyepiskopi n’abazungu n’abatware na rubanda, bose bakikije umwami. Habanje ijambo rya Rezida, musenyeri aha umugisha ishusho ya Kristu Umwami, misa ibona gutangira.

Mu kwinjira mu Kiliziya, intore zakoze imirongo ibiri iteganye, zifata amacumu ku muhunda, ibigembe bihurira mu kirere, abatumirwa bose banyura munsi yayo.

Mu nsi y’ameza matagatifu, hari intebe ebyiri, imwe ya Rezida indi y’Umwami Mutara Rudahigwa, abasoda 12 barabakikiza. Hakurikiraho intebe ya Madamu wa Rezida n’umugabekazi Rozaliya Gicanda. Inyuma haza abazungu n’abandi bategetsi bakomeye.

Umwami Mutara Rudahugwa yatuye u Rwanda Kristu Umwami

Igitambo cya misa gihumuje, Umwami yigira imbere y’Isakaramentu Ritagatifu abari mu Kiliziya bose bacecetse, akuramo ikamba, arishyira kuri aritari. Ni aho yavugiye isengesho yihesheje Kristu Umwami n’igihugu cye n’abantu be.

Ati

"Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe Bikira Mariya umugabekazi w’ijuru n’isi.

Nyagasani Kristu-Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi rutarakumenya.

Igihe warurindirije ubonye kigeze, uruha kogeramo ingoma yawe. Uruzanamo intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka. Urwoherezamo kandi n’abo kururera ngo barwigishe ubutegetsi barutoze amajyambere y’ibyiza bikiza byose hano mu nsi.

Abatware ubahe kubategekena ubutabera, barutsindemo akarengane n’imigenzo mibi yindi yose, inyuranyije n’ubutungane watwigishije. Ubwo ubakomezamo umwete wo kwirinda ingeso za gipagani zo kwangana no kwiremamo ibice by’inzangano zatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mu gihugu cyawe.

Ubatsindire kuryryana mu migenzereze yabo, ubatsindire guhendana ubwenge no guhemukirana mu nama bajya zo kugutunganyiriza u Rwanda wabaragije.

Ubarinde kurenga ku masezerano no kwica umugenzo mwiza w’ubwanga-umugayo, ubahe guca imanza zitunganye no kutagira uwo barenganya, ngo barengere uwo bikundiye. Ubatsindire kurwarana inzika, no kugira uwo bayirwara mu ngabo zabo.

Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira, cyangwa ubagambanaho byo kurengenya umuntu numwe mu Rwanda rwawe.

Ubavaneho rero imigenzo yose ya gipagani, inyuranije n’ingoma yawe.intumwa zazanywe no kutwigisha amahame y’ibibeshaho iteka n’abajanywe no kuyobora inzira y’ibyerekeye amajyambere natwe bene igihugu twese, dushyire hamwe dutunganye imirimo yacu, dushyizeho umwete ari wowe tuyikorera.

Ubagwizemo inema zibamurikira, zibajijura zibavanemo ubunebwe n’ingeso zindi zose za gipagani zirenga itegeko ryo gusenga Wowe wenyine Mungu waremye byose.

Abagore ubahe umutima w’ubudahinyuka, barubere mu nteko barutegeye urugori, barere neza abana waduhereye kurugwiza.

Barememo imitima yabo, bayishyiremo icyubahiro cyawe n’urukundo rw’ingoma yawe, n’urw’igihugu cyacu cy’u Rwanda.ingo rero zarwo zose uzikomezemo amahoro, abashakanye bahuze imitima, babe nk’umubiri umwe nk’uko nawe umeranye na kiliziya yawe.

Mwimanyi nguhaye igihugu cyanjye cyose, abo tuv’ind’imwe nanjye ubwanjye.

Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mw’ishyaka, barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose. Ubavanemo imico ya kera yo kugirirana nabi no guhuguzanya, no kubeshyerana, no kwiba no kwambura n’izindi ngeso mbi zose zidahuje n’ubuvandimwe wifuza kubona bwirambuye mu ngoma yawe.

N’amahanga yose uko anagana tugusingirize mu ruhame tugira tuti: Kristu Mwami n’umubyeyi we Bikira Mariya baragahorana ibumbye byose, ubu ngubu ingoma n’iteka ryose.

Amina

Imikino n’indi myidagaduro yaherekezaga ibirori nayo yanejeje benshi,harimo umupira w’amaguru, gusimbuka urukiramende, kwerekana Sinema.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose