Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

"Umupadiri udigadiga mu bumenyi aragowe!" Myr Balthazar

Mu gikorwa cyo gutangiza umwaka w’amashuri mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda hanatangwa Impamyabumenyi ku bapadiri basoje amasomo mu mwaka wa 2021/2022, Myr Balthazar Ntivuguruzwa yashimangiye ko isi ya none ikeneye abapadiri bahugukiwe kandi bafite ubushobozi bwo gusobanura neza ibyo bemera.

"Umupadiri udigadiga mu bumenyi aragowe!" Myr Balthazar
"Umupadiri udigadiga mu bumenyi aragowe!" Myr Balthazar

Mu butumwa butangiza umwaka, Myr Balthazar yagaragarije abaseminari ko abakristu b’ubu bahugutse ko bajijutse kandi ko na bo barimo gushakashaka bityo umupadiri nawe akaba agomba kugira ubumenyi buhagije kandi burushijeho kugira ngo azashobore gusubiza ibibazo abakristu bamugezaho.

Ati “Umusaseredoti udigadiga mu bumenyi aragowe. Afite ibibazo muri iyi sossiyete turimo. Umupadiri udategura ubutuma bwe neza aba asuzugura abo Yezu amutumaho."

Myr Balthazar yasabye abaseminari kwigana umwete kandi bagahora bihugura. Avuga ko nk'uko Yezu yamaze imyaka 3 yose ahugura abo yari agiye kohereza mu butumwa, Kiliziya na yo yifuza guhugura abapadiri bihagije kugira ngo bashobore guhangana n'ibibazo bishya. Asaba abaseminari kwiga babyitayeho.

Ati:”Baseminari bavandimwe, nimutsinde ubunebwe, nimushire ubute, nimwige ,nimucengere, nimwumve icyo Kiliziya ibabwira iyobowe na Roho mutagatifu.”

Ati”Kera hariho abapadiri batize, umwepisikopi yabonaga umwana w’umuhereza akamubwira ati wowe uzaze nguhe ubupadiri; ubu siko bikiri. Umupadiri agomba kugira ubumenyi, akagira intego yo kwiga kandi akamenya. Umupadiri muri iki gihe turimo udasobanukiwe kandi utajijutse azagira ingorane.”

Mu rwego rwo gutyaza abapadiri mu bumenyi, Myr Filipo yatangaje ko Kiliziya yatangije Institut Saint Charles Boromée Nyakibanda, izafasha mu guteza imbere amasomo n'ubushakashatsi mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda.

Nyuma yo gutanga impamyabumenyi ku bapadiri 46 bashoje amasomo mu mwaka wa 2021/2022, Myr Filipo Rukamba, umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare akaba na Moderateri wa Institut Saint Charles Borromée Nyakibanda, yagaragaje ko Kiliziya ya none atari nk'iya kera. Avuga ko muri iki gihe Kiliziya ikeneye abapadiri bazi ubwenge kandi bafite ubushobozi bwo kumva neza icyo bemera no kugisobanurira abandi.

Myr Filipo avuga ko gutyaza ubumenyi bw'abapadiri ari umurage mwiza wa Mutagatifu Koroli Boromewo kandi ko ari igisubizo muri iki gihe cyuzuyemo urujijo rushingiye ku ruvangavange rw'ibitekerezo n'imyemerere.

Ati” Mutagatifu Karoli Boromewo yadusigiye umurage mwiza, umupadiri agomba kwiga kandi akaba umuhanga mu byo yiga... Mugomba kwicara mukiga, mugatekereza, mukamenya kandi mukerekana ko ibyo mwemera ari byo kugira ngo mubashe gufasha n’abandi kumenya ko ibyo bemera kandi bigishwa ari byo."

Ikibazo cy'ubumenyi ku bigisha iyobokamana, ni ikibazo gikunze kugaruka kenshi aho abemera bamwe bavuga ko kwigisha Imana bidasaba ubwenge ahubwo bisaba umuhamagaro. Nyamara ku rundi ruhande hari ababona ko bigoye kubona ko umuntu afite umuhamagaro mu gihe bigaragara ko mu bwenge hashobora kuba harimo ikibazo.

Zimwe muri izi mpinduka twavuga ikibazo cy'abahakana Imana n'iyobokamana kiyongereye aho usanga bamwe mu bantu barimo n'abajijutse bapfobya ku mugaragato Imana n'ibyayo. Hari kandi ikibazo cy'abayoboka Imana mu kajagari ku buryo bituma n'ubabonye yashidikanya ku kuri kwabo. Ibi byose kimwe n'ibindi ni byo Abepiskopi bashingiraho basaba abapadiri kwiga batiyigishije kugira ngo bazabasha kuba igisubizo gikwiye ibi bihe bikeneye.

N'ubwo abapadiri bo basanzwe bazi ko biga ndetse bakaminuza, ntibisobanura ko uyu munsi ntacyo bakeneye kongeraho kubera impinduka zidasanzwe zigaragara muri iki gihe.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose