Umuryango w'Abafurere ba Mutagatifu Gaburiyeli wungutse Abafurere umunani
Kuri uyu wa 28 Mata 2023, mu birori byabereye i Save muri Diyosezi ya Butare, umuryango w'Abafurere ba Mutagatifu Gaburiyeli wungutse Abafurere umunani bakoze amasezerano yabo ya mbere.
Igitambo cya Misa cyabimburiye ibi birori cyayobowe na Myr Serviliyani Nzakamwita, Umwepiskopi wa Byumba uri mu kiruhuko wahagarariye Myr Filipo Rukamba muri ibi birori. Yari kumwe kandi n'abapadiri baturutse mu Rwanda, Burundi na Tanzaniya aho umuryango w'Abafurere ba Mutagatifu Gaburiyeli Ukorera n'abaturutse mu maparuwasi yabyaye abafurere bashya.
Uretse abapadiri Abafurere ba Mutagatifu Gaburiyeli bari bakereye kwakira bagenzi babo babifashijwemo n'abanyeshuri biga mu bigo by'uyu muryango harimo Saint Kizito TSS y'i Save n'Ikigo cy'Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kiri I Ngoma I Butare cyitwa "Centre des Jeunes sourds muets" (CJSM).
Abafurere bakoze amasezerano uyu munsi ni Iteriteka Reverien wa Bururi mu Burundi, Martin Nkurikiyimana wa Kabgayi, Polycup Gekonde Mokua wo muri Kenya, Elisee Manishimwe wa Ngozi, Christophe Nzeyimana wa Gitega, Jonas Mpawenayo wa Cyangugu,Venuste Ntambara wa Kigali,na Caus Nkurunziza,wa Gitega mu Burundi.
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba uri mu Kiruhuko Myr Serviliyani Nzakamwita, mu nyigisho ye yabwiye abafurere ko gukorera Imana atari igihombo. Yagize ati "Uyu munsi Imana iratubwira ngo tuve mu byacu tujye mu by'Imana. Kuko gukurikira Yezu ntabwo ari ukwibeshya nta n'ubwo ari ukwihenda. Uyu munsi turabifuriza guhitamo muhisemo. Nyagasani arabakunda kandi arabashaka. Kiliziya ikeneye urubyiruko rwiyegurira Imana bityo inkuru nziza ikomeze kwamamazwa hose".
Umwe mu ba Furere basezeranye uyu munsi yashimiye Imana yabatoye n'ababafashije mu rugendo rutari rworoshye asaba abakristu gukomeza kubasabira.
Ababyeyi n'imiryango y'Abafurere basezeranye bagaragaje ibyishimo batewe no kubona abana babo biyegurira Imana, babizeza gukomeza kubashyigikira.
Yagize ati "Dukeneye guhora turi maso, dufata igihe gihagije tukarerera umuhamagaro wacu mu nzira y'isengesho. Twavuga ko urugendo rwacu ubu ari bwo rutangiye n'ubwo hari intambwe tumaze kugeraho, turabasaba gukomeza kudusabira kugira ngo urugendo rwacu tuzarugeze ku musozo neza".
MUHIRWA Theophile wo muri Diyosezi ya Cyangugu wavuze mu izina ry'ababyeyi yagize ati "Kubona umwana wabyaye ukamurera agakura, agahitamo inzira yo kwiyegurira Imana akabiharanira kandi akabigeraho ntako bisa. Biduteye ibyishimo kubona abana bacu babaye abafurere kandi tuzakomeza kubasabira mu rugendo rw'ubutumwa biyemeje gukora".
Furere Jimmy George umuyobozi w'umuryango w'Abafurere ba mutagatifu Gaburiyeli muri Afurika y'Iburasirazuba yagaragaje ibyishimo uyu muryango utewe no kunguka abafurere umunani icyarimwe ashimira ababafashije kugera bageze kuri iyi ntera. Ati "Twishimiye intambwe nziza y'abavandimwe bacu umunani kandi tubahaye ikaze mu muryango wacu, muzakomeze kuba isoko y'ibyishimo .
Muri ibi birori kandi abafurere ba Mutagatifu Gabuliyeri bahimbaje imyaka 350 ishize Mutagatifu Louis Marie Grignon de Monfort wawushinze avutse n'imyaka 75 ashyizwe mu rwego rw'abatagatifu. Wanahimbaje kandi imyaka 50 ishuri ry'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga riri muri paruwasi ya Ngoma diyosezi ya Butare rishinzwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.