Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Umuryango w’ababikira b’abarangarukundo wungutse ababikira bashya

Umuryango w’Ababikira b’abasohozabutumwa b’urukundo rwa Kristu (Abarangarukundo) wishimiye kwakira ababikira 3 bakoze amasezerano ya mbere n’ababikira 2 bakoze amasezerano ya burundu banifatanya n'abandi batatu bahimbaje Yubile y'imyaka 25. Ni ibiro byabereye kuri Paruwasi ya Ruhango kuwa 6 Nzeri 2025.

Umuryango w’ababikira b’abarangarukundo wungutse ababikira bashya
Umuryango w’ababikira b’abarangarukundo wungutse ababikira bashya

Ibirori by’amasezerano y’ababikira b’abarangarukundo no guhimbaza Yubile byitabiriwe na Myr Smaragde Mbonyintege umwepisikopi wa Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru, Myr Serevelien Nzakamwita wa Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru na Myr Celestin Hakizimana wa Diyosezi ya Gikongoro. Hari kandi n’imbaga y’abasaseredoti yaje kwifatanya n’ababikira, abihayimana mu miryango itandukanye hamwe n’imiryango y’abakoze amasezerano na yubile.

Ababikira 2 bakoze amasezerano ya burundu mu muryango w'ababikira b'abarangarukundo, ni Mama Justine Namahoro wo muri Paruwasi ya Kibangu muri Diyosezi ya Kabgayi na Mama Emerance Irankunda wo muri Paruwasi ya Nyange muri Diyosezi ya Nyundo.

Abakoze amasezerano ya mbere mu muryango w'ababikira b'abarangarukundo ni Novice Blandine UWAMBAJIMANA wo muri Paruwasi ya Mwezi Diyosezi ya Cyangugu, Novice Edith UWITONZE wo muri Paruwasi ya Nyabitimbo muri Diyosezi ya Cyangugu na Novice Marie Claire MUTUYIMANA wo muri Paruwasi ya Mushishiro muri Diyosezi ya Kabgayi.

Naho ababikira 3 bo mu muryango w'abarangarukundo bahimbaza Yubile y'imyaka 25 bamaze biyeguriye Imana burundu muri uyu muryango, ari bo Mama Marcelline Mukakibogo wo mu muri Paruwasi ya Mugina muri Diyosezi ya Kabgayi , Mama Irène Imaniraguha wo muri Paruwasi ya Cyeza Diyosezi ya Kabgayi na Mama Philomène Uwizeyemariya wo muri Paruwasi ya Cyeza Diyosezi ya Kabgayi.

Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yasabye abakoze amasezerano ya mbere n’ayaburundu kuba ibimenyetso by’urukundo rw’Imana mu bantu, kuko Imana idukunda ntacyo iduciye twese. Ati umuhamagaro wo kwiyegurira Imana ni umuhamagaro ukomeye uvubuka mu buntu bw’Imana no mu rukundo rwayo n’impuhwe zayo. Uwihaye Imana wese aho ari hose iyo agenda cyangwa se avuga ni ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana mu bantu. Ni ikimenyetso cy’ihirwe ry’ijuru, kitubwira ko hirya y’ubu buzima hari ubundi buzima.

Myr yavuze ko abihayimana ari impano ikomeye Imana iha Kiliziya inyuze mu bana bayo, ababikira n’abafurer n’abasaseredoti. Yabwiye abakoze amasezerano ko Imana ari yo ishyira mu mutima wa buri wese muri twe inyota yo kuyikunda no kuyishakashaka yayibona akayakira kandi akifuza no kuyiyeguri Imana kuko byose ari yo bikomokaho.

Ati”Imana ibaduhayeho impano ikomeye cyane, muri impano Imana ubwayo ihaye Kiliziya yayo. Ni mube abarangarukundo nk’uko izina ryabo ribivuga. Ni mube abahamya b’urukundo, ni mube ibimenyetso by’urukundo bihamiriza isi ko Imana ikwiye gukundwa kuruta byose kandi byibutsa abantu bose itegeko ry’urukundo Nyagasani yaduhaye kugira ngo turibere abahamya muri bagenzi bacu.”

Myr Smaragde Mbonyintege umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru ari nawe wasigaranye uyu muryango akanawufasha gukomera no gushing imizi yavuze ko urumuri rwabamurikiye igihe bagendaga bahuzagurika bashakashaka , bakabona urumuri bakava mu mwijima bazakomeza. Yabasabye gukomeza kuyoborwa n’urumuri rwa batisimu bahawe ari narwo rwabayoboye bakaba ari rwo bakurikira . Ati ‘’Urumuri rwa Kristu rukomeze rumurikire umuryango w’abarangarukundo muzagere ku ntego zanyu”.

