Umuryango w'Ababikira b'Ababerinaridina wungutse urugo rushya ruri muri paruwasi Mushubi, diyosezi ya Gikongoro
Kuri uyu wa kabiri tariki 20 Nzeri 2022 ni bwo ababikira bo mu muryangp w’Ababerinaridine (Soeurs Bernardines) bageze muri Paruwasi ya Mushubi, Diyosezi ya Gikongoro aho bagiye gutangiza urugo rushya rw'uyu muryango.
Nk’uko bitangazwa n’abashinzwe itumanaho muri iyi diyosezi, ababikira bo mu muryango w’Ababerinaridine baje gukorera ubutumwa muri iyi paruwasi ya Mushubi bahageze kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022,banahabwa ubutumwa bwo guteza imbere uburezi mu rwunge rw’amashuri rwaragijwe Mutagatifu Sitefano rwa Mushubi(G.S.St Etienne Mushubi).
Paruwasi ya Mushubi ni imwe mu maparuwasi agize Diyosezi Gatolika ya Gikongoro; Ni Paruwasi yashinzwe mu 1964 kimwe na Paruwasi Muganza ikaba iherereye mu karere ka Nyamagabe.Nubwo amateka yayo atakunze kugarukwaho kenshi, iyi paruwasi ifite umwihariko w’uko umwe mu bakobwa batatu babonekewe na Bikira Mariya i Kibeho ayivukagamo. Amazina ye ni Mukangango Mariya Clara uwa gatatu wabonekewe na Bikira Mariya i Kibeho, gusa we n’uwo bashakanye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.