Myr Smaragde yabwiye abakoze amasezerano ya mbere n’aya burundu ko bari mu muryango mugari w’abiyeguriye Imana, atari mu barangarukundo gusa. Ati” Muri mu muryango w’abakristu wahawe urumuri rw’itara ry’abatisimu muzakomere kuri iryo tara rya Batisimu kuko ari ryo rimukirikira ubuzima bw’uwiyeguriye Imana.” Myr yasabye abepisikopi n’abasaseredoti gukomeza kuba hafi abarangarukundo no kubafasha gusohoza ubutumwa bwabo.

Umukuru w’umuryango w’abarangarukundo Mama Anges Mukamugema, yavuze ko bishimiye kwakira ingabire y’ubutore yahawe abakoze amasezerano ya mbere, aya burundu n’abakoze Yubile y’imyaka 25 bari muri uyu muryango.

Mama mukuru yabwiye ababikira bakoze amasezerano ya mbere ko agashashi k’urumuri babonye mu muryango w’abarangarukundo kakomeza kakabamurikira ubuzima bwabo bwose. Ati”urwo rumuri mwakurikiye ruzakomeze rwiyongere kandi ruzabageze ku butagatifu mwifuza ndetse ruzatume namwe mubera abandi Impamvu yo kwiyegurira Imana.”

Ku ruhande rw’abakoze amasezerano ya mbere bavuze ko bishimiye iyi ntambwe bateye basaba imiryango yabo n’abakristu kubasabira kugira ngo ibyo biyemeje bazabisohoze. Bagaruka k’ubutumwa bw’umwepisikop wabasabye kuba ibimenyetso by’urukundo rw’Imana mu bantu. Bavuze ko batandukanye n’ibimenyetso byo ku muhanda kuko byo biyobora abantu ariko byo ntibyiyobore kuko bitava aho biri. Bavuze ko aho batandukaniye n’ibimenyetso byo ku muhanda ari uko abihayimana bagomba kuba ibimenyetso biyobora abantu kandi nabo bakayoboka iyo nzizra bakiyobora.

Niragire Charles umubyeyi w’umwe mu bakoze amasezerano ya mbere yavuze ko mu izina ry’ababyeyi bose bafite abana biyeguriye Imana muri uyu muryango bishimye kandi bashimira Imana, kuko abana babo bahisemo neza. Yabasabye kutazabihirwa ngo babivemo kuko muri Yezu harimo uburyohe.

Ati” Hari abashinga ingo bugacya habayeho gatanya, bageze mu rugo bikababihira bakabivamo. No mu kwiha Imana bijya bibaho aho umuntu ajya kwiha Imana ngo bikababihira bakabivamo. Ntabwo biba byababihiye ahubwo nibo baba bibihiye. Bana bacu ntimuzabihirwe ngo mubivemo muzarebere kuri bakuru banyu bamaze imyaka 25 biyeguriye Imana, ni igihamya cy’uko umuhamagaro wo kwiyegurira Imana uryoshye.

Umuryango w’abarangarukundo ukora ubutumwa bwo kwita ku basaseredoti bageze mu zabukuru, abarwaye, abamugaye n’abandi bakeneye gufashwa kugira ngo bagire imibereho myiza. Washinzwe na Padiri Petero Celestini Niwenshuti mu mwaka 1991. Umaze kugera muri Diyosezi 3 gusa ari zo Kabgayi, Gikongo na Cyangugu. Bakaba bafite intego yo kugera muri Diyosezi zose. Uyu muryango umaze kugira ingo 9, urugo rukuru rukaba ruri muri paruwasi ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango.

Ababikira b'abarangarukundo bakoze amasezerano ya mbere n'aya burundo , banahimbaza Yubile y'imyaka 25 y'ababikira 3 bamaze biyeguriye Imana.
Ababikira b'abarangarukundo bakoze amasezerano ya mbere n'aya burundo , banahimbaza Yubile y'imyaka 25 y'ababikira 3 bamaze biyeguriye Imana.
Abababikira 3 bahimbaza Yubile y'imyaka 25 biyeguriye Imana mu muryango w'abarangarukundo basubiye mu masezerano.
Abababikira 3 bahimbaza Yubile y'imyaka 25 biyeguriye Imana mu muryango w'abarangarukundo basubiye mu masezerano.
Ababikira bakoze amasezerano ya mbere mu muryango w'abarangarukundo.
Ababikira bakoze amasezerano ya mbere mu muryango w'abarangarukundo.
Myr Smaragde Mbonyintege umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy'izabukuru ari nawe wasigaye ari umubyeyi w'umuryango w'abarangarukundo.
Myr Smaragde Mbonyintege umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy'izabukuru ari nawe wasigaye ari umubyeyi w'umuryango w'abarangarukundo.
Mama Agnes Mukamugema umukuru w'umuryango w'abarangarukundo.
Mama Agnes Mukamugema umukuru w'umuryango w'abarangarukundo.
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